Ahabanza » Umuryango » Kurera » Ibitera umwana wawe kugutakariza icyizere n’ingaruka zabyo

Ibitera umwana wawe kugutakariza icyizere n’ingaruka zabyo

Yanditswe kuwa 20-06-2017 Saa 03 : 20

Ibi turabisobanura twifshishije ingero tujya duhura nazo : muzabona abana batajya bagira icyo basaba ba se ubwo no kutagir aicyo basaba ba nyina nabyo birashoboka. Rimwe na rimwe abanyarwanda bakabigira ihame ko umwana yisanzuye cyane kuri nyine kurusha se, ibi ntibabashe kumva neza imvano yabyo

Ntibyoroheye umwana kumenya ko ibyo nyina amuha se na we aba yabigizemo uruhare ahubwo igiturutse kuri nyina kiba kivuye mu bushobozi bwe n’igiturutse kuri se kikaba ari cyo kivuye mu bushobozi bwe. Byumvikane ko utamuha nta cyo ashoboye, umuha akaba ashoboye.

Guhora utuma umugore ngo abe ari we uha umwana icyo asabye, bituma umwana abona muri nyina ubushobozi na ho se akaba nta bwo afite, mbese nta cyo ashoboye. Iyo umugabo atumye umugore ku mwana, igihe ari we umwana yasabye, aba agomba kumubwira neza mu magambo yumvikana ko ari bugihe nyina akakimuha. Iyo bitabaye ibyo, wa wundi yabuzemo ubushobozi amutera icyizere, rimwe na rimwe akaba yamusuzugura, akamubwira iryo ashatse kuko nyine abona nta cyo amaze. Ingaruka mbi ya mbere rero ni ako gasuzuguro.

Ubusanzwe se w’umwana ni we urebwa mbere na mbere n’igitsure. Igitsure gitangwa n’umubyeyi ushoboye, tukaba twavuga ko ku babyeyi bamwe bidafata kuko utatanga amategeko kandi nta cyo ushoboye. Kuza uzanye amategeko gusa ntibyakora. Aha rero bikanagora kuko mu guhana umwana yakoze ikosa iri n’iri bisaba kumwima icyo wamuhaga mu gihe runaka. Icyo umwima cyaba igifatika cyangwa ikidafatika.

Ukaba wamwima uruhushya rwo gukora ikintu iki n’iki kuko warutangaga, cyangwa se ntumugurire ikintu iki n’iki wamenyereye kumuzanira. Ingaruka ya kabiri iri ahangaha. Muri cya gitsure no gutanga ibihano uzabura ikijyanye n’ikosa, nuvuga ntiyumve, nushakisha mu bihano bisanzwe ubure icyo wamwima kugira ngo yumve ikosa, ahinduke umwana wananiranye, utabonerwa ikindi gihano usibye gukubitwa ! Bityo ube utanze igihano kidahuye n’ikosa.

Hari n’andi makosa ababyeyi bajya bakora. Umwana yasanga se hari icyo agiye kumusaba akamukabukira, akamubwira nabi. Nyuma nyina akaza kumushakira icyo yasabaga se ngo umwana atababara ariko akongeraho utugambo, ati uriya mujye mumureka, ntimukagire icyo mumusaba, icye ni ukunywa, nanjye yaranyobeye, aho kugira ngo ababwire nabi mujye mwicecekera. Burya uba uteranyije umwana na se noneho cya cyizere kigatakara ubutagaruka.

Ku buryo umwana avuga ati niba ari uku mama amuzi, ari mukuru bamenyeranye, icyiza ni ukumuheba nkamusiba nkabaho nk’aho nta we mfite. Ibi bifite uburemere kuko n’iyo umubyeyi yahinduka umwana aba yaramusibye mu bamugirira akamaro. Agatangira kujya abarira ku ntoki ibyo se yamukoreye. Iyi rero ikaba ari ingaruka ya gatatu : gufatwa nk’uwapfuye kandi uriho.

Gutera umubyeyi icyizere bigira ingaruka mu gushaka. Ishusho y’umugabo mwiza umukobwa abona bwa mbere ni se. Se rero udafite ubushobozi, ari umugabo w’umunyamwaga, wa ntibindeba, amutera kwirwanaho, ku buryo iyo ashatse umugabo wakuriye mu muryango aho se yuzuza inshingano ze, bagonganira mu nshingano. Uwo mukobwa aba yarize kubaho nka nyina akaba mu nshingano za bombi. Muri make aba azi ko umugabo wese ameze nka se, ari ko abagabo bamera.

Ibi si ibintu atekerezaho kuko aba yarabibayemo, biba bimuri mu bwenge. Na nyina mu kumugira inama agiye gushaka amubwira uko abagabo bateye n’uko azakora ngo barambane. Ashushanya abagabo bose ahereye ku wo afite ari we se w’uwo uba ugiye gushyingirwa. Iyo asanze rero uwo ashatse atandukanye na se birayoberana, bakagongana kakahava. Umugore akitwa igishegabo, kuko akora byose, atanga amabwiriza n’ibindi. Burya ikibuza umunezero mu bashakanye gishobora kuba uruhererekane rw’uko umuntu yarezwe.

Ku muhungu ho azumva ko kwipfumbata umugore agatunga urugo akibaza byose ari ko umugabo abaho. Ubufatanye n’uwo bashakanye si ngombwa, naba afite n’icyo akora cyinjiza amafaranga azayakoresha uko abyumva ! Kandi abikore ibibazo mu rugo bitabuze. Nta cyo umwana azamubaza nk’uko iwabo nta cyo se yabazwaga.

Umuntu ufite ishusho mbi ku mubyeyi biramugora kugira inziza ku Mana. Kugira ngo ayigire bisaba imbaraga n’ibimenyetso byinshi kuko ibigereranyo byose kuri we biba nta gisonuro bifite. Ni ukuvuga ko byoroshye kubwira umuntu ko Imana ari umubyeyi, itanga ibyiza byose, ibitanga ku buntu iyo yagize ubuhamya bw’ububyeyi bwa nyabwo abona ku bamubyaye.

Niba umuntu yarihakanye umubyeyi kuko atujuje inshingano ze, cyangwa akamusiba akamufata nk’uwapfuye kuko kubaho kwe nta cyo bimumariye, bizamworohera guhakana Imana no kuyisiba mu bwenge bwe, yirundurire mu mbaraga za Sekibi cyangwa abeho adahakana Imana kuko abandi bayemera ariko atanahagaze ku byo yemera.

Ikije cyose kigaragara nk’igifite imbaraga yacyiruka inyuma adashyizemo ubushishozi kuko mu by’ukuri nta ho ahagaze. Urukundo rw’ababyeyi, impuhwe z’ababyeyi, kwitangira abana bituma umuntu abona aho ahera asonanukirwa n’ubwiza bw’Imana. Hari n’abatemera Imana Data kubera ba se. Ibi ntitubitindaho ariko ni byiza ko umubyeyi ahagarara mu mwanya we.

Source : abatozabingo.org

Ibitekerezo byanyu

  • Muraho, ndumudamu natandukanye numugabo wumutubuzi wumunyamitwe pe !yaranzahaje bikomeye twari dufite amazu 3 nibibanza 2 bitatu mumugi wakigali ikindi rugende, twarasezeranye muburyo bweme namategeko dufitanye aba 2umwe afite 7 undi 4 yaje gufata amadeni ya ma lambert kdi sinkabimenye kdia nayo mazu nibibanza yarabishyize kuri bank ariko yabibwiye twarumvikanye ariko ibya lambert yarabimpishe pe ariko nkabona amfr ararembera pe !!! Akanga kwishyura banks bagezaho bateza ibintu byose noneho ageze aha lambert bateza za cachet kuri bank nasanze afite amadeni ya za lambert angana na 80 million ntabizi pe !! Ntabyo yigeze ambwira hashize iminsi yarafunze phone arambwira ngo arahunze ntise uzagaruka ati rwose vuba ndateeegeeeeeza ndaheba nukuvuga ndi munzu nkodesha nijyewe ukora burikomwe nijyewe wita kubana kdi ngo arakora nta 100frw arampa pe.mungirinama pe nkore iki koko ? Kdi naramunze mfite imyaka 30uwo migabo afite 60 nubwo icyo kinyuranyo ntacyo cyarikintwaye rwose.ese nshake nanone ?ese nigumire aho ?cqa nshake undi abagabo banyirukaho ariko ntanumwe ndemerere pr !! Kuva twatandu ntamuntu numwe turaryamana

  • Ndifuza kugira icyo nvuga kunyandiko yabatozabingo, hari byinshi bavuze nemeranya nabyo cyane cyane kubijyanye nimyitwarire mibi yababyeyi muburere bwabana babo. Nemera rwose ko bigira ingaruka ikomeye kubuzima nimico yabana, ndetse bikaba byasenya ejo hazaza himiryango. Ariko haricyo ntemeranya nabo, ngo icyo uhaye umwana ugomba kumumenyesha ko ariwowe ukimuhaye, yego wenda byagira akamaro mugihe uwo mwashakanye mutabanye neza, igihe ataguha agaciro nkuwo mwashakanye imbere yabana, ndemera ko kumenyesha abana ko ariwowe ubahaye ikintu byaba byiza mukubaka imibanire yawe nabana bawe. Gusa abana bakwiye gutozwa kugira umuco no gukunda abababyeyi binyuze mukamaro ababyeyi babamariye kandi kamenywa binyuze muburyo bwinshi butari gutanganza ngo nguhaye iki. Guha umwana ngo agukunde, akunve, akwemere,akumenye ndatekereza ko bidakwiye kuba intego yubuzima bwababyeyi barera u Rwanda, ibi mbibona nkindwara yokumunga abato, nugukuza umuco waruswa mubana, Umwana akwiye gushimirwa ikiza yakoze kandi agakosorwa neza mugihe yakoze ikibi, izo ninshingano zumubyeyi yaba afite byinshi aha umwana cyangwa afite bike, byose biterwa nubushobozi. Guhanisha umwana kumwima icyo wagombaga kumuha nuburyo bwo kumuremamo dependence ndetse bimumunga mumutwe akunva ko mugihe utagize icyo umuha ntabwo aribukunvire. Niyo mpanvu uzasanga abakene batoza abana babo umuco wo gushimirwa ibyiza bakoze bazarushaho kugira abana batanga umusaruro kuruta babandi babasirimu bagurira abana babo ngo babone kugira icyo bakora. Nibyiza ko umubyeyi aha umwana, ariko ibyo bikwiye gukorwa muburyo bwinshingano, kandi ababyeyi bombi bakabana neza kuburyo umwana atunva ko umubyeyi runaka ariwe ufite umumaro kuruta undi. Byose biterwa nuburere muha abana. Nimwibeshya mukibwira ko guha umwana ibintu ndetse ukamukangisha ko ariwowe ubimuha, ukirengagiza kwita kuburyo umwana yagira umuco muzima, uzisanga hari abantu bashobora guha abana bawe ibiruta ibyo ubaha bityo ube urahombye kandi ariwowe ubyiteye. Mutoza abana umuco wubutwari, urukundo, kunvira, gukora, kubana nabandi, ibyo bizabarinda imitego yokurarikira ibyo abandi babazanira bitwaje ko bo batarabibona. Navuga ko ari inshingano zaburi mubyeyi kugira icyo aha umwana we mubushobozi afite ariko ntibikwiye kuba intwaro yo kwica umuco mwiza wurwanda rwacu. Harakabaho abana b’U Rwanda haragahirwa ababyeyi barera neza.

  • Muraho.

    Uyu witwa Chuma ugisha inama ndabona nawe hari ibyo akwiye kwibaza. Mbese ntaruhare ufite mubyabaye kumugabo wawe ? Uvuga ko umugabo yagiye muri bank mubiziranyeho bisobanuye ko ibyo amafaranga yakoreshejwe ubizi. Ikindi sinunva ukuntu umugabo ajya muri za lamberi za milion 80 umugore atabizi, bibaye ariko bimeze umugore yaba afite uburangare bukomeye ndetse hari ninshingano atubahiriza. Wowe urunva ngo ushaka undi mugabo kandi ufite abana 2, mbese icyo ushaka kumugabo wakabiri niki ? Nabana cyangwa urashaka umugabo gusa ? Niba ari abana, kuki wunva ko 2 bakugoye ukunva ko niwongeraho abandi bizakorohera ? Nusubiza ibi bibazo urabonamo igisubizo. Icyo nagusaba, ita kurabo bana umenye ko arumugisha Imana yaguhaye. Wihemukira umugabo wawe ngo kuko mwahuye nibikomeye, ihangane ntabibazo bitarangira. Niba yarakumenyesheje ko agiye muri bank ukabyemera, akakubwira ko agiye gutoroka ukabyemera, emera no kwihangana wubake ejo hazaza hawe nabana bawe. Umugabo wawe nagukundira uzamugaruze ineza nkiyo yagukundiye ujya kumubenguka.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe