Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umufasha wanjye akunze akabari bikabije. Nkore iki ?

Umufasha wanjye akunze akabari bikabije. Nkore iki ?

Yanditswe kuwa 19-06-2017 Saa 12 : 25

Muraho neza basomyi beza kandi bajyanama ? Maze iminsi nsoma inama nyinshi mugira abazisabye nanjye mboneyeho umwanya wo kubagisha inama.

UMUFASHA WANJYE AKUNZE AKABARI BIKABIJE KUBURYO NUMVA KUBYIHANGANIRA BISIGAYE BINGORA .

Mubyukuri tumaranye imyaka icumi dushinze urugo.dufitanye abana batatu, akunda kunywa inzoga ariko uko iminsi yicuma niko agenda atinda mukabari kurushaho kuburyo iyo ndebye amasaha amara mu akabari nayo amara murugo kumunsi ,ayamara mukabari niyo menshi. Kuko akenshi asigaye ataha sa sita,sasaba ntatinye no kuza samunani zijoro.

Ikindi ni uko afite abo basangira bahuzwa na siporo yo ku cyumweru(guhera 9h kugera 23hoo) nibwo akunze kugera mu rugo. Rimwe na rimwe iyo tuganiriye anyumvisha ukuntu nawe abona bikabije ,bukeye bwaho arihangana agataha nka 20h cga nambere yaho.

Ariko hashira iminsi mike akongera agasubira kuri ya masaha yicumye. Iyo ndebye uburyo urugo rwacu rutera imbere mbona bidashimishije. Iyo mbimubwiye anyumvisha ko amafaranga atanga kunzoga nubundi ntacyo yatumarira.

Uburero numva kubyakira bitakinyoroheye rwose.
Mungire inama yicyo nakora.

Murakoze.

Ukeneye kugisha inama abasomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Akubwira ko impamvu ahitamo kurara mu kabari aho kuza mu rugo ari iyihe ?
    Hari izindi ngeso mbi afite ? inshuti ze zirubatse ? niba zubatse se zifite ingo nziza ? wenda ni bamwe bakurikira inshuti mbi nk’intama, batazi guhitamo igikwiye bibwira ko barimo kwereka izo nshuti ko ari "abagabo".

    - amafaranga atanga mu kabari ni menshi kandi rwose ni umupfu kubona atinyuka kuvuga ko ntacyo yabamarira. muri make ni ukwanga kwemera ko asesagura. none se mufite ibyo mukeneye byose mu rugo, murazigama ?
    None se rero uzafate ikaramu n’urupapuro. nushaka wandike ko agura amacupa abiri, brochettes 2 nibindi barya mu tubari. hanyuma uyabare ku cyumweru. ku kwezi no ku mwaka. niyongera kukubwira gutyo umwereke urwo rupapuro ubundi umwihorere. nzi neza ko arenza amacupa abiri kandi.

    - iyi umubajije urugero arimo guha abana bwo akubwira iki ? uburere bw’abana banyu nawe buramureba none arimo kubwangiza kubera kwikunda no kwitwara cyana.

    ubundi se uretse ibyo ufite ijambo mu rugo rwanyu ? uzi umushahara we, uzi icyo awukoresha, mufatanya gufata ibyemezo ku bijyanye n’iterambere ry’umuryango ? ntihagire ushaka kukubwira ko utagomba kubimenya kandi. ni uburenganzira bwawe nk’umufasaha we.

    - hanyuma ikindi ugomba kumubwira nuko umubiri w’umuntu ugeraho ukwamwishyuza izo nzoga awumenamo ataruhuka bihajie. ni wowe azarushya kandi umurwaje.

    Noneho rero ugomba kumwereka ko agutererana mu kubaka urugo rwanyu, mu kurera abana kandi ko asesagura. uzamubaze aho abona urugo rwanyu rugana nuko ruzahagera igihe muticaye ngo mufate ingamba zo kuruteza imbere. uko ubivuga nta mwanya mugira wo kuganira. none se mwubakiye kuki ?
    ugomba kumubwira ko wowe n’abana mumukeneye, ko ari mwe yagombye gushyira imbere. ariko rero afite ubwana mu mutwe sinzi ko wowe wenyine uzamushobora. nkaba mbona rero wakwitabaza umuntu uziko yubaha ukuze akaba yagufasha kumugira inama. cg se ukareba umuntu w’inyangamugayo wo mu muryango we akaba ariwe witabaza. ariko ugomba kureba utazajya kubizambya kurushaho.
    Nizere ko nta bandi bana uzabyara mu gihe ibyo bibazo bitarakemuka.

  • ameze nk ikibwa tubana. njye maze gusara

  • IBYO TURABIMENYEREYE BAMWE KUKO IYO USHATSE GUSHYIRAHO UMUGABO CONDITION MURASHWANA CYANE NGO NTABWO ARI UMWANA URERA ; UMUREKERA UBURENGANZIRA BWE AKANYWA IGIHE KIRAGERA AKABONA UKURI NI NGARUKA ZO KURARA ANYWA INZOGA UBUNDI UKAMUSENGERA IMANA IKAZAMUSHOBOZA AKAZIGABANYA KUKO KUZIREKA BISHOBOKA KURI BAMWE.IKINDI NI UKWIHANGA CYANE KUKO UBA WARASEZERANYE KO MUZABANA MU BYIZA NO BIBI YABA MUZIMA CYANGWA ARWAYE KO UZAMUKUNDA KUGEZA GUPFA. NI UGUHEKA UMUSARABA WAWE UGAKURIKIRA YEZU AZAKURUHURA KANDI NGO ABAMWIZERA NTIBAZAKORWA NISONI.

  • Ubu se uretse ibi utubwiye, wowe nta kintu ubona cyaba ari intandaro yo guhunga urugo ?
    Ndavuga hagati yanyu ?

  • Ahaaaa nari nziko ko ari urw’umwe, NTA KINDI USIBYE GUSENGA IMANA IKAKUBASHISHA KWIHANGANA GUSA KUKO NGO UMUHANA AVAYO NTUMUHANA AJYAYO, IGITEYE AGAHINDA NUKO INGARUKA ZIBA IZ’UMURYANGO WOSE. UMUNTU UTEYE GUTYO NIYO WAVUZA INGOMA NIYO WAKORESHA INAMA Y’UMURYANGO NTIYUMVA. ARIKO IGIHE CY’IMANA IYO KIGEZE HARI IGIHE YIGARURA NUKO AKENSHI AGARUKA ATARI UMUTIMA MWIZA AGIZE AHUBWO ISI IMWANITSE, UBUKENE, SIDA,N’IBINDI. MANA WEEE UJYE UTURENGERA GUSA

  • urakoze Lily. rwose agaruka atari we. twihangane.

  • Yewe abantu twararushye pe.ubu ni sasaba n iminota 5 yagiye ambwira ko ari inama agiyemo.namwe munyumvire.ubwo kandi ibibazo dufite birenze iby Africa.yarangiza NGO ni amacupa 2 gusa.mugihe njye ntashobora no gufata 1000fr NGO ngire ako nigurira.Akumiro ni ...

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe