Imiyitwarire y’umugabo wanjye irambangamiye. Mungire inama

Yanditswe: 21-06-2017

Mwaramutse neza ? Nkunda gukurikirana website yanyu nkanabona inama abantu bahabwa iyo bazisabye.

Ni muri urwo rwego nanjye mbandikiye nshaka kugirwa inama.

Ndi umudamu umaze umwaka umwe nshatse. Umugabo twashakanye dukundanye rwose mu bigaragarira amaso.

Ikibazo rero naje guhura nacyo giteye gitya ; tumaze kubana umugabo yifuje ko duhuza compte nkajya mpemberwa kuri compte ye numva nta kibazo kuko numvaga nubundi nzayigiraho access. Nyuma rero siko byagenze kuko naje kumusaba kunyandikisha kuri compte ye aranga, musaba kujya mpemberwa kuri compte yanjye bwite aranga ati icyo uzajya ushaka cyose uzajye ukinsaba. Kubera kwanga impaka n’amahane, naramwihoreye ariko nanone nkagira impungenge zuko akoresha ayo mafaranga cyane ko ntanazi ayo we ahembwa, akajya mu kabari agataha saa cyenda z’ijoro, akajya mu bagore n’ibindi byinshi ntashoboye kuvugira hano.

Murabyumva namwe iterambere ry’urugo ntaryo igihe ibintu bimeze bityo tutajya tunanabonana kenshi kuko nkora ntaba mu rugo nigihe ntashye muri weekend nkamubona gascye kuko ataha bucya.

Basomyi beza, mungire inama kuko mbangamiwe cyane n’iyi myitwarire.

Murakoze.

Ukeneye kugisha inama abasomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • IBYO NI IKIBAZO GIKOMEYE ARIKO UZEGERE ABAMAMA BAKUZE BAMAZE NKA 20 ANS DE MARIGE UBONA BAFITE URUGO RWIZA BAKUGIRE INAMA NAHO HANO BASHOBORA KUGUSHUKA UGASENYA

  • bonjour !ni akaga iyo ubuzima bwa couple bumeze gutyo iyo akenshi umwe akorera kure y,urugo rwe usigaye aterwa no kumenyana n,abandi agahura n,ikigare ki,ujyana mu busambanyi.
    mushakishe umwicaze ahantu muvugane kandi yanze muvane kuri compte yawe kuko ni wowe wenyine uyifiteho uburenganzira.si itegeko ko akomeza kuguhemberwa wakoze gusa uzabikore ubona byakurenze

  • saba ku kazi kawe baguhindurire conti uhemberwaho

  • KOMERA IKIGARAGARA WARAKOMERETSE, KOMERA KUBA UMUGABO SI UKWAMBARA IPATARO, SHIKAMA USENGE , UMUSABE KO WIFUZA KOMUGANIRA NAKWEMERERA UZAMUBWIRE KO UMUKUNDA NDETSE KO UMWUBAHA ARIKO WIFUZA KO MWAFATANYA KUGIRA IBYO MUHA UMURONGO K’URUGO RWANYU, AZABYEMERA NIBYIZA IMANA NIYO IHINDURA,

    NATABIKORA UZAMWIHORERE UBWIRE UMUKORESHA WAWE KO WIFUZA GUHINDURA AHO UHEMBERWA UBIKORE, UMENYE UKO URYA 1000 UKAZIGAMA 2000 UTEGANYA KO URUGO ARI URWAWE N’UNDI UDAFITE GAHUNDA YO KUBAKA NIBIMUYOBERA AZAGARUKA HAMWE NO GUSENGA , NATANAZA UZABA WARAKOZE NEZA USHYIZEMO UBWENGE ABO YIRIRWANA NABO NIJORO NTAKIZIMA AHAKURA URETSE KUMUFASHA GUSENYA, KANDI WAKORA IBYO BYOSE UZASABE IMANA KUMWUBAHA NTUZASAKUZE , UZENGURUKE BUCECE, ARIKO AYO UHEMBWA UZAYACUNGE NEZA EJO UTAZABURA NIKIJYANA UMWANA KWA MUGANGA. IMANA IGUFASHE

  • Icyo nikibazo uzamamagare kuri 0788216877/0725678902 nzakugirinama.

  • Hanyanyaza ! gusa nkubwiye ko atazahinduka keretse arwaye. ntagushyutse wamwana gatanya ugifite imbaraga. numara gusaza nkanjye bizagucanga ubure icyo wakora
    umeze nkanjye nifuza ubuto bwanjye nkabubura nkagira isoni yo kwaka gatanya a 50 ans
    mbora rwaye umutwe.

  • Komera mubyeyi,Kuko ibyo mwasezeranye muhuza compte atabyubahirije, kandi byose byari mu nyanga z’ibyateza imbere umuryango wanyu, ku kazi kawe wowe hindura compte uhemberwaho ugire access basi ku mushahara wawe Kuko we usibye gutagaguza nta kindi agikora.

  • Komera mubyeyi,Kuko ibyo mwasezeranye muhuza compte atabyubahirije, kandi byose byari mu nyanga z’ibyateza imbere umuryango wanyu, ku kazi kawe wowe hindura compte uhemberwaho ugire access basi ku mushahara wawe Kuko we usibye gutagaguza nta kindi agikora.

  • aliko kuki mukunda kudutera ubwoba ibintu nsoma hano byose niko biba mu ngo zimwe dutahira ibirori by’amakwe ?????

  • Ukeneye gufunguza compte yawe niba warayifungishije. hanyuma umushahara wawe ukazajya unyuraho. niba adashaka ko muganira ku mikoreshereje y’umutungo w’urugo ntabwo ugomba kumureka ngo agere uwawe. uri umuntu mukuru, urakora nta mpamvu nimwe ufite yo guhemberwa kuri compte y’undi muntu. ntukeneye kumusaba uruhushya rwaho umushahara wawe ujya, ni uburenganzira bwawe kuwuhyuza ahandi. uwo mugabo wawe igihe cyararenze ngo umubaze umwanya aguha mu buzima no mu rugo bye.

    kuki utazi umushara w’umugabo wawe ? hanyuma yibyo nabwo ukamuha uwawe. niba mubaho mu ivangura mutungo bigomba kuba ku mpande zombi.

    ikindi kandi uwo mugabo wawe mukibana ukaba utazi ibyo abamo byagombye kugutera amakenga. nuko abantu batari bwemeranye nanjye ariko muzabe muretse kuzanamo abana niba bataraza mubanze mukemure ibyo bibazo. ntuzibwire ko kubyarana n’umuntu ubona ko mutabanye neza bizakemura ibibazo. nibyo mwarasezeranye ariko ntimuri ku murongo umwe kuri ubu. hari ubwo byaba biterwa n’imyaka mwembi mufite, kuba umugabo ataramenya ko yashatse ngo atangire yitware kigabo. ikindi ni impamvu yatumye ashaka. niba yarabonaga inshuti ze zose zubaka akagushyira mu rugo ngo amere nk’abandi ufite ibibazo bikomeye.

    ibyo byose ni ibintu mwagombaga kuba mwaraganiriyeho mbere yo kubana mugafata gahunda yuko muzabaho.ubwo watubwiye ko mwashakanye mukundanye rero uzabyurireho umubaze uko abona urugo rwanyu akurikije uko mubanye ubu. jya umusaba umwanya wo kuganira. nkubwo nabona ko umushahara wawe utakinyura kuri compte ye akakubaza uzamubwire ko wagira ngo muganire ku iterambere ry’urugo.

    Niba umugabo agukubita uzitabaze ubuyobozi, niba ajya mu bagore jya wikingira kuko indwara ziri hanze aha urazizi. nibwo ucyubaka rwose wiba nyirandarwemeye. niba ubona warahubutse ugashaka umuntu utazi ukamusangana ingezo mbi, wicare utekereze neza aho ubuzima bwawe bugana ubundi uzafate icyemezo. kuko izo ngeso ze ntabwo azize mubanye. se ubundi uzi neza ko akora koko ?

    ikindi ugomba kumva nuko icyo utazakemura ibi ukabireka ngo uranga impaka n’amahane ntuzabihindura mu myaka 10 izaza. niba ushaka gukomeza kubana nawe, jya ufatirana icyo utemeye ntucyemere ariko ubikore mu kinyabupfura nk’umugore w’umutima. iyo utavuze uba wemeye.

  • IHANGANE
    IMINA IRASUBIZA
    IMANA IRAHINDURA
    ITEGEKO RYA ABASHAKANYE RUTEYE GUTE ?-KUVANGA UMUTUNGO ?
    MUSHAKE ABAJYANAMA MU MIRYANGO YOMBI.
    MUTANGE IBYIFUZO BYANYU MU MICINGIRA YI BYO MUTUNZE
    KUGIRA UBURYO BUNGANA KU MAKURU Y IMITUNGO
    KWINVIKANA UBURYO MU CUNGA IBYO MUTUNZE
    NB : MBERE Y UKO WITABAZA INZEGO ZIKOMEYE MW IHUNGABANYA N UMUTEKANO MUKE MU RUGO ICYO KIBAZO KIGANIRE N UMUGABO NA AKU BURIRA UMWANYA INSHUTI ZANYA ZIZABEBERE UMUHUZA.
    MURAKOZE KANDI NTUHUNGABANYE

  • ndumva guhinduza compte yawe ataribintu bikaze . uzafungure indi uyitange mubakoresha bawe .kuko ndumva yazakubabaza .ukabura na fr uvunikira

  • Ndabona hari ukubwira ngo hano bagushuka ugasenya. iyi ni inama cg ni iki ? iyo ibintu byanze biba byanze. ariko nyiri urugo niwe ubireba.

    hanyuma uravuga ngo azashake aba maman bamaze imyaka 20 bashatse bigaragara ko bafite urugo rwiza ? Umva nyine ko uvuga ko BIGARAGARA. ishusho nukuri ntaho bihuriye. wabagisha inama kuko ububaha kandi wizeye ko bakumva abakagufasha. abagore benshi bapfiramo bakihanganira ibitihanganirwa ngo bakunde bivugwe ko bubatse. ntawe nagira inama yo gukora ibyo.

    Shaka umugabo wawe umuganirize,unamubaze niba koko agishaka kubaka. hari ubwo yaba yarabonye ko atari umuhamagaro we akaba akunanize ngo uzijyane. icyemezo ni icyawe ugomba kumenya uko ushaka kubaho. ubwo urimo si ubuzima ntuzategereze ko iminsi ikomeza kugenda bidakemutse.

  • Ihangane Mama Ariko Iyo Compte Uyihindure Ukoreshe Iyawe Bwite Hari Umuntu Byabayeho Muri Byumba Namugiriye Inama Ibyo Namubwiye Byose Ntanakimwe Atabonye Uzamvugishe Nkubwire:0785618784 wihangane

  • Hindura compte uhemberwaho hanyuma wisunge Imana ntijya itererana uyisanze.
    Hanyuma banditsi namwe basomyi hari uwavuzengo kuki mudutera ubwoba.Ni ukuri muhindureho mushake n’ubuhamya bwabubatse ingo nziza hanyuma abantu beguhahamuka bumva ko nta ngo nziza zikibaho.Murakoze

  • ihangane ukeneye inama mpamagara0788202068—0726059961

  • Mwiriwe,
    numva mwari mukwiye kujya mutanga ibitekerezo hano twese tukabyumviraho kuko bamwe usanga batanditse ariko basoma bikagira icyo bibungura naho gutanga numero zanyu hano ntacyo twe abasomyi bidufasha cyane, hari uwo nisunze ambwira ibunyuranye n’ibyo nari mutegerejeho mpita mbizinukwa.
    Naho ubundi muvandimwe umwaka ni mucye cyane kugirango umenye umuntu, ubu atangiye kukwereka ibimenyetso ntuzatangare ko uzabona n’ibitari ibyo cyakora gukora umuntu akaguhemberwa byo ni ugukabya, fata icyemezo ujye uhembwa ayo wakoreye ntibizagutungure ko ashobora kuzivumbura akagutegeka kujya wimenya niyo mpamvu ugomba kuvugana nawe mugafata ingamba z’uko mwashyira hamwe naho ubundi byazakugora mu munsi iri imbere, gusa niba mwarakundanye ni ukumwihanganira burya umuntu ni mugari !!!!

  • Mwiriwe,
    numva mwari mukwiye kujya mutanga ibitekerezo hano twese tukabyumviraho kuko bamwe usanga batanditse ariko basoma bikagira icyo bibungura naho gutanga numero zanyu hano ntacyo twe abasomyi bidufasha cyane, hari uwo nisunze ambwira ibunyuranye n’ibyo nari mutegerejeho mpita mbizinukwa.
    Naho ubundi muvandimwe umwaka ni mucye cyane kugirango umenye umuntu, ubu atangiye kukwereka ibimenyetso ntuzatangare ko uzabona n’ibitari ibyo cyakora gukora umuntu akaguhemberwa byo ni ugukabya, fata icyemezo ujye uhembwa ayo wakoreye ntibizagutungure ko ashobora kuzivumbura akagutegeka kujya wimenya niyo mpamvu ugomba kuvugana nawe mugafata ingamba z’uko mwashyira hamwe naho ubundi byazakugora mu munsi iri imbere, gusa niba mwarakundanye ni ukumwihanganira burya umuntu ni mugari !!!!

  • MUVANDI RWOSE BIRAGOYE GUKORA UNDI AKAJYA GUHEMBESHA NDUMVA WAZAMUBWIRA IMPAMVU WIFUZA KO MUTAHUZA COMPTE NYINE UKAMUSOBANURIRA KO HARI INSHINGANO ATUBAHIRIZA HANYUMA UKABA USHAKA KUJYA UHEMBERWA KURI COMPTE YAWE UGIRANGO UKEMURE IBYO ATAKOZE NAHO UBUNDI KUBURA UMUGABO UKABURA N’UMUSHAHARA NI AKUMIRO

  • muvandi, komera nukuri ingo zubu nuko zimeze, habaho abagabo bumva ko bakomeye iyo umugore abasabye byose. ariko ihangane. nanjye byambayeho ariko njye nta kazi nari mfite yanga kunshyira kuri compte ye birambabaza cyane. ariko nyine narabyakiriye kko nta kundi. gusa naje kubona akazi we ashaka ko nzajya muha amafaranga nakoreye ngo agatunga urugo nkuko yabikoraga cg nkamushyira ku compte yanjye. narabyanze byose maze arampima asigara nta kintu na kimwe akora mu rugo, ibye biba urugomo nakabari gusa kugeza naho yantaye munzu yubukode akagenda ansigiye umwana ufite umwaka. ingo zubu zifite ibibazo byinshi, gusa komera ariko nagusaba guhindura compte uhemberwaho.

  • komera muvandi,jyewe ndumva aho kubabara inshuro 2 wahangana ni1 ugahindura compte uhemberwaho bityo ntubabazwe nibyo agukorera ngo ugerekeho no kumukorera urakoze.

  • Zana salary yawe utazahirimbira mama ndabona utangiye inzira yumusaraba kare Ihangane nanjye mbona wamuhamagara ukavugana nawe ugataha umubwiyeko salary isubira iwawe ubundi komeza ube wiga iryo ni shuri.

  • yooo ! pole kbs nonese mvndi ko ubona ko nayo ukoreye ariwe uyankwera wamukuye kuri kontiyawe ! nahose nagutera ibirwara !

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe