Uko wakora boulettes ku buryo bworoshye

Yanditswe: 31-05-2017

Ibikoresho

  • Inyama ziseye g 500
  • Utuvungu tw’imigati garama 100
  • Amagi 2
  • Tungurusumu udusate 3 isekuye
  • Ikiyiko cya persil wakasemo duto
  • Amavuta ml 60
  • Umunyu
  • Puwaro 2 ziseye cyangwa zikasemo uduce duto cyane

Uko bikorwa :

  1. Vanga ibikoresho byose ugende ubumba ukurikije uko wifuza ingano ya boulette
  2. Canira amavuta ashye
  3. Fata utwo tubumbe udushyire mu mavuta
  4. Genda uhindura kugirango zishye neza mu gihe kigera ku minota 30 ku muriro muke

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe