Isosi stroganoff

Yanditswe: 23-07-2014

Iyi ni sauce nziza ,iryoha wakoresha mu gihe watetse steak cyangwa filet y’inka(ikimasa)

Kugira ngo iyi sauce yawe iryohe ugomba gukoresha umufa w’inyama z’inka cyangwa inkoko utarimo amazi menshi usa nk’uwakamye kugira ngo urusheho kuryoha,
Umufa utashoboye k’uwukora wakoresha vin itukura ariko uburyohe ntibwaba ari bumwe.

Ibikoresho

Poivron 1 y’umutuku

Poivron 1 y’icyatsi

Igitunguru 1 cy umutuku

Gousse d ail 2 (garlic clove)

Umunyu

Poivre

Amavuta ya olive cyangwa ay’inka

Ikiyiko kimwe n’igice cya poudre de paprika

Urusenda

Bouillon wakoze cyangwa vin y’umutuku cyangwa umweru

Mililitiro 50 za vodka

Isosi y’inyanya (inyanya gusa ziseye)

Crème fraiche

Uko ubikorwa

Mu isafuriya nini shyiramo amavuta ya olive cyangwa ay’inka utereke ku muriro

Katiramo igitunguru,poivron hamwe na garlic(ail)

Ongeramo umunyu,poivre na paprika

Ongeramo ya bouillon cyangwa vin

Gabanya umuriro ,upfundikire,utegereze iminota 10,nirangira upfundure ureke umwuka uvemo

Sukamo vodka, maze uhengeke gato kugira ngo umuriro ugere hose noneho urindire gato uzime

Ongeramo inyanya hamwe na crème fraiche kugira ngo isosi ifate

Yibike ahantu hashyushye ariko hatari ku muriro.mugihe uri gutegura steak

Utegure steak n’isosi hamwe n’ibirayi, amashaza cyangwa imiteja na salade ya laitue.

Yatanzwe na Madame Marie, umutoza mu guteka Tel 0785296033, info@madamemarie.nl

Ibitekerezo byanyu

  • ndashimira rwose urubuga agasaro rutugezaho uburyo butandukanye bw’imitekere.
    ariko hari ibirungo bimwe na bimwe tutaba tuzi nka za paprika n’ibindi mwajya mutubwira aho biboneka . hari ibitunganyirizwa mu ifuru byinshi kandi byiza mwatubwira n’ubundi buryo umutu adafite furu.
    Umuntu yifuza gukurikirana amasomo ya cuisine kuburyo bwa pratique yabyiga ate, nimugoroba . Murakoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe