Ahabanza » Umuryango » Urugo » Ibyo kwitwararika kuri se w’abana watandukanye n’uwo bashakanye

Ibyo kwitwararika kuri se w’abana watandukanye n’uwo bashakanye

Yanditswe kuwa 12-06-2017 Saa 09 : 14

Ubusanzwe abana bakwiye kurerwa n’ababyeyi bombi mu gihe nta zindi mpamvu zabayeho. Impamvu zose zatera umubyeyi kurera abana wenyine usanga biba bitoroshye ndetse bisaba ubushishozi budasanzwe. By’umwihariko ku mubyeyi w’umugabo usanga urukundo rwe n’abana ruhangirikira cyane mu gihe hatabeyeho ubishishozi.

Ababyeyi bamwe b’abagabo baheranw an’agahinda ko gutandukana nabo bashakanye ugasanag badashaka no kujya gusura abana babo basigaranye na nyina cyangw ango babahamagare. Ibyo kandi bihabwa ingufu no kuba sosiyete iha ingufu ababyeyi b’abagore mu burer ebw’abana bakiri bato bigatuma umugabo yumva ko nta ruhare agafite mu burere bw’umwana we ubana na nyina.

Uko byamera kose abagabo bagirwa inama zo gukomeza kwita ku bana babo nubwo biba bitoroshye. Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko abana nubwo n’ubundi iyo batarerwa n’ababyeyi bombi bahura n’ibibazo bitandukanye, ngo biba bitari ku rugero rumwe ugereranije n’abana bakomeza kwitabwaho n’ababyeyi b’abagabo nyuma yo gutandukana kw’ababyeyi.

Ku rundi ruhande ariko bisaba ko umubyeyi w’umugore nawe yumva akamaro k’umubyeyi w’umugabo ku bana be akirinda kubangamira uburenganzira bwabo nko kubabuza kujya kumusura cyangwa se kumubuza ko yabasura.

Ababyeyi b’abagore baba basigaranye abana bakiri bato bagirwa inama yo kwirinda kuvuga nabi umubyeyi w’umugabo kuko uko byagenda kose nubwo muba mwaratandukanye akomeza kwitwa papa w’abana bawe. Niyo yaba ariwe wakoze amakosa yatumye mutandukana, si byiza kwisobanura imbere y’abana ngo abangishe umubyeyi wabo. Cyo kimwe no ku mubyeyi w’umugabo nawe, iyo abonye umwanya wo kuganira n’abana, nitibiba ari igihe cyo kubangisha mama wabo.

Niba umugore mwashakanye mutarakomeje kubana bikaba byarababye ngombw ako mutandukana, ibuka ko mufitanye abana kandi k obo nta makosa bagukoreye. Umubyeyi w’umugabo yitwararike gukoresha uko ashoboye akomeze kwita ku bana be kandi n’umubyeyi w’umugore nawe areke kwangisha abana umubyeyi wabo.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe