Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko wakwivura imvuvu zigakira burundu

Uko wakwivura imvuvu zigakira burundu

Yanditswe kuwa 14-06-2017 Saa 17 : 55

Kugira imisatsi ikomeye kandi irimo imvuvu usanga bibangamira abantu benshi kuko imvuvu ziryana zigatuma n’umusatsi usa nabi naho imisatsi ikomeye nayo ikagorana kuyisokoza cyane mu gihe ushaka gutunga myinshi kandi utadefiriza.

Uko uzabigenza :

  • Ufata amavuta ya Castror oil ukajya usiga mu musatsi nkuko usigamo amavuta asanzwe . gusa no ku bafite imvuvu mu bisuko, muri plante na dreads nabo bayakoresha rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru.

Ibindi bibazo bivurwa n’aya mavuta :

  • • Ubushye bw’izuba no kubaburwa n’amavuta atukuza
  • • Imisatsi ipfuka n’iyanga gukura
  • • Imisatsi ikomeye idasokoreka
  • • Imyate, koroshya ibirenge n’intoki.

Wayasanga mu isoko rya Nyarugenge, etage yo hasi F1, Umuryango wa 22. Wanabahamagara kuri 0789802254 no no kuri 0781095165

Ibitekerezo byanyu

  • muraho, ayo mavuta agura gute ? ese yabasha koroshya umusatsi kuburyo umuntu ufite umusatsi ukomeye yabasha gutunga muremure atadefiriza ? murakoze

    • Agura ibihumbi 2. byashoboka rwose ko no ku muntu udafite amarende yatunga umusatsi muremure akoresheje aya mavuta. Gusa bisaba n’ubundi buryo bwo kuwitaho nko kujya usukamo ibituta cg uturyamye kugirango urambuke neza. Murakoze

  • Muraho mu ntara se ntaho wayasanga ?

  • mwiriwe !castror oil Ku masoko yose wayihasanga ?

  • Hari umuntu ufite j kibazo k intoki zimeze nkizifunyaritse.bimezenkiminkanyari y abakecuru hano hejuru kuruhu rw okuntoki.ese nayamurangira ko ahangayitse cyane ?

    • Wayamurangira yamufasha zikoroha. Gusa yitwararika guhagarika ibyamute ubwo busembwa. harimo amavuta amwe na mawe cyane cyane amwe atukuza, gukora mu bintu bifite produits zangiza uruhu rw’intoki n’ibindi. Murakoze

  • Ariko ko mutubwira ubwoko bwinshi bwamavuta aho iyi si marketeeng mulimo aya mavuta yose mutubwira ko biducanga .finalement tuzamenya dukoresha ayahe.
    cyane ko ntawuduha ubuhamya bwuwayakoresheje.

  • murakoze.ese umuntu ugite amarende nawe yakoresha aya mavuta ?

  • mwiriwe ? ngewe ngira imvuvu nyinshi cyane, akenshi zifata mumusatsi kuburyo iyompamvuye ibisuko ntashobora kujya munzira ntarajya murisaro ngobamfuriremo, ese nyakoresheje zavamo umusatsi cg ibisuko byange bigasa neza ? ikindi none usutse ibisuko ibyaribyobyose wajya uyasiga mubisuko bigakunda ? ese mugihe ufite umusatsi singombwa gukoresha andimavuta yumusatsi ayo arahagije ? murakoze.

    • Muraho neza. Castor oil ivura imvuvu cyane. Gusa bisaba kwihangana ukayakoresha nk’amezi atatu bitewe n’imvuvu ufite. Ariko na mbere yaho uba waratangiye kubona impinduka. Uyashyira mu musatsi uri bukarabemo kuko aba ameze nk’amavuta sanzwe batekesha ntabwo wayasimbuza ayo usanzwe usigamo. MU bisuko ho ufata duke cyane ugasigamo hagati mu bisuko ariko wabanje guhanaguramo aaho bishoboka kugirango ativangan n’umwanda bikanuka. Murakoze

  • Mwiriwe ?ese n’umwana w’imyaka3cyangwa munsi yayo wayamusiga ?mumbabarire mumbwire mwakabyara mwe.nkunda imisatsi y’abana cyane

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe