Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Umumaro w’imyunyu ngugu y’umwimerere n’ibyo wayisangamo

Umumaro w’imyunyu ngugu y’umwimerere n’ibyo wayisangamo

Yanditswe kuwa 15-06-2017 Saa 17 : 56

Imyunyu ngungu(myimerere)ni amakakama akoresha ingingo z’umuntu mu buryo bw’imirimo inyuranye.Mubyo kurya turya harimo intungamubiri zinyuranye zitandukanye n’imirimo kandi zikora no mu buryo butandukanye.Ibyo kurya turya bigera mu mubiri bigakoresha urunyuranyurane rw’ingingo ziturimo.

  • • Hariho intungamubiri zirema umubiri
  • • Harimo ibifasha kurinda umubiri
  • • Gushyiramo ibivumbimbiko

Ibyo kurya bishinzwe iriya mirimo n’ibihe ?

  • • Ibyokurya bifite imyunyu myimerere
  • • Ibyo kurya bifite intungamubiri( vitamins
  • • Amazi meza
  • • Ibyo kurya bifite uturemangingo.

Dore uko imyunyu myimerere ikora mu mubiri w’umuntu.

Umunyu w’ubutare(fer):Niwo wongera amaraso ;ukarinda abagore batwite indwara zo kubyimbagirana ;ikabarinda gukuramo inda ikiri ntiya ;irinda umubiri ugahorana ubutaraga ;ugafasha imikoranire y’ingingo ;ugafasha ingirangingo kudasaza vuba(cellules) ;ufasha insoro ntuku kudasaza ubusa ; ugafasha insoro zera kugira abasirikare benshi ; ufasha ubwonko gukora neza.

Ubuze Fer agira :

  1. • Amaraso make
  2. • Kurwara rubagimpande
  3. • Kuvanamo inda kw’abagore
  4. • Gushya nijoro
  5. • Guhorana umunaniro
  6. • Kuribwa uririmi
  7. • Kuribwa amano n’intoki
  8. • Kutaryoherwa

AHO IBONEKA : Soya, Ibishyimbo, Lentilles, Avocat,..

Umunyungugu wa zinc ; Uyu ni umunyu ngugu w’ingenzi mu mubiri iyo ubuze umubiri urahungabana muri rusange ; umunezero wabenshi ukayoyoka nkuko tugiye kubibona.Iyo ugabanutse akenshi bigaragazwa n’utuntu tw’utudomo tw’umweru kunzara ;tumwe abana bakunze kwita amahirwe.

Kubura zinc mu mubiri bitera :

  1. Gucika appetit( kubura ipfa)
  2. Gukenera imibonano y’abashakanye bikayoyoka
  3. Ibisebe bikira bigoranye
  4. Ubugumba
  5. Umunaniro w’ikirenga

Umumaro wa zinc

  • Zinc+Vit A ni ingenzi mu kongerera uruhu itoto no kurukiza
  • • Kwa muganga uwagize Diarrheé bashobora kumuha ibinini bikozwe muri zinc
  • • Zinc ni ingenzi mu gutunganywa kwa insuline bigatuma iba ingenzi mu kurinda urugero rukwiriye mu maraso.
  • • Irinda imihore gusaza ubusabusa
  • • Kubura zinc bishobora gutuma ingingo zituma duhumurirwa no kuryoherwa zipfa
  • • Ni ingenzi cyane kubarwaye gripe na rhyme( ibicurane)
  • • Kubabazwe mumara cyangwa mugifu kubw’indwara ya Gastro intestinales babaha ibinini bya zinc kugirango bakangure ubudahangarwa bw’umubiri no kugira ngo hakire vuba.
  • • Ni ingenzi ku gikuriro cy’abana ;Umwana wabuze zinc mubyo kurya bye ashobora kuba igikuri
  • • Umugore uyibuze atwite umwana aburira igikuriro mu nda ya nyina ndetse n’imyanya ndangagitsina yabo ntikura.
  • • Umugore wonsa na we arawukeneye
  • NB:Mbere yuko tuvuga aho uboneka ;Ufite abanzi benshi ku buryo ushobora kuwukena kandi urya ibiwufite.
  • • Hagowe abikinisha (Mastubation) ngo baratera akanyamerika haba kubagabo no ku bagore kuko zinc yagombaga gukuza sperme (ujago) na ovule(Intanga ngore) zibigenderamo. Bikazarangira bamwe imigongo icitse ;ubugumba ;ibisazi ;.....
  • • Calcium nyinshi ikomotse mu binini ibangamira imikoreshereze ya zinc mu mubiri ;twabibutsa ko hadakenewe imyunyu ngugu ikozwe mu binini hakenewe iyo dukuye mubyo kurya. Keretse kwa muganga basanze uwukennyeho cyane cyangwa bagiye kuwukuvuza.
  • • Kubura umunyu wa phosphore bishobora gutuma ukena no kuri zinc
  • • Gukoresha ibiyobyabwenge n’ibinyobwa byinshi kuko bituma tuyihagarika cyane .

DORE AHO WASANGA UYU MUNYU :

  • Umumero w’ingano
  • Inzuzi z’ibihaza
  • Imbuto z’ibihwagari(Amavuta)
  • Ubunyobwa
  • Ibirayi
  • Noix de cajou
  • Ibishyimbo
  • Amashaza
  • Ibumba ry’icyatsi riwukizeho.

Iyo ni imwe mu mimaro itandukanye imyunyungugu y’umwimerere ifite ku mubiri w’umuntu ndetse n’ibyo kurya wayisangamo.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe