Ahabanza » Umuryango » Urugo » Impamvu ukwiye gusaba imbabazi uwo mwashakanye

Impamvu ukwiye gusaba imbabazi uwo mwashakanye

Yanditswe kuwa 05-06-2017 Saa 03 : 16

Gusaba imbabazi ni kimwe mu bintu bigora abantu muri rusange byagera ku bashakanye ho bikaba akarusho. Nyamara burya gusaba imbabazi byari bikwiye kuba igikorwa cy’ingenzi hagati y’abashakanye kuko ari bimwe mu bigize inkingi zubatse urugo rwiza kandi rurambye.

Gusaba imbabazi biruhura umutima w’uwakosheje: igihe wakosheje si byiza ko utsimbarara ku kwisobanura. Icyaba kiza ni uko waca bugufi ugasaba imbabazi kuko bituma nawe ubwawe uruhuka. Bamwe banga gusaba imbabazi bagakomeza kwisobanura ariko kuko umutima wabo uba uzi neza ibyo bakoze bagakomeza kubura amahoro y’umutima.

Bigutera imbaraga zo kutazasubira ikosa: Ikosa wasabiye imbabazi usanga kurisubira bigutera isoni wajya kurisubira umutima nama ukakubuza cyane cyane bitewe nuko uziko byagusabye guca bugufi ukarisabira imbabazi.

Kwiyunga ku buryo bworoshye: abashakanye ntibabana badakoserezanya ariko iyo bazi gusabana imbabazi ntibibabuza kubana neza no gukomeza urukundo rwabo. Akenshi umwanya wo gusabana imbabazi bivuye ku mutima uba n’umwanya mwiza wo gusuzuma ibitagenda neza mu rugo rwanyu.

Byereka uwo mwashakanye ko ukuze mu mutwe ukaba uzi gufata ibyemezo: Gusaba imbabazi bijyana no kuba umuntu azi gufata ibyemezo dore ko gufata icyemezo cyo kwicisha bugufi ugahara icyubahiro cyawe biba bitoroshye. Iyo hari uwubashije kubikora rero byerekana ko ashoboye gufata ibyemezo.

Rimwe na rimwe byerekana ko utanakosheje: Si ngombwa ko usaba imbabazo gusa mu gihe wakosheje. No mu gihe uwo mwashakanye ubona akurusha amarere uca bugufi ugasaba imbabazi n’iyo yaba ariwe wakosheje.

Byerekana ko ushobora kwirengera ingaruka z’ibyo wakoze: abantu benshi usanga bahunga ingaruka z’ibyo bakoze ahubwo bakanikuraho ikosa barishyira ku bandi. Nyamara umuntu mwiza ni uwuzi guhagarara ku byo yakoze akabyemera kandi akirengera ingaruka zabyo.

Ni ingenzi rero ko abashakanye bagira umuco wo gusaba imbabazi kuko biri mu byabafasha kugira ingo nziza.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.