Umumaro wo gukundisha abana Ikinyarwanda

Yanditswe: 31-05-2017

Ururimi rw’ikinyarwanda arirwo rurimi gakondo rw’abanyarwanda usanga bamwe basigaye barutesha agaciro aho bamwe bumva ko no kuruvuga bibateye isoni bikagera no mu bana bato.

Hari nkaho umwana yangishwa ikinyarwanda akiri muto ndetse no mu rugo agakura atozwa kuvuga izindi ndimi bikaba ariko binezeza ababyeyi. Nyamara nubwo kumenya izindi ndimi ari byiza ni ingenzi cyane kumenya neza ururimi gakondo kuko bigira umumaro mwinshi ku bana.

Ni muri urwo rwego twegereye Intebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco Prof. Niyomugabo Cyprien atuganiriza ku mumaro ababyeyi benshi baba batazi wo gukundisha abana ururimi rw’Ikinyarwanda. Prof. Niyomugabo arasobanura byinshi ku byiza byo gukundisha abana ururimi rw’Ikinyarwanda nk’inzobere mu iyigandimi dore ko ari n’umwarimu w’indimi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi.

Dore zimwe mu nyungu wakura mu gukundisha umwana ururimi rw’Ikinyarwanda :
Bifasha umwana kumenya neza izindi ndimi :
Prof Niyomugabo avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bize neza ururimi gakondo bakiri bato bamenya izindi ndimi ku buryo bworoshye ndetse n’andi masomo kuyamenya neza biraborohera.

Ikinyarwanda wagikoresha mu guhaha : kuri ubu abantu bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda bamaze kugera kuri miliyoni 40. Niba umwana akuze atazi ikinyarwanda azagira imbogamizi mu kwiteza imbere mu rwego rw’ubukungu. Urugero niba umwana akuze yiga mu bihugu by’amahanga yanagera mu rugo agakoresha indimi z’amahanga ashobora kuzarangiza kwiga agakenera gukoresha mu Rwanda akndi abo akorera ni abanyarwanda abenshi nta ndimi z’abahanga bazi. Aramutse atazi ururimi rw’ikinyarwanda hari iyo byadindizaho mu bukungu.

Kunguka ubwenge : gukundisha abana gusoma Ikinyarwanda bibungura ubwenge kuko nta bwenge bubaho umuntu atasomye.

Gukura ari umuturage nyawe : Umuturage nyawe yishimira kuba azi neza kandi akunze ururimi rwe gakondo akanarwishimira ndetse akanarurwanirira ishyaka aho kumva ko ruguteye ipfunwe.

Iyi ni imwe mu mimaro yo gukundisha abana ururimi rw’ikinyarwanda akarwiga kandi akanaruvuga neza atewe ishema narwo nubwo bitamubuza no kwiga neza izindi ndimi dore ko ari nabwo bizamworohera kuzimenya

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe