Umukobwa wanjye akundana n’umusore w’ikirara. Nkore iki ?

Yanditswe: 09-06-2017

Muraho neza basomyi b’uru rubuga.
Mfite ikibazo kindemereye ku buryo numva mbuze amahoro. Icyo kibazo kiri hagati yanjye n’umukobwa wanjye n’umusore yaje kunyereka ngo bakundana.
Mu by’ukuri umukobwa wanjye asanzwe yitwara neza nta mico mibi nigeze mubonaho mu buzima bwe bwose. Ubu yiga muri kaminuza mu mwaka wa gatatu.

Mu minsi yashize rero ambwire ko azazana umushyitsi mu rugo ndamwemerera nti uzamuzane nta kibazo. Mbabwije ukuri nkikubita amaso uwo musore numvise ngize ikiniga ariko ndihangana. Ni wa musore ufite imvugo za kirara nuko yambara byonyine biramugaragaza.

Nanze guhita nereka umukobw awanjye ko ntamushaka ndamuganiriza mubaza byinshi kuri uwo musore ariko nkumva nawe asa nkaho atamuzi neza gusa mu byo yansubizaga humvikanagamo ko amakunda cyane ndetse ko bafite gahunda yo kubana.

Mwa bantu mwe ubu numva narataye umutwe pe ! Umukobwa wanjye akunda uwo musore birenze urugero kandi rwose ubona ari wa muntu udafite ibitekerezo byakubaka urugo. Munyumve neza sindi wa mubyeyi urebera ku mitungo y’umusore n’ibindi bigaragara ariko nk’umuntu ushyira mu gaciro ndamwitegereza nkabona anteye impungege. Ikigeretse kuri ibyo nuko nabajije neza amakuru nkamenya iwabo nkasanga uwo musore yarabyirutse yitwara nabi, ari bamwe bita abasongarere nubwo afite imitungo myinshi yahawe na se.

Mumfashe mungire inama kuko iyo ntekereje imibanire yabo ntumva ntabishyikira neza. Murakoze.

Agasaro.com
Ukeneye kugisha inama watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Uraho mubyeyi,

    Njye nibwira ko waganiriza umukobwa wawe mu bwenge ukumva niba iyo comportement y’uwo muhungu atayibona. Uzabikore utamwereka ko wamwangiye umu cheri. Hanyuma uzumva icyo abikubwiraho. Ikindi kandi wakamubwiye agataara neza amakuru kuri uwo mukunzi we. Nasanga ayo makuru atari meza azahita amuvaho. Usibye ko niba koko uwo musore ameze nkuko wabivuze haruguru, si umusore wo kurongora uwo ntibizoroha ko afata icyo cyemezo. Ahubwo araguteshereza umwana umutwe. Cyakora ufashe umukobwa wawe kumenya ko gukundana n’umuhungu bidasobanura kuryamana. Kuko uzaba umurinze deception ishobora kuzava muri ibyo. Uwo mukobwa wawe ntazatinda kumenya kubona ko uwo muhungu atitwara neza.

    Courage

  • Uti umurebye uko yambara nuko avuga ? uretse ibyo se umukobwa wawe uretse ko wowe uhamya ko wamureze neza uzi uko yitwara iyo atari mu rugo. burya ibisa birasabirana.

    None se yarakubahutse nk’umubyeyi w’umukunzi we ?

    Nakugira inama yo kuRebesha uwo musore andi maso. Abanyarwanda dufite ukuntu twihutira gucira urubanza abandi ngo bitewe nuko avuga nuko yambaye.

    - kuvuga : wowe uzi urubyiruko rw’ubu imvugo yarwo imeze nkiya kera ? uyikoresha ko aba ari ikirara ako kanya ? ugomba kumenya ko aricyo gihe yavutsemo.

    - imyambarire : aha na none hari ibigezweho nibya kera. simvuga ko ibigezweho aribyo byiza ariko na none wicira umuntu urubanza uhereye ku byo azi byonyine.

    - umaze kubarirza aho yarerewe se wasanze yarigeze agira amahirwe yo kurerwa neza nababyeyi bita ku bana babo ? nturabona ko abana benshi babakire biyo iwacu nta burere bagira kuko ababyeyi babo batababa hafi. wamuziza se ibyo atigeze yigishwa. icyo wareba ni niba afite umutimanama n’ubugwaneza. umenye niba atagira uburakari bwa hato na hato, niba atari umunebwe, niba atirarira.

    - none rero kugira ngo utazatuma umukowbwa wawe amwirukaho kuko wamwanze ahubwo hindura uko ukora ibintu. kenshi gashoboka batumire bombi iwanyu. musangire amafunguro, muganire, ubaze uwo musore uko yakuze nibindi nkibyo. ubabaze uko babona urugo rwabo, ubabaze ariko wirinde kubabwira uko wowe wumva babikora. mbese ubabaze usa nkuganira gusa ariko uriteremo. ndetse ntubitindeho nibakubaza ikibazo ubabwire ko kuko buzaba ari ubuzima bwabo ko bagomba kubiganiraho bakabyemeranyaho. niho hava icyizere bakaba banakugisha inama.
    mbese urebe uko wereka umukobwa wawe ko wenda adakwiriye ariko utamwatatse. umureke yiyerekane uko ari. nta kugira ngo umuntu aze yigize rwubikangohe, umurebe ingendo n’igihagararo umushime kandi afite bwa bugome burenze. mbene nkabo barahari.

    ganira numukobwa wawe umubaze icyo amukundira, muganire ku by’urugo. akubwire umugabo yifuza, uko ashushanya urugo rwe mu mibanire ye n’umugabo. bizatuma atekereza atangire arebe niba umukunzi we abyujuje. nibwo buryo bwonyine bwatuma amucikaho buhoro buhoro kandi ntabone ko ari wowe biturutseho.

    naho kuri ubu ari mu bicu n’umukunzi we ntatekereza uko bazabana nuko baza gera urugo rwabo. ibyo rero nibyo wagerageza kumufasha hanyuma ukamubaza niba bajya babinagira n’uwo musore. muri make mutegure amenye icyo ashaka nk’umuntu uri hafi gushinga urugo. bizatuma abona uko yirinda abasama.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe