Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Mfite agahinda gakomeye nterwa n’ubuzima mbayemo

Mfite agahinda gakomeye nterwa n’ubuzima mbayemo

Yanditswe kuwa 05-06-2017 Saa 03 : 38

Muraho; ndasaba ubufasha kuko mfite agahinda gakomeye nterwa n’ubuzima mbayemo ntakekaga ko ari bwo nzabamo nimara gushaka!

Mu by’ukuri mfite umugabo w’umwana mwiza pe! Umugabo wiyubaha; utiruka mu bagore; utari umusinzi kandi yubahiriza inshingano z’urugo nkuko bikwiye mu bushobozi bwe! Kuko araduhahira buri kwezi stock yumuceli kawunga ibishyimbo amavuta nutundi tuntu tubikika tuba duhari rwose!
Akunda umwana wacu cyane; nkabimukundira kubera urukundo mbona afitiye umwana we.

Ni umugabo utari umunyamahane ntiwamwumva asakuza nkuko abandi babigenza. Nkakunda nukuntu ataha kare! Biranezeza pe!

Utubazo mfite rero ni utuntu duto duto twa ntakigenda ariko tunkora ku mutima tukambasha ku buryo bukomeye haba mu kazi ndetse no mu rugo bisanzwe.

Ipfundo ryutwo tubazo ni communication!!!
Mu byukuri umugabo wanjye ni umuntu utavuga menshi pe! Aricecekera nta biganiro byinshi agira! Ibi biri no mu bintu byankuruye njya kumukunda kubera umutuzo nabonaga yari afite narabikundaga cyane! Ubu rero uku guceceka nimba nta kindi kibiri inyuma rwose kurambangamiye cyane kuko ngiye kuzicwa n’irungu! Nta muntu ngira tuganira ibintu byubuzima yaba imishinga; iterambere; imibereho; ubuzima n’ibindi. Yewe n’ibyurugo bitureba ntitujya tubyungurana ho ibitekerezo. Nta nshuti ngira nganira nayo niyo yaba ari blagues ngo dutere story numve nshyize umutwaro hasi y’ibyo mba niriwemo mu kazi. Irungu riranyishe! Mbayeho mu bwigunge! Inshuti nagiraga ntitukibonana kubera inshingano zabaye nyinshi usibye ko tutakiri no mu rwego rumwe ntitugihuza ibiganiro kuko batarashaka. Umugabo rero wakambereye inshuti ya hafi ntamvugisha.

Hari igihe yewe njya mfata inititiative ngo nzamure ikiganiro ugasanga nimba hari akantu mubajije akanyihorera cg se akansubiza aruko ntitirije. Aranyumva akandeba maze agaceceka nkaho atumvishe cg agakomeza akikinira n’umwana. Ashobora kunsubiza iyo abona natsimbaraye. Kandi rwose icyo nta kiganiro kirimo rwose mpita ncika intege. Nguwo rero umugoroba wacu ukuntu uba umeze!

Ni wa muntu mpamagara kuri telephone turi mu kazi ngo musuhuze cg numve uko ameze; natangira mvuga utuntu dusekeje nkumva ari kunyihutisha ngo mvuge ikingenza ndekeraho cg akambaza icyo mpaze kandi rimwe na rimwe mba ntanariye. Kuko kurya buri gihe mu mujyi birahenda ntiwabivamo ubwo waba ukorera inda gusa!

Si ibi gusa kuko no kuri wtsap ndamwandikira musuhuza akanyihorera kereka iyo ari nkikintu ndi kumusaba cyo mu rugo. Ibindi bya friendship bisanzwe arasoma ntasubize.

Kubera barriere yashyize hagati yanjye nawe yo kutavugana; biranananira kumubwira ibintu dukeneye mu rugo imbonankubone ubu nahisemo inzira ya wtsap niho nsabira stock niho nsabira ratio nibindi. Cyane cyane ko iyo mwatse amafranga anyuka inabi nkibaza nimba harayo ngiye kwinezezamo bikanyobera! Kandi se aba ari angahe???? Igihumbi cyimboga cg imineke cg utundi tu detailles twa mu gitondo.

Mu byukuri aduha ibikenewe mu rugo ariko biba byamurakaje kandi ntako ntagira ngo minimizer depenses uko nshoboye! Na cyane cyane ko depenses zumwana zose ziva muri salaire yanjye kuko ngomba nanjye kugira contribution ntanga mu rugo nkumuntu ukora!

Ubu ndi umuntu utajya nsagura nibihumbi 30 ku mushahara ngo nanjye ndodeshe igitenge nkabandi kubera ko ashirira muri ibyo byumwana nutundi tuntu twa hato na hato nutubazo twiwacu natwo tuba tutanyoroheye. Ibi byo nta nicyo bivuze niko kuba umuntu mukuru ufite responsabilite bimera nkaba nshimira n’Imana ko nako kazi ngafite nkabasha gukemura utwo tubazo. Ariko kuba mvunika iyo mvune simbashe no gusa neza nkabandi bagore ngahora naracupiye narangiza umuntu tubana akanyuka inabi nsabye ikintu kiri sensitive biramvuna pe!!! Hari nubwo nkenera kujya kwa muganga ari ibintu bidakomeye cyane ngategereza ko nzahembwa kuko mba mbona ko nyamusabye naba nkabije noneho!

Ikibazo gikomeye numuntu ushobora kumbwira nimba nikopesheje umuriro adahari ngo nzawishyure nimpembwa kandi azi uko umushara wanjye uba upanze. Sinumva nukuntu umuntu w’umugabo asiganya umugore muri financial issues kandi ubundi n’Imana yaragennye ko aribo bahahira urugo! Nubwo kuri iki gihe dufatanya ariko ntago afite uburenganzira bwo kunsiganya kuko njye sindi umugabo kandi mba mfite ibyo nakoze nkumva nejejwe nuruhare rwanjye natanze ahubwo agashaka kunjarajaza mu mutwe ambwira ibintu ntashobora.

Ni nkaho yambwira ngo nzane itorosho mpanagure ahantu nkamubwira ngo nawe bikore ufite amaboko! It is nosense!

Nibyinshi ariko haribyo namaze kwakira numutima wose kuburyo ntacyo bikintwara. Urugero: narinziko iyo couple igiye kugura ikibanza bakorera hamwe umushinga bakungurana ibitekerezo ndetse bakahagura bose barahashimye none rero aho yaguze simpazi ndetse na credit yafashe nagiye gusinya ariko ntiyari yangishije inama ngo tubyigeho wenda tube twaganira kuri interest rate cg se period azishyuramo loan... ibintu nkibyo byose kandi mu byukuri ni ibintu by’affecta urugo cyane bikaba bigomba kuganirwaho!

Ibi rero byimishinga y’urugo nabyimye amaso nabaye nkaba bagore bitwa ba "Mbonandya"! Ariko ntacyo bintwaye icyo kibanza nicyuzuramo inzu nzajya kuyibamo niruka kuko ntago ari umushinga mubi nubwo tutabiganiriyeho.

Ibi bintu byose bintera kwibaza! Ese ni background(past wenda yabayemo) kuko yagize ubuzima bushaririye akiri muto akaba wenda bituma yitwara nkumuntu wabihiwe? Nonese igihe yateretaga ko nabonaga atameze gutyo? Cg se kuki iyo turi mu bandi aganira cyane akizihirwa??

Ikindi nibaza; Ese ntakinkunda? Ese nimba atakinkunda nicyi nahindutseho cyatumye anyanga? Ese nimba gihari birashoboka ko nazagira amahirwe akaba yatobora akambwira nkamusaba imbabazi nkanikosora dore ko kuvuga binamugora!

Ese utu tuntu duto ntitwazagenda dukura dukura ku buryo urugo rwazasenyuka imburagihe? Nonese nadahinduka nzashobora kwihangana kubaho gutya ubuzima bwose? Nonese ni iki nakora cg njye nakwikosora bikaba byahindura umubano wanjye numugabo? Nonese babivuze ukuri niko koko "zubakwa"? Ndasaba inama ngo mumfashe muzaba mukoze!

Agasaro.com

Ukeneye kugisha inama watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Forum posts

  • sha ahubwo rero ikibazo cyawe kirakomeye pe;niba umugabo wawe agera ahandi akavuga ubona afungutse murugo agaceceka,cungira hafi afite ikintu kibi kitamunejeje ushobora kuba udakosora kandi kimubangamiye rwose.
    niko abagabo bamera ntibakunda kuvuga pe;ahubwo iyo hari ikitajyenda akupa communication naho avugiye agashihurana cyangwa akagutera igikuta kugirango agufunge ibiganiro waruzamuye bihagarare.
    nange nabibayemo ndabizi ariko uwange we imishinga y urugo yarayimbwiraga ariko ameze nko kubinturaho;naje kumenyako rerro hari ibintu nari naramuhishe aza kubimenya ariko nange ntibyari ubushake ni ibikomere nari naragize ndi muto nkajya numva sinshaka kubivuga na gato.
    baje rero kungira inama zo kumwicaza nkamubwiza ukuri kose hanyuma nange nkisanzura nkajya muvugisha yazamura inabi nkaceceka yaba ameze neza nkamuvugisha;gacye gacye bijyenda biza.
    rero muvandimwe cunga niba utajya uvugana ubushizibwisoni imbere;iga kumwitaho uko bikwiye iga kumushimira ibyo yakoze ngo mutere imbere.umva nakubwira byinshi uzasome fascinating womanhood izagufasha

  • Komeza,wihangane uzajye,umutungura,igihe,atuje arimurugo,umucokoze,cyanee!azageraho avuge,Hamye,nogusenga,umubaze,icyamuhinduye umubwireko,uhangayicyishijwe,nimyifatireye harubwo,yahinduka

  • hmhm!!!!! nkunze uburyo utangiye n’uburyo usoje ugeze hagati ugira umujinya utangira no kwibaza icyo waba waramukoreye. dore uko mbumva kuba ataha kare. atanywa. afata credit akabikumenyesha agakora uko ashoboye ukamenyera kuruhande ko ari ikibanza agiye kugura. ufite umugabo mwiza ushakira urugo rwe iterambere ahubwo ntabwo ujya umuha agaciro kamukwiye ndetse n’ibitekerezo bye niyo mpamvu aba adashaka kukugisha inama ushobora kuba uhita umusubiza nabi (umbabarire niko nabibonye) byose bikaba zero agahitamo kubikora atakubwiye ukazabibona byararangiye. dore inama ibagirwe ibitekerezo by’abana ngo urashaka gusa niabandi bagore umugabo wawe afite icyo yagukundiye gitandukanye nabo bagore ushaka kwambara nkabo mushyigikire muri iyo mishinga afitiye urugo. wishaka kumuhindura uko atari mukundire uko ari niba ufite igitekerezo ukimubwire kuri whatsapp nujya kugishyira mubikorwa umwibutse aliko udategereje ko agusubiza nasanga gihombya urugo azagusubiza. umuhe care udategereje ko nawe azigusubiza. ntaho wigeze uvuga ko ukeka ko aguca inyuma ntuzigere unabikeka na gato. courage.

  • Uwo ni imurengwe umenya ushaka akarusho!

  • Uti utuntu duto? Ikibazo cyawe kirakomeye cyane kuko ibyo uvuga si utuntu duto.
    ikintu cya mbere cyanje mu mutwe ni: mbega umugore ugowe, washatse umugabo w’umugome bamwe bitwa abanyamwaga. sinzi rero inama nakugira y’uko umuntu abana nabantu nkabo. ndaharira abandi hano ku rubuga. gusa reba nawe:

    - uhamagara umugabo akakubaza icyo uhaze? umuntu utekereza kuninura umugore we kuko amuhamagaye gusa.rwose uretse no kugukunda urukundo ntabwo anakwiyumvamo bisanzwe.

    - nta gahunda y’urugo umenya, akora ibyo ashaka nigihe ashakiye. ko watangiye umutaka ntabwo nari nziko ari uku uri busoze inyandiko yawe.ahubwo se ni umugabo mwiza mu buhe buryo?

    - sinahamya niba uwo mugabo yarigeze agukunda cg se niba ahubwo ashobora gukunda umuntu muri rusange. sinzi niba uzi icyo yagushakiye neza. ibyo akora arabizi kandi kuko iyo atabimenya ntaba yaraje gutereta yiyoberanyije. gusa uwo mubana niwe we, wowe rero ugomba kubitekerezaho ukamenya ibyo wabana nabyo nibyo utashobora. gusa mbene abo bantu bakwica roho ugapfa uhagaze.

    - yaba se yaragushatse kuko yashakaga abana? ariko se abana bazakura babona ukuntu agufata nabi bwo... cg yibwira ko batazabibona?

    Ubwo rero atakuvugisha mwandikire ibarwa. umubwire ibyo watubwiye byose. umubwire uko wumvaga urugo rwawe ruzaba rumeze. umubwire ko uko yakurambagije ariyo foto yaguhaye yuko imibanire yanyu izamera. umubaze icyo wakosheje mubana cg se na mbere cyaba cyaratumye akunenga. umubwire ko witeguye kubisabira imbabazi kandi ukikosora. gusa hano ugomba kwitonda ntabwo ugomba kwemera ibyo avuze byose igihe adashyize mu gaciro kuko waba wikozeho. ari njye ibarwa nayandika ubundi nkategura nka weekend nkajya gusura iwacu cg iwabo. ahantu atabona uko agushinja gukora ikintu kibi. akazayisoma ari wenyine akabona umwanya wo kubitekerezaho. wagaruka ugategereza ko abikuganirizaho cyane ko waba wamubwiye ko witeguye kumutega amatwi.

    - ubundi rero yakuvugisha atakuvugisha jya utaha useka, umusuhuze useka umubaze uko yiriwe yasubiza atasubiza umubwire uko wiriwe ibyo wabonye byose. muri make ubisohore mu ijwi rituje. ndetse ujye umera nkubwira umwana ariko wicare aho akumva. unyuzemo umubaze ikibazo cyoroshye kimwe basubiza yego cg oya. muri make ube urumuri ushaka kubona mu nzu yawe.
    njyewe ukugira iyi nama ibi sinabishobora ariko nziko bikora kuko mugenzi wanjye yarabikoze abona umusaruro. gusa umugabo we ntiyari ageze ahuwawe. muri make bizaterwa naho ushaka cg ushobora kugeza ngo wubake urgo rwawe.

    - gusa na none ma chere: urugo ni urwa babiri hari igihe ibintu biba bidashaboka.

  • NTASONI NGO NAWE HAKOROPE IGENZURE UGABANYAGASUZUGURO AHUBWO WONGERURUKUNDO NIBUDASHAKA GUSENYA

  • ariko hari abantu basubiza batabanje gusoma cg kwanaliza nkawe HAKIZIMANA, ibyo yanditse ntabyo yakoze ahubwo ni urugero yatangaga. uyu mubyeyi mumugire inama yatugannye ababaye kandi koko ikibazo afite kirumvikana, gusa sinemeranywa no kumwandikira (umufaransa yabivuze neza ngo les ecrit restent mais les paroles s’envolent),mwerere imbuto, wirengagize ibikubangamira byose, wowe mukunde cyane kandi ubimwereke, ujye umuvugisha utuje abone ko wahindutse kdi neza, ujya umugurira impano niyo zaba zidahenze, yazemera atazemera ntuzacike intege, wanabivuzeho ko yabayeho ubuzima bubi ubwo nta care yigeze abona mu bwana bwe gerageza uyishakemo uyimuhe utitaye ko nawe uyikeneye.

    Jya ushakisha imishinga uyimubwire yabiha agaciro atayigaha singombwa iyagutse gusa habaho n’udushinga duto duto kdi ujye umenya gusohoza ibyo wiyemeje wanamubwiye, ujye ugerageza kumubwira icyo wagezeho, abone ko uri umugore w’imishinga kdi uharanira iterambere ry’urugo, kuvuga ngo ntako uba utagize si ngombwa ko abibona nubwo bishimisha ko mugenzi wawe abona effort wakoresheje ariko natabibona jya wiha courage uti ndaharanira aheza h’abana banjye n’uwo nahisemo, kdi ukihesha agaciro muri societe, jya wiyubaha ugerageze kugaragara neza muri societe gusa neza ntibisaba ibintu byinshi, abagabo bakunda kutubona tugaragara neza niyo baba ntacyo babikoraho, bibatera ishema mu bantu, ahari wenda ako kanyamuneza akagacyura no mu rugo.

    wavuze ko ugerageza gufasha famille yewe, ese we hari iyo agira? ese ntibyaba bimubangamira? ese famille ye ujya uyizirikana? byose ubigenzure.

    geregeza kubyaza umusaruro umushahara wawe uko waba ungana kose.

    iyaba byashobokaga ngo mpure nawe imbona nkubone twaganira byinshi kuko ikibazo cyawe cyankoze ku mutima.

    Icy’ingenzi menya kdi uzirikane ko urugo ari rwiza kdi ari urwa babiri gusa, gira uruhare rwo kurubungabunga ntiruzagucike muvandimwe.

  • UMVA RERO NKUGIRE INAMA MUGORE MWIZA, USHOBORA KUBA KOKO UKO WATEKEREZAGA UMUGABO WAWE ATARIKO UMUBONA UBU, ARIKO NANONE NTAWAMENYA WASANGA UMOGABO WAWE NAWE UKO YAGUTEKEREZAGA ATARIKO YAKUBONYE KANDI NAWE WENDA BYARATEWE N’UTUNTU DUTO, URUGERO WENDA ABONA URI UMUTESI AKABA YUMVA KUGUSHYIRA MU BITEKEREZO BYA KURE NK’IYO MISHINGA UVUGA NTACYO BYAMUFASHA, AHA SIMBIZI NAWE WISUZUME. KUKO UKO WATUBWIYE NDUMVA ARI UMUGABO MWIZA UBWO AMENYA URUGO, AHA RERO BIRAGUSABA KWIHANGANA NUBWO KOKO NKUKO UBIVUGA BITOROSHYE. ARIKO WOWE JYA UKOMEZA UMUVUGISHE UKO BISANZWE, UMUSEKERE, WIRENGAGIZE UKO AGUSUBIZA BYABA BYIZA CYANGWA BIBI NDUMVA BIZAGERA AHO BIKAZA, UKO MUKURA N’ABANA BAKURA AZAGERA UBWO AZAJYA AZA AGANIRA N’ABANA N’UKO BAKONGERA BAKABAZANIRA UMUNEZERO MU RUGO.COURAGE

  • muvandi ihangane ubwo Niko umugabo wawe ateye abagabo barahinduka cyane ntibizagutungure ahubwo mwubahe ibindi bizaza

  • Wa mubyeyi we jye inama nakugira ni ukwihangana wamuhisemo niwe se w’umwana wawe nta wundi yakwita se igihe akiriho,gusa birababaje umuntu kukubera mubi utari ubyiteze gusa ujye ukorera umwana wawe kuko iyo umuntu yabaye umubyeyi yitangira abo abyaye,jye sinabona icyo nkubwira kuko mbibayemo imyaka hafi 13, we ntashobora gutaha mbere ya saa sita z’ijoro narabyakiriye ndarya nkaryama n’abana umuzamu akaza kumukingurira mbere najyaga nanirwa kuryama mpangayitse ngo none yaba yagize ikibazo aza kunyiyama ngo sinkarare mpagaze mutegereje,ngo sinkamuterephone ngo arihe ngo mba mbishya inzoga n’ibindi byinshi!!!
    Ndimenya kuri buri kimwe cyose ntacyo mubaza nanamusabye kuntera inkunga kuko nabonaga ayo mpembwa adahagije gukemura iby’urugo n’ibya famille ambwirako afite imishinga myinshi kandi koko arubaka ndabizi gusa ubu nkoresha ubushobozi mfite Imana ikamfasha nkabona ukwezi kurashize. Iyo atangiye abana Minervale nta kindi kiba kimureba. Icyemezo cyo kwita kubo wabyaye rero no gukora ibyiza ntihagire icyo wishinja bitanga amahoro!!
    Naho ubundi wibaza icyo wacumuye ukakibura!!! Umuntu ntumenya ikimubabaje ntumenya ikimushimishije,ntuzi ibyo yiriwemo,ntiwabimubaza ngo azagusubize mbese ni ukubaho nk’ibikoko pe kandi nabyo burya bigira igihe bikina ngirango niko kuganira kwabyo!!
    Imana ijye idufasha!

  • Ufite umugabo w’umwana mwiza nk’uko wabyivugiye! Ariko hari ikintu dukwiye kumenya.Burya imibereho twabayemo mu mivukire yacu n’imikurire yacu bitugiraho ingaruka, ashobora kuba afite ibikomere abana nabyo bityo ukaba ukwiye kumwomora aho kngo nawe bigutere ibindi bikomere. Hamwe No gusenga uzabishobora n’ubwo bitoroshye.
    KWIHANGANA ni intwaro ikomeye yo kubaka urugo.
    Ntabwo tubana n’abamarayika nshuti buri wese afite aho agira intege nie buriya uwo mugabo nawe uwamubaza yakubwira ukuntu umunaniye kdi akanabisobanura kdi bikumvikana so dukwiye kujya twihanganirana buri wese akamenya intege nke za mugenzi we.Murakoze

  • Rose, ujya utekereza ku bana bawe? ko urugo rwanyu arirwo ruzaba ifatizo ku cyo bazamenya mu mibanire y’umuryango? uribaza ko abana bawe bazajya bafata abo bazabana nkuko se agufata?
    biteye inkeke kubona mwikunda bigeze aha mukifata nkaho mwahowe Imana kandi murimo kwangiza abo mwabyaye. ntitukabeshye kandi ngo tubikorera abana mu gihe ingaruka zabyo mbi zitavurwa.
    Nibyo bimbabaza nukuntu mu gihugu cyacu abantu bumva ko bakwiye umudari ngo kuko bihangana kandi barimo kwica imibereho y’abana babo. uziko abana bareba kurusha uko bumva ibyo ubabwira?
    ujye utekereza ko umugabo wawe hari ubwo yaba yararerewe mu muryango umeze nkuwo urimo kurereramo abana bawe. Iyo tuvuga ko background ikurikirana umuntu ni ibyo.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.