Isosi stroganoff
Iyi ni sauce nziza ,iryoha wakoresha mu gihe watetse steak cyangwa filet y’inka(ikimasa)
Kugira ngo iyi sauce yawe iryohe ugomba gukoresha umufa w’inyama z’inka cyangwa inkoko utarimo amazi menshi usa nk’uwakamye kugira ngo urusheho kuryoha,
Umufa utashoboye k’uwukora wakoresha vin itukura ariko uburyohe ntibwaba ari bumwe.
Ibikoresho
Poivron 1 y’umutuku
Poivron 1 y’icyatsi
Igitunguru 1 cy umutuku
Gousse d ail 2 (garlic clove)
Umunyu
Poivre
Amavuta ya olive cyangwa ay’inka
Ikiyiko kimwe n’igice cya poudre de paprika
Urusenda
Bouillon wakoze cyangwa vin y’umutuku cyangwa umweru
Mililitiro 50 za vodka
Isosi y’inyanya (inyanya gusa ziseye)
Crème fraiche
Uko ubikorwa
Mu isafuriya nini shyiramo amavuta ya olive cyangwa ay’inka utereke ku muriro
Katiramo igitunguru,poivron hamwe na garlic(ail)
Ongeramo umunyu,poivre na paprika
Ongeramo ya bouillon cyangwa vin
Gabanya umuriro ,upfundikire,utegereze iminota 10,nirangira upfundure ureke umwuka uvemo
Sukamo vodka, maze uhengeke gato kugira ngo umuriro ugere hose noneho urindire gato uzime
Ongeramo inyanya hamwe na crème fraiche kugira ngo isosi ifate
Yibike ahantu hashyushye ariko hatari ku muriro.mugihe uri gutegura steak
Utegure steak n’isosi hamwe n’ibirayi, amashaza cyangwa imiteja na salade ya laitue.
Yatanzwe na Madame Marie, umutoza mu guteka Tel 0785296033, info@madamemarie.nl
Ibitekerezo byanyu
18 juin 2015, 09:49, yanditswe na usabamariya vivine
ndashimira rwose urubuga agasaro rutugezaho uburyo butandukanye bw’imitekere.
ariko hari ibirungo bimwe na bimwe tutaba tuzi nka za paprika n’ibindi mwajya mutubwira aho biboneka . hari ibitunganyirizwa mu ifuru byinshi kandi byiza mwatubwira n’ubundi buryo umutu adafite furu.
Umuntu yifuza gukurikirana amasomo ya cuisine kuburyo bwa pratique yabyiga ate, nimugoroba . Murakoze