Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Uko wakuza imisatsi vuba ukoresheje amavuta ya romarin

Uko wakuza imisatsi vuba ukoresheje amavuta ya romarin

Yanditswe kuwa 09-06-2017 Saa 10 : 08

Amavuta ya romarin akorwa muri romarin ( teyi ndende) dusanzwe dukoresha mu cyayi n’ahandi. Ubusanzwe iyi teyi ifite byinshi irinda ikanavura umubiri birimo n’ibijyanye n’umusatsi. Niyo mpamvu rero n’amavuta akozwe muri romarin afitiye umumaro ukomeye umusatsi harimo no gutuma ukura vuba.

Usibye kuba amavuta ya romarin yatuma imisatsi yawe ikura vuba, aya mavuta anayongerera gusa neza ndetse akanayirind akuba yazamo imvi imburagihe.

Icyatsi cya romarin cyatangiwe gukoreshwa mu bwiza bw’umusatsi mu myaka ya cyera gusa cyari cyarabanje gukoreshwa mu buvuzi busanzwe bw’umubiri. Aho abantu bamenyeye ko gifite umumaro ku misatsi niho cyatangiye kujya gikoreshwa aho wogaga amazi watetsemo icyo cyatsi ukayoga mu mutwe. Ibyo byavuraga cyane abantu bapfuka imisatsi.

Nyuma yaje gukorwa amavuta y’umwimerere akora muri romarin abantu batangira kujya bayakoresha mu bwiza bw’imisatsi. Ku muntu ukoresha aya mavuta aba afite imisatsi myiza kandi idacika kuko aya mavuta agera mu mizi y’umusatsi maze agatuma uzamuka neza. Iyo usiga amavuta mu mutwe uhamasa buhoro buhoro bituma amaraso yo mu mutwe atembera neza, ibyo nabyo bigafasha imisatsi gukura neza no kurambuka

Uko amavuta ya romarin akoreshwa ku misatsi :
Abahanga mu by’ubwiza batanga inama yo gukoresha amavuta ya romarin ( huile de romarin) bayavanze n’andi mavuta akomoka ku bimera, nka huile d’amande, huile d’olive na huile de coco.

Birabujijwe kuyafata uyakasiga mu musatsi ako kanya, ahubwo urayafata ukayavanga na shampoo kuko uyashyize mu musatsi yonyine ashobora kuyangiza.
Iyo uyavanze n’anadi mavuta, uyasiga mu mutwe burhoro buhoro ukageza ku ruhu , ubundi ukaz agukaraba mu mutwe nyuma y’iminota 20 ukoresheje amazi akonje

Uko wakora uruvange rw’ibyo wisiga mu musatsi
Ibikoresho

  • Ibitonyanga 5 by’amavuta ya romarin
  • Udushami 2 twa romarin twumye
  • Ikiyiko cya huile d’olive

Uko bikoreshwa

  1. Shyushya huile d’olive gato ariko ntashye
  2. Yakureho uvangemo ibindi byasigaye mu gikoresho cy’icyuma
  3. Bireke bihore neza ubindi usage mu mutwe neza hose. Itege ikintu mu mutwe nka essui main cyangwa bonnet ( ishashi irind amazi kugera mu mutwe) ujyana mu bwogero .
  4. Birekeremo iminota 30 ubikarabemo ukoresheja amazi akonje.

Ku bakeneye amavuta ya romarin n’andi twavuze ya coco wayasanga mu isoko rya Nyarugenge, etage yo hasi F1, Umuryango wa 22. Wanabahamagara kuri 789802254 no no kuri 0781095165

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe