Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Amavuta y’umwimerere avura ibishishi byo mu maso

Amavuta y’umwimerere avura ibishishi byo mu maso

Yanditswe kuwa 13-06-2017 Saa 03 : 12

Akenshi usanga amavuta abantu bagura ngo bivure ibiheri aba agira izindi ngaruka ku ruhu kuko aba arimo produits zangiza uruhu. Nyamara ushobora kwivura ibiheri ukoresheje amavuta yakozwe mu bintu by’umwimerere ukagira uruhu rwiza kandi rufite itoto.

Salama impuguke mu byo kwita ku ruhu hakoreshejwe amavuta y’umwimerere aratubwira ku mavuta yitwa facial cleanser lotion yo mu bwoko bwa Karite.

Aya mavuta avura ibiheri byo mu maso n’ibindi bibazo bikurikira :

  1. Ibiheri biterwa no kugira uruhu rw’amavuta menshi aho usanga umuntu ayaga cyane kandi akagira uduheri duto cyangwa se ibinini. Bene uyu muntu ufite uruhu rw’amavuta usanga akunda kugira utuntu tw’umweru twinshi dusohoka mu mubiri we cyane cyane ku kananwa no ku mpande y’izuru.
  2. Allergies. Hari abandi bazana uduheri duto twa allergies mu maso ndetse n’ahandi ku ruhu, nabo bakoresha aya mavuta akabafasha.
  3. Uruhu rukomeye : ku bantu bafite uruhu rukomeye usanga rukanyaraye nabo bakoresha aya mavuta akabafasha kuko ibiyakoze birimo avocado oil n’amande douce bituma uruhu rworoha rugasubirana itoto
  4. Amabara y’ibiheri n’ayaterwa n’izuba ( tampon)
  5. Ise, ibifaranga n’inkovu zabyo
  6. N’utundi tuntu duto two ku muburi dutuma umuntu atagaragara neza

Uko akoreshwa
Urakaraba mu maso bisanzwe cyagwa se ahandi hari ikibazo ukajya uhasiga kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru , cyangwa se buri munsi bitewe n’ikibazo ufite.
Aya mavuta ashobora kuboneka mu Rwanda afite ingano ya ml 50 na ml 100 ukayabona ku giciro gito cyane.

Icyitonderwa : Aya mavuta ntabwo aguhindura uruhu ngo rutukure cyangwa se ngo ucye nkuko abantu bamwe babyita iyo bashaka kubyoroshya. Ugumana uruhu rwawe uko ruri ahubwo yo akagukuraho uduheri n’izindi nenge zaje ku ruhu rwawe, adahinduye umwimerere warwo

Wayasanga mu isoko rya Nyarugenge, etage yo hasi F1, Umuryango wa 22. Wanabahamagara kuri 0789802254 no no kuri 0781095165

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe