Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Inyama n’amashaza

Inyama n’amashaza

Yanditswe kuwa 30-05-2017 Saa 11 : 48

Ibikoresho

  • Inyama z’inka z’iroti garama 800
  • Amashaza garama 600
  • Karoti 2
  • Inyanya 2
  • Tungurusumu udusate 2
  • Igitunguru 1
  • Sauce tomate ibiyiko 2
  • Amavuta biyiko 2
  • Beurre garama 20
  • Cl 20 za vinaigre
  • Umunyu

Uko bikorwa

  1. Vanga beurre n’amavuta ushyire mu isafuriya iri ku ziko ayenge
  2. Shyiramo inyama zifate irangi
  3. Gabanya umuriro ukomeze uvange
  4. Shyiramo igitunguru na tungurusmu
  5. Sukamo karoti ukomeze uvange
  6. Shyiramo vinaigre uvangeho iminota mike
  7. Sukamo amazi arengeyeho gato upfundikire
  8. Amazi atangiye kugabanyuka ushyiremo inyanya na sauce tomate
  9. Shyiramo amashaza ushyiremo umunyu updundikire bimareho isaha n’igice ku muriro muke

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze cyane banditsi beza b’agasaro ndabasaba ngo niba bishoboka mujye munadukorera video zabyo zarushaho kudufasha cyane cg niba hari indi site ibaho video zo guteka yatubwira

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe