Ahabanza » Umuryango » Urugo » Uko abashakanye bakwiye guhitamo inshuti z’urugo

Uko abashakanye bakwiye guhitamo inshuti z’urugo

Yanditswe kuwa 08-06-2017 Saa 08 : 57

Umusore n’inkumi bari mu rugendo rwo kwitegura kurushinga, buri wese aba afite ize nshuti ziganjemo abo biganye, abo bakorana, abo basengana ndetse n’abo baturanye, hakaba n’ababasabye urukundo ariko ntibabe ari bo babana ! Nyamara muri abo bose, ni ngombwa ko bahitamo abagomba gukomezanya na bo igihe bubatse urugo ariko noneho zikaba inshuti z’urugo atari iz’umwe ukwe.

Muri uko guhitamo rero, hari n’abagomba kuvamo burundu kuko bashobora gusenya urugo !

Abo ni abifuje ko mwashakana bakabikubwira, yewe bagafata n’igihe cyo kubiharanira. Ni byiza kugira amakenga kuri abo cyane cyane abo wahakaniye bari bagihatiriza. Akenshi ako kantu ntikabashiramo ku buryo igihe cyose wabaha urwaho batabura kukubwira akabari ku mutima nk’aho ari cya gihe utari washaka. Iyo bikubitanye n’ibihe bitari byiza by’urukundo rw’abashakanye bishobora gusenya.

Izindi nshuti ni izo mumenyana nyuma yo kubana. Abongabo kimwe na bya byiciro byose twavuze mugomba kubamenya, mukicara mukagena igihe cyo kubasura, uko mubakira babasuye buri nshuti ikitabwaho bidatewe n’uko yabaye inshuti y’urugo iturutse ku mugabo cyangwa ku mugore !

Ni byiza kandi kwemeza ibikorwa mubonekamo byateguwe n’izo nshuti byaba na ngombwa mukavugana intwererano cyangwa ingoboboka mwabagenera igihe habaye ibirori cyangwa ibyago !

Icyitonderwa : Abo mu miryango muvukamo mufitanye isano yindi itakwitiranywa n’ubucuti bo bafite uburyo bwihariya mugomba kubitwaraho bitandukanye n’inshuti zisanzwe.

Source : abatozabingo.org

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe