Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Umuceri w’umuhondo

Umuceri w’umuhondo

Yanditswe kuwa 12-06-2017 Saa 09 : 16

Ibikoresho

  • Umuceri wa basmati uturahure 2
  • Ibitunguru 2
  • Icyinzari ( turmeric ) ¼ y’akayiko
  • Cube magi 2 na poivre
  • Amazi ashyshye ibirahure 4
  • Tungurusumu udusate 3
  • Huile d’olive ibiyiko 2

Uko bikorwa

  1. Shyushya amavuta mu isafuriya ushyiremo ibitunguru na tungurusumu
  2. Ongeramo umuceri urekereho iminota mike umuceri ubanze uhindure ibara gato
  3. Sukamo ibirahure 2 by’amazi ugabanye umuriro wongeremo mag, turmeric na poivre
  4. Pfundikiza umufuniko udafata cyane ku buryo umwuka uri bugende uhita uko umuceri utogota
  5. Genda wongeramo amazi yasigaye gahoro gahoro kugeza umuceri uhiye
  6. Ntushyiremo umunyu kuko magi na poivre bihagije kuzanamo uburyohe bw’umunyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe