Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Uruhu rwiza ukoresheje beurre de cacao naho wayasanga

Uruhu rwiza ukoresheje beurre de cacao naho wayasanga

Yanditswe kuwa 08-06-2017 Saa 04 : 55

Beurre de cacao ni amavuta y’umwimerere ijana ku ijana akorwa mbuto za cacoa bakunze gukoramo chocola. Ibyo bituma aba anahumura neza . Beurre de cacao yifitemo imbaraga zituma uruhu rwawe rusa neza, rukoroha kandi rudahindutse ngo rutukure ahubw ugakomeza gusa uko wari uri.

Dore indi mimaro yiyongera ku koroshya uruhu no kuruha itoto :
Kurind ano kuvura amaribori :
Beurre de cacao ifasha cyane abagore batwite ikabarind aamaribori akunze kuza ku nda mu gihe batwite ukazasanga bigorana ko asubirayo abamaze kubyara. Iyo wisize beurre de cacao bikurinda icyo kibazo. Ku bantu kandi bafite maribori nabo araborohereza akagenda agabanyuka

Kuvura iminkanyari : hari abanatu baba barisize amavuta atukuza ugasnaga bazanye iminkanyari imburagigihe ndetse n’abakund akujya kuzuba no guhangayika cyane nabo bahura n’icyo kibazo. Iyo bakoresheje beurre de cacao mu gihe gito baba bafite uruhu rutariho iminkanyari. Usibye ibyo kandi, iyo umuntu yamenyereye kuyisiga usanga no mu gihe cy’izabukuru atagir aiminkanyari ikabije nk’abandi bose.

Kuvura inkovu : inkovu watewe n’ibiheri zanze gukira nazo aya mavuta arazivura. Haba ku nkovu zisanzwe ndetse na zimwe ziterwa n’amavuta atukuza ukanagira amabara mu maso.

Koroshya intoki n’ibirenge : ku bantu bafite intoki n’ibirenge bikomeye aya mavuta atuma byoroha iyo uyasize ku ntoki no ku birenge. Iyo ufite andi mavuta usanzwe wisiga, aya uyisiga gusa nijoro ugiye kuryama nabyo birafasha ukazasanga ufite intoki n’ibirenge byoroshye.

Kuvura umwera : Hari abantu bagira umwera cyane cyane mu gihe cy’izuba ugasanga amavuta bisiga atabafata, abandi ugasanga bafite uruhu rubonerana rugaragza ko amavuta atajya arwinjiramo imbere. Bene abo bantu bafashwa cyane n’amavuta ya cacao kuko agaburira uruhu rugatoha ukabona ko uruhu rufata amavuta.

Beurre de cacao wayisanga mu mujyi wa Kigali mu isoko rya Nyarugenge muri etage yo hasi F1 umuryango wa 22. Wanabahamgara kuri 0789802254 no 0781095165

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe