Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Isupu y’imboga zitandukanye

Isupu y’imboga zitandukanye

Yanditswe kuwa 17-06-2017 Saa 01 : 38

Ibikoresho

  • ½ y’ishu
  • Sereli udushami 3
  • Karoti 2
  • Inyanya 6
  • Ibitunguru 3
  • Poivrons 2
  • Navet 1
  • Tungurusumu udusate 3
  • Ibirayi 2
  • Umunyu

Uko bikorwa

  1. Tegura ibikoresha byose ubironge unabikate
  2. Bishyire mu isafuriya imwe ushyiremo amazi arengeye
  3. Tereke ku ziko ushyiremo umunyu na poivre
  4. Pfundikira bimareho isaha n’igice
  5. Imboga zose zimaze gushya ubinyuza muri mixeur
  6. Umva ko umunyu uhagije, nusanga ari muke wongeremo ubisubize ku ziko iminota mike.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe