Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Karoti zitetswe ku myuka

Karoti zitetswe ku myuka

Yanditswe kuwa 13-06-2017 Saa 09 : 04

Bumwe mu buryo bwo guteka imboga neza ntiwangize intungamubiri zazo ni ukuziteka ku mwuka. Tugiye kubagezaho uburyo bworoshey wateka karoti ku mwuka.

Ibikoresho

  • Karoti 5 nini
  • Ikiyiko cya vinaigre
  • Amavuta ibiyiko 2
  • Tungurusumu dusate 5
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Ronga karoti zikiri nshya uzikatemo utuzeru
  2. Zishyire mu isafuriya ikomeye idashiririza vuba upfundikire washyizemo umunyu
  3. Tereka ku ziko zibire ( zibyara amazi yazo zikabira). Zirekereho iminota 10
  4. Vanga amavuta, persil, vinaigre na poivre
  5. Kuraho karoti usukemo urwo ruvange wakoze
  6. Bivange buhoro buhoro kugirango udashwanyuza karoti
  7. Wazigabura zishyushye cyangwa ukabanza kuzishyira muri frigo ukazikoresha zikonje

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe