Uko wabyitwaramo igihe ufite umwana uhora yiganyira

Yanditswe: 29-05-2017

Niba umwana wawe ahora yiganyira wamubwira gukora imirimo, wamubwira kujya kwiga akiganyira, icyo wamubwira cyose niyo cyaba ariwe gifitite inyungu akagikira yiganyira , icyo gihe baha hari ikibazo gikeneye gushakirwa umuti.

Hari ubwo umubyeyi rero aba yaragerageje uko ashoboye kose akageza ubwo yumva arambiwe kandi ugasanga n’umwana nta kibazo agaragaza afite kimutera iyo mwitwarire. . ababyeyi akenshi bashaka ko abana babo babumva kandi n’abana nabo bakaba bagaragaza ikizere ko ababayeyi nabo babumva. Iyo umwana ahora yiganyira rero bitera umubyeyi kwibaza niba umwana we amufitiye icyizere kandi adashaka kumubwira ikibazo afite.

Uko waba waragerageze kose ukabona umwana adahinduka, hari icyo wakora :

Ongera ugerageza kumenya ikibazo kibitera : Hari ubwo uba waragerageje kuganiriza uwmana ku kibazo kimutera iyo myitwarire ariko ntubone igisubizo ukibwir ako umwana yakikwimye ariko burya hari ubwo aba nta n’impamvu afite azi yakubwira ibimutera. Icyo wakora nuko wahindura uburyo noneho aho kwiband akumwitwarire ye ukiband aku marangamutima ye.

Urugero niba umwana yiganyira ko adashaka umwarimu ubigisha aho kuvuga ku mwalimu, uvuge ku marangamutima ye yo kuba atamwishimira. Mubaze icyo yumva akeneye ngo yishimire umwarimu we. Ibyo bizatuma akubwiza ukuri ikibazo gituma yunga umwarimu we.

Jya uha umwana wawe igihe cyo kugaragaza ibitagenda neza : akenshi abana bahora biganyira babiterwa nuko nta mwanya bahabwa ngo bavuge ibyifuzo byabo ahubwo bagasabwa kubivuga ari uko ikibazo cyamaze kuvuka. Jya ubaza umwana wawe ibyo yumva atishimiye n’ibyo yishimira igihe nta kibazo afite ari mu bihe byiza.

Niba umwana wawe ahora yiganyira ku bintu runaka bitandukanye nk’imirimo yo mu rugo, kwiga, n’ibindi. Izi ngingo tubonye uko ari ebyiri zagufasha kumenya impamvu imutera guhora yiganyira ukabasha kubishakira umuti.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe