Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Uburyo bwo gukuza umusatsi wa naturel no kuwusokoza

Uburyo bwo gukuza umusatsi wa naturel no kuwusokoza

Yanditswe kuwa 26-06-2017 Saa 10 : 03

Hari abantu bifuza kugira umusatsi wa naturel mwinshi ariko bagacika intege kuko bavuga ko ubarushya kuwitaho ariko iyo uzi uburyo bwiza bwo kuwitaho urakura kandi ukajya uwusokoza neza utakuruhije. Muri iyi kuru turareba uburyo bworoshye bwakorohera buri wese mu gukuza umusatsi na moderi zinyuranye wasokozamo umusatsi mwinshi wa naturel.

Uburyo bwo kugukuza umusatsi wa naturel;

Kwirinda produits zoroshya umusatsi: Abantu bamwe bibwira ko koroshya umusatsi aribyo bizatuma ukura neza ariko usanga baba bibeshya kuko umusatsi urimo produits iyo utawusutse ukajya uwusokoza buri munsi ugeraho ugacika. Cyeretse kuri wa muntu unyuzamo agasuka niwe wajya woroshya bisanzwe umusatsi we ugakura udacitse.

Gukoresha amavuta yagenewe umusatsi wa naturel : mu gihe ugiye kugura amavuta ujye ureba ko yagenwe imisatsi idadefrije kuko hari ubwo ushyiramo amavuta yagenewe umusatsi udefrije bigatuma umusatsi wawe ucika.

Jya usokoza umusatsi unoge neza
: gusokoza umusatsi ukanoga wose n’uwo hasi ukagerwaho bituma amaraso yo mu mutwe atembera neza bikongerera umusatsi gukura neza kandi ukanarambuka. Mu gihe usokoza rero ntukanyureho hejuru gusa ngo ureke kugezamo hasi.

Kurinda imisatsi gusambagurika nijoro: mu gihe ugiye kuryama jya witwararika gushyira akantu mu mutwe gatuma umusatsi udasambagurika. Ubishoboye wajya uraza ibituta mu mtwe cyangwa se ibiryamye by’intoki niyo byaba binini ntacyo biba bifashe umusatsi kandi bikakorohereza gusokoza mu gitondo.

Gukurabamo neza : akenshi igihe cyo gukuraba mu mutwe usanga aribwo umusatsi wa naturel ucika cyane iyo bikozwe nabi. Niyo wakikarabiramo mu rugo utiriwe ujya muri salon jya ukarabamo witonze kandi usokoze witonze kuko umusatsi utose umaze gukrabamo uba wizinze ukaba wacika mu gihe uwusokoje nabi.

Mu gihe rero umusatsi wawe uzaba umaze gukura, uzakomeza kuwitaho ariko uzanakenera kuwusokoza moderi zitandukanye kugirango ureke kujya uhora muri imwe.

Dore amafoto agaragaza uburyo bundukanye wasokozamo naturel:





Gracieuse Uwadata

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.