Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Lasagne irimo courgette

Lasagne irimo courgette

Yanditswe kuwa 07-06-2017 Saa 09 : 26

Lasagne ni ubwoko bwa spaghetti ziba ari nini zibyibushye, izo spaghetti zifite inkomoka mu Butaliyani. Mu Rwanda wazikura mu ma supermarket manini acuruza ibintu biva hanze ariko tugiye no kubagezaho uburyo wazikorera iwawe mu rugo.

Ibikoresho :

  • Courgettes 4
  • Inyama ziseye garama 250
  • Inyanya ziseyey garama 400
  • Ibitunguru 2
  • Amavuta ya elayo ibiyiko 2
  • Umunyu na poivre
  • Sauce béchamel ( isosi yo mu ifarini)
  • Fromage ya parmesan

Ibikoresho bya sauce béchamel :

  • Amavuta ya beurre arimo umunyu garama 25
  • Ifarini garama 25
  • Amata cl 50
  • Moutarde akayiko 1
  • Umunyu na poivre

Uko bitegurwa :

  • Ronga courgettes uzikate neza, utunganye ibitunguru n’inyanya
  • Shyira amavuta ku ziko ushyiremo igitunguru n’inyama bimare iminota 3 ubone gushyiramo inyanya
  • Ongeramo poivre n’umunyu ubireke ku ziko iminota 4
  • Ku rindi ziko shyushya amavuta ushyiremo igitunguru cyasigaye, courgettes n’umunyu na poivre zirekereho iminota 2 ubundi uzikure ku ziko

Uko bategura sauce béchamel :

  1. Shyira amavuta ya beurre mu isafuriya
  2. Sukamo ifarini uvange vuba vuba
  3. Shyiramo amata ukoroge cyane
  4. Ongeramo moutarde, umunyu na poivre uvange
  5. Mu gusoza
  6. Mu gukora lasagne ufata impapuro za lasagnes ugashyiramo courgettes mo hasi
  7. Hejuru shyiraho isosi y’inyama n’inyanya
  8. Renzaho sauce béchamel hejuru
  9. Ongera ubitondeke nkuko wabikoze bwa mbere
  10. Rapiraho fromage hejuru
  11. Bishyire mu ifuru bimaremo iminota 25 ku bushyuhe buri kuri degree 220

Ibitekerezo byanyu

  • mwiriwe neza, impapuro za lasagne, amavuta ya beurre arimo umunyu na fromage ya parmessan twabikurahe ?

    • Impapuro za lasagne ziboneka mu maguriro atandukanye mu Rwanda, nko muri Simba , Nakumatt, Frulep, Kime no kwa Ndoli.

      Izo mpapuro zikunze kuba ziri mu dupaki twa garama 500 MU makarito y’umuhondo cyangwa y’umutuku akaba afite ikirango cya Riscossa cyangwa ya Paone hakaba hari n’iya Barilla yo mu gapaki k’ubururu. n’ibindi wabajije niho wabisanga. Murakoze

  • Mugukora besciamel,biba byiza kubanza gucanira amata ugashyiramo moutarde hanyuma ugakoroga yafarini mumazi akonje ukabinoza neza kuburyo nta tubumbe dusigara warangiza ugasuka muri ya mata ukavanga neza kuko nyuma ya farini itangira gufata bikamera nkibikoma.Wirinda ko byafata hasi bikaba byashirira, bitangiye kubira uhita ubivana kumuriro.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe