Uburyo abakozi bo mu rugo bakoresha basaba kongezwa umushahara

Yanditswe: 21-06-2017

Umukozi wo mu rugo ni kimwe n’undi mukozi wese akenera kongezwa umushahara nkuko n’undi mukozi wese abikenera. Hari bamwe batinyuka bakavuga ko bashaka kongezwa umushahara ariko hari n’abatinya kubibwira abakoresha babo ndetse bagahitamo gufata umwanzuro wo kwigendera aricyo kibajyanye.

Dore ibizakwereka ko umukozi wo u rugo ashaka ko umwongeza umushahara :
Gukora akazi nabi ku bushake :
rimwe na rimwe umukozi wo mu rugo akenera kongezwa umushahara agatinya kubivuga maze agakoresha uburyo bwo kwica akazi ku bashake ahanini bitewe nuko aba yamaze kwishyiramo ko akeneye gukorera umushahara wisumbuyeho.

Mu gihe ubonye impinduka ku mukozi akaba yari asanzwe akora neza ariko ujye umuganirza umubaze ikibazo afite hari ubwo aba yifuza kongezwa kandi koko bikab abifite ishingiro.

Kukubwira inkuru z’imishahara y’abandi bakozi : hari ubwo kandi umukozi akubarira inkuru z’ukuntu abandi bakozi bahembwa umushahara utubutse akazikubwira mu rwego rwo kumvikanisha ko nawe yifuza guhembwa nkabo.

Kwirakaza akanga kuvuga : Hari n’abandi banga kuvuga wajya umubaza akagushihura kandi atari abisanganywe. Birashoboka ko haba hari ikindi kimuter aumushiha nko kuba ashaka kugenda ariko biranashoboka ko yatinye kukubwira ko akeneye umushahara wisumbuyeho agakoresha uburyo bwo kwirakaza no kukubwirana umushiha.

Kukubeshya ko yabonye ahandi : hari n’abandi babeshya ko babonye ahandi akazi kugirango yumve ko wamubwira ko uramutse umwongeje yahaguma. Gusa ariko bakunze kuvuga ibi ari uko koko bahafite kugirango numubwirako utamwongeza azabone ahandi ajya.

Ubu ni bumwe mu buryo twabashije gutahura ko aribwo abakozi bamwe na bamwe bakoresha iyo bashaka gusaba abakoresha babo kubongeza umushara. Uramutse ubony ebumwe muri ubu ku mukozi wawe kandi yagukoreraga neza, uzashishoze urebe ko ataricyo kibazo afite kuko ashobora kugenda ugahomb aumukozi mwiza kandi washoboraga kumwongereraho make akahaguma.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe