Uwahoze ari inshuti yanjye ashaka kunsenyera. Nkore iki ?

Yanditswe: 14-06-2017

Nkoze ubukwe vuba ariko ndumva nataye umutwe pe !

Muri make uko ikibazo cyanjye giteye ni uku :
Nakundanye n’umusore tumarana imyaka ibiri. Nta yindi ngeso nari naramubonyeho usibye kuba yarapfuhiraga bikabije ku buryo aricyo cyatumye mfata umwanzuro wo kumureka nkamusezerera.

Musezereye rero ntiyigeze abyakira. Yakomeje kundakarira kugeza na nubu aracyankurikirana kandi mu by’ukuri sinzi icyo anyishyuza kuko n’igihe nakundanaga nawe nta mafaranga najyaga musaba kuko mu buzima bwanjye sinakundaga amafaranga y’abasore.

Twaje gupfa ko yapfuhiraga cyane ku buryo gukundana nawe byari intambara itoroshye. Nahoraga mpangayitse kandi akagira umujinya mwinshi ku buryo yamburga kuri telefoni ndi kuyivugiraho akantuka bikomeye.

Byageza aho kumwihanganira birananira kandi rwose ntako ntari ntaragize ngo mwihanganire. Byageze aho ababyeyi ubwabo bansaba kumureka n’inshuti zanjye zingira iyo nama bitewe nuko babonaga tubanye mu ruundo rwacu. Kumureka sinabikoze ku bw’inama z’ababyeyi n’inshuti, ahubwo nanjye naratekereje mpitamo igikwiye.

Aho dutandukaniye nabonye undi musore nawe dukundana imyaka igera kuri ibiri tuza no gushyingiranywa.

Mu gihe nakundanaga n’umusore wa kabiri wa wundi wa mbere yarabimenye biramurya ngo nakurikiye amafaranga kandi rwose uwo yaje naramaze kwikuramo uwa mbere. Gusa ntacyo yakoraga ngo abe yakwivanga mu rukundo rwacu usibye kugenda abwira amagambo inshuti zanjye zari zizi ko twigeze gukundana.

Ubu maze amezi umunani gusa nshyingiwe. Mu mezi ya mbere nta kibazo nari narigeze ngirana n’umugabo wanjye ariko ubu urugo rugeze aharindimuka rusenywe na wa musore twigeze gukundana.

Dore yagize atya akajya ahengera ari mu masaha ya nimugoroba akampamagara namwitaba agatangira gutereta no kumbaza uko niriwe n’ibindi. Ibyo narabibonye nganiriza umugabo wanjye uko uwo musore ateye kugirango atazagirango koko ibyo avuga biba ari ukuri.

Umugabo wanjye yarabyumvise ariko umusore akomeza kujya anyandikira message agashyiramo amagambo y’urukundo ahamya ko dukundana umugabo wanjye akazibona bikamubabaza. Nageza aho mfata umwanzuro wo kumubloka ariko nabwo agahindura telephone akongera akampamagara cg akanyandikira kuri whatsapp nkamwihorera ariko ntacike intege.

Muri uku kwezi ho yankoreye agashya ubwo umugabo wanjye yari yaragiye muri mission y’akazi yamenye ko yagarutse muri iryo joro ahita anyoherereza message ivuga ko ngo yishimiye ibihe byiza twagiranye ubwo umugabo wanjye atari ahari. Umugabo yarayisomye ararakara ariko ntiyabimbwira nkajya numva antyurira gusa.

Ubu umugabo yarandakariye kugeza aho avuga ko yifuza gutandukana nanjye kandi ngo abishatse byaba kuko afite ibimenyetso bihagije ngo birenze niyo message yasomye.

Ibyo bintera. Mu by’ukuri ubu ndibaza icyo nakora nkayoberwa kuko niyo nimero yanyoherereje iyo message ntayo nzi. Ntiwanayihamagara ngo icemo ariko ndakeka ko ari wa musore wabikoze kuko yari asanzwe ahindura nimero.

Umutima wanjye urahangayitse bikomeye. Nahamagaye imiryango maze baje umugabo yanga kugira icyo avuga kuko yari akirakaye cyane. Mu buzima bwanjye sinari narigeze mubonana uburakari bumeze gutyo. Avuga ko nta muntu n’umwe ashaka kumva amubaza ibyanjye nawe.

Mumfashe mungire inama kuko ndaremerewe cyane. Ese uyu musore namurega akazanshikaho burundu ? Umugabo we se ndakora iki ngo yumve ko ndengana koko ?

Agasaro.com
Ukeneye kugisha inama watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Mbanje kubasuhuza mugire amahoro y’Imana.
    Inama nakugirs niba uhamanya n’umutima wawe ko uri umwere nta communication n’imwe wigeze ugirana n’uwo musore,egera Polisi utange ikirego izo numero zose yakoreshaga uzibereke bazikorere tracking nibamenya ko ari ize koko bazamukurikirana kuko ibyo ni uguhungabanya umudendezo w’undi muntu kandi birahanirwa.
    Ubundi uzagerageze ushake abantu nka 2 wizeye ku mpande zombi (Inshuti yawe n’iy’umugabo) ubatekerereze uko byagenze byose ntacyo ubahishe hanyuma ubamutumeho bamukuvugishirize birashoboka ko afite uburakari cyane adashaka kumva ibyo umubwira.Ubundi nawe azafata umwanya we wo kwikorera iperereza ariko muri icyo gihe cyose urusheho kwicisha bugufi,witwararike kuri buri kimwe cyose kandi mbere ya byose usenge cyane Imana izakurwanirira.

  • Umva wa mukobwa we nakugira inama yo kuba ukuyeho phone yawe igihe kirekire kuko niyo iri ku gusenyera
    nonese ukora iyihe business kuri phone ku buryo utamara nka 3mois utayifite.

  • Umva wa mukobwa we nakugira inama yo kuba ukuyeho phone yawe igihe kirekire kuko niyo iri ku gusenyera
    nonese ukora iyihe business kuri phone ku buryo utamara nka 3mois utayifite.

  • Ikosa rya mbere wakoze : kuki izo message utazisibaga kugeza aho umugabo wawe azibona ? Icya kabiri : kuki wowe utatekereje ko byaba byiza wumvikanye n’umugabo wawe ugahindura phone number yawe bityo ntibizamworohere kukubona. Gusa biragusaba gukoresha ubwenge cyane kugira ngo umugabo wawe akomeze akugirire icyizere.

  • ahubwo hindura na numero cg ushaka private number uzajya uhamagaraho uwo wishakiye

  • hindura umurongo wa telephone yawe

  • Uzarege uwo musore nubona umugabo wawe atabyakiriye ubwonyine uzemera rusenyuke ! (uwo mugabowawe akwiriye kubigufashamo)

  • Mwiriwe neza, mbanje kubasuhuza. Ihangane kubw’ikibazo wahuye nacyo ibintu nkibyo bibaho mubuzima. Inama nakugira uzahindure 4ne number yawe. Iyo number nshyashya uyihe abantu bacye byashoboka kdi bingenzi kuburyo uzaba wizeyeko Atazongera kubona number ukoreshe. Gusa usabwa nanone gusobanurira Umugabo wawe impanvu iguteye kubikora gutyo. Urasabwa kdi kurangwa ni injyeso nziza wirinda kurusha ikindi gihe icyo aricyocyose mubuzima byawe. Ntuzibagirwe narimwe gusaba Imana kugufasha kdi ukabikora ubikuyehe kumutima kk ishobora guhindura ibyabananirange. Amahirwe masa

  • Wagombye kuba warahinduye numero kuko ndabona ntaho wavuze ko wabikoze.
    Kandi ntuzongere kwitaba telephone utazi, nuyitaba ugasanga ari uwo musore jya uhita u coupa.uba umuvugisha ibiki ubundi ? phone itazi nihamagara jya ubwira umugabo uti cheri nyitabira uyu muntu mfite ubwoba ko ari bamwe badutesha umutwe.

    ubundi rero umugabo wawe ba umuretse acururuke, ujye umubwira gahunda zawe zose. umuhamagare hagati mu munsi umubwire uko bimeze cg se umwandikire message niba adashaka kukumva.

    ukomeze umubwire ukuri kw’ibintu ko umukunda ko rwose utamuca inyuma. umubwire ko uwo musore wamuretse umureba kandi ko ibyo arimo kugukorera aribyo byatumye umusiga.

    umuhumurize ko wavuye iwanyu uzi ikikuzanye ko utarota wioca amasezerano yanyu.
    ubundi ujye uva ku kazi ujya mu rugo.
    ariko kandi umugabo wawe nawe ndumva arimo guhinduka nkuwo musore kandi ugomba kubimubwira utuje muganira. ntuzasabe imbabazi z’icyaha utakoze kandi ntuzatume umugabo abyuririraho ngo yitware nabi. ibyo ugomba kubimubwira ukamubwira uti dore ukuri kwanjye, uzakore iperereza ryawe, ariko uzamubwire ko utazemera kubaho ku nkeke kuko yahisemo kumva amabwire. niba afite ibimenyetso nabyerekane areke kwitarwa nk’umwana.

  • Bimenyeshe police imzukurikirane .Hindura numéro y’a téléphone Ubu di ushake abantu b’inshuti z’umugabo wawe ubatekerereze uko byatangiye ubatume ku Mugabo wawe

  • ndumva gukuraho tel atari igisubizo, ahubwo yegere polisi imufashe.

  • Iyame uwo musore, nibyanga umuteze polisi, aho kugirango usenye. Senga mbere ya byose, Imana yigire iya 1 izagutabara, naho uwo musore ni umugome ujye unamugendera kure naho ubundi yanakugirira nabi. Ikindi hindura nimero de telephone yawe na e-mail. Ushaka ubufasha wanyandikira tukazahura nkakugira inama.

    Alpha.

  • pole muvandimwe.abantu muri ikigihe bararuhije,gusa inanma nakugira uzubahe umugabo wawe muri byose yarakaye atarakaye gusanawe ugerageze kumwereka konawe ibyo ari kugukorerera nkumukunzi wawe atari byo ubundi uzamwitwararike mugihe akirakaye kandi ntukitabe tel utazi ikindi nubona yagabanyije uburakari uzamusabe niba wajya kurega uwo muhungu ,nakwihorera uzamwerere imbuto nkuko wamukunze wibuke ko mwasezeranye ko uzamukunda mumahoro no mubyago ubundi usenge ubishyizeho umutima nkuko imana yatumye utabana niyo shitani izanayigukiza

  • Amahoro kuri mwese.yoo ihangane ibyo bibaho mbifitiye ubuhamya bw’umudamu byabayeho abikorewe n’abandi bagore bagenzi be bashakaga kumusenyera. Begera umuntu ucuruza M2U bamugira igikoresho akajya amwoherereza SMS z’urukundo igihe aryamye n’umugabo.rugiye gusenyuka byamushobeye ajya kuri police wa muntu baramushakisha araboneka avuga byose uko bimeze n’abamutumye hanyuma yiyunga n’umugabo.
    None rero wowe uranamuzi akagusenyera urebeeraa ! Wamureze kuri police ? Kuko guhindura numéro byarakerewe warikubikora igihe mwari cya mbere akibitangira.
    Imana ibigufashemo.

  • muraho, inama nakugira nuko wahindura nemero ugashaka indi number kdi ukabisobanurira umugabo wawe kugira go atazakeka ibindikuko uwo ndumva umugambi we arukugusenyera gus ntakindi.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe