Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umusore twabyaranye yaranyanze yanga n’umwana

Umusore twabyaranye yaranyanze yanga n’umwana

Yanditswe kuwa 27-05-2017 Saa 08 : 09

Muraho neza, nkunda gusura urubuga rwanyu nkisomera amakuru ndetse nkabona hari n’abagisha inama maze abasomyi bakabafasha none nange nagirango mbabwire ibyange mungire inama ;

Ahantu nakoreraga haje umukozi mushya w’umusore, ndabyibuka neza mubona bwa mbere nabonye ari umusore usanzwe udafite icyo atwaye ariko ndamwishimira bisanzwe kuko namufataga nyine nk’umuntu dukorana ;

Uko iminsi igenda, yaje kujya amvugisha, akanampamagara nyuma y’akazi biza kugera aho ambwira ko anankunda ko yifuza ko twakundana, narabimwemereye nuko turakundana cyane ko yanambwiraga ko tuzabana kuburyo n’abo twakoranaga bari babizi, nuko turakomezanya, bigeze muri 2015 yaje kuntera inda, ndabyibuka neza mbimubwiye yarambwiye ngo ndabeshya ngo ese ubundi natwise nte ? Birambabaza cyane ndetse mpita numva neza icyo ashatse kuvuga kuko mbese nahise numva ko atabyishimiye.

Ubwo naricecekeye ariko nakira ko nyine ari uko bigenze kdi ko ngomba gutwita ndetse nkazanabyara hanyuma umusore yamfasha akazamfasha cyangwa se yakwemera ko tubana tukazafatanya kurera umwana nabyo bikazaza bitaza nabwo ubwo nkabyakira cyane ko nari umukobwa utari umwana mfite n’akazi kampemba neza ntari kunanirwa kubyara no kwirerera umwana.

Ubwo nyine narihanganye ndaseba, ndavugwa, yewe n’umuhungu aranyanga kuko ntiyakomeje kumpa care nk’uko byari bisanzwe cyakoza hakaba ubwo acishamo akambaza amakuru. Narakomeje mba muri ubwo buzima kugeza mbyaye cyakoze umuhungu baje kumwimura ako twakoranaga kuri we aba agize IMANA kuko yari ankize ariko nyuma ye gato nange nibonera akazi ahandi ndetse kanaruta ako nari mfite ndigendera ;

Ubwo mpava nari nkuriwe, nabyaye nyine narigendeye aho handi, cyakoze mbere y’uko mbyara naje kwigira inama yo gushaka umuntu wo muri famille ye nkamubwira ko ntwite umwana wabo bakazamenya ko muri famille yabo havutse umwana cyane ko umusore we hari n’ubwo namuhamagaraga ntafate na telephone. Ubwo nageze igihe ndabyara nuko mbimenyesha umuhungu aza kundeba areba n’umwana ari kumwe na wa mushiki we nabibwiye kuburyo naketse ko ari uwo mushikiwe babimutitirije ngo bansure kuko nari naramutekerereje byose uko byagenze kdi byari n’ikifuzo cyange ko bazareba umwana wabo ;

Ikindi nababwira ni uko nubwo nabyaye ntabwo nari umukobwa mubi mu mico cyangwa se ku isura pe, kububyo n’abari batuzi iyo bamubazaga impamvu atanshaka bamwe yarababeshyaga ngo tuzabikora nyuma. Yewe na wa mwene wabo nabibwiye abimubajije yamubwiye ngo tuzabana nyuma yo kubyara. Gusa nkurikije ibyo nabonye nyuma y’uko anteye inda kugeza ubu ntabihari.

Ntatinze rero ubu mfite umwana w’umwaka, nakiriye ko nyine se w’umwana yanyanze kuko w’umwana ntitubana, yewe ntajya asura umwana we nta n’ikintu na kimwe amfasha yewe ntajya anambaza amakuru kandi atarabiburiye ubushobozi.

Icyo nshaka ko mungira ho inama rero, nkore iki ? Nkomeze mwihorere koko umuntu ujijutse wize akomeze yime umwana we urukundo n’uburenganzira bwe ? Nkore iki ko mbitekereza nkumva bimbabariza umutima ? Murakoze

Agasaro.com

Ukeneye kugisha inama abasomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • UMVA MUVANDI NJYE NDUMVA WARERA UMWANA WAWE KUKO NDAKWANZE NTIJYA IVAMO NDAGUKUNZE UBWO NAKENERA KUREBA UMWANA WE UZAMUREKE AMUREBE ARIKO NUBONA ATABIKENEYE UZAMUREKE .

    NTUKIRUKE INYUMA YUMUNTU KUKO SIWE UBUZIMA BWAWE BUSHINGIYEHO.
    FATA UMWANA WAWE NEZA UMUSHAKIRE BURI KIMWE CYOSE NAMARA GUKURA AZAZA AKWIRUKA INYUMA NGO ARAMUKENEYE

  • Impore mama.

    Wihatiriza kuko ntabwo watuma akunda umwana nubwo amategeko yamutegeka kumubona. Mbene nkibyo ahubwo bituma azajya amuhutaza kuko aba atabishaka ahubwo yumva ari agahato.

    Gusa afite inshingano zo guha umwana indezo nubwo yaba atamubona. Hano rero ni wowe uzareba icyo ushaka kandi bitewe naho uba. Na none nta kugira ngo uwo munyagwa azakugirire nabi n’umwana kubera ubusabusa kandi utananiwe kumwirerera.

    rekeraho kumwirukaho kandi niyo yagaruka avuga ubusa ntuzabane nawe ngo nuko mwabyaranye. Iki ni icyemezo rimwe na rimwe abakobwa bahubukira cg se bakumva abandi kandi ndakwanze ntivamo ndagukunze mama ibyo uzabyibuke. Ibintu nkibyo birangira nabi.
    Icya mbere nubwo utaba umufitiye urwango cg uburakari na busa kandi ndumva ntabyo umufitiye, ntabwo uba ukimwubaha nka mbere. Bibiliya isaba umugore kubaha umugabo, ku giti cyanjye nemera ko hari impamvu. icyo nshaka kuvuga nuko bigoye kubana n’umugabo utamwubaha ndetse kuri njye ntibishoboka. Uwo musore ni umuhemu, umubeshyi, arikunda bikabije. Ntabwo yigeze agukunda kandi nta numushinga yari agufiteho. Ibi ntuzabigire ikibazo cyawe. abakuzi barakuzi abatakuzi bazavuga ibyo bashaka. Wowe kora akazi kawe, urere kandi ukunde umwana wawe. Umwigishe urukundo no kuba inyangamugayo.

    Icyo atazi nuko isi izenduruka ejo bundi azakwifuza atakikubonye. Wowe uzabona undi ugukunda by’ukuri kandi agukundire n’umwana gusa ntuzabihubukire. uzabanze utuze ibyiza biri imbere.
    we rero ubuhemu bwe azabusanga imbere.

    Gusa ndafata ko ataniyandikishihejo uwo mwana wanyu. Nabyo ntuzabimuhatire.Ikindi kandi uwo muryango we wibuke ko atari uwawe, ntabwo bakuzi wowe n’umwana kuko mwene wabo atabakweretse nk’umuhekeye. Ujye ubagenza gahoro ntuzabirukemo cyane.Nibagusaba gusura umwana jya ubabwira bamusange aho uri bamusure uhari.

    Muri make tuza, ukore ubuzima bwawe kandi nizeye ko uzahirwa kuko uri umukobwa uzi ubwenge. Kuba warabyaye rero hari abibwira ko bo bitababaho. Ahanini baribeshya.

  • Ihangane nshuti ,bibaho. Njye ndumva wamuhamagara mukaganira ukamubwira ko agomba guha urukundo umwana we kuko nta kosa umwana yakoze. Umubwire ko niba wowe atakigushaka yakureka ariko akagerageza kuba present mu buzima be ’umwana. Wowe senga Imana iguhe kwihangana Kandi wikomereze ubuzima bwawe numwana akure neza. Igihe kizagera bigende neza. Hari nigihe yazakugarukira. Courage sister

  • Ihangane nshuti ,bibaho. Njye ndumva wamuhamagara mukaganira ukamubwira ko agomba guha urukundo umwana we kuko nta kosa umwana yakoze. Umubwire ko niba wowe atakigushaka yakureka ariko akagerageza kuba present mu buzima be ’umwana. Wowe senga Imana iguhe kwihangana Kandi wikomereze ubuzima bwawe numwana akure neza. Igihe kizagera bigende neza. Hari nigihe yazakugarukira. Courage sister

  • mfite ikibazo kinteye ubwoba nimara gushaka mfite umusore dukundana numva mukunze ark agora defaut zintera ubwoba niba zijya zihinduka abantu bashatse simbizi ark mbishidikanyaho uwo musore ingeso ze nazibwiwe nabagenzi be bambwira ko niba ntazi kwinginga ntazashobokana nuwo musore NGO afata ibyemezo byihuse ,NGO arakara vuba,kdi arirata NGO nzabizirikane ko adakunda abaturage niwabo babizi ark NGO byarabayobeye amaherezo ye NGO bafite amaherezo yuwo azashaka mungire inama yibyo nzakora kugira bimushiremo kuko bintera impungenge nubwo dukubdana murakoze

  • Pacifique : abo bakubwira ibyo ni bande ? babikubwira mu buhe buryo ? wowe ntuzi kwirebera ? urashaka kubaka urugo kandi wumva amabwire bigeze aho ? nturakura bihagije uzabe ubigenje gahoro. Niba ari ingeso wowe ubwawe wamubonyeho wamureka nawe ntarakura mu mutwe. Niba umuntu adakunda abandi akaba agira uburakari bwa hato na hato ntimwabana yajya aguhondagura bidatinze. Se ubundi kuki utabimuganirizaho nk’umukunzi ?

  • bibaho,abasore benshi iyo bateye inda bahita bagendera kure abo baziteye ,wowe inama nkugira n’ukwitwara neza no gusenga ukarera umwana wawe neza nabona ko uri intangarugero azaza agusabe imbabazi kandi uzazimuhe kuko guhemuka ni ibisanzwe kubagabo ntuzaheranwe n’agahinda naza uzamwereke ko wowe ukimukunze kandi koko waramukunze ,ntuziger wanga se w’umwana wawe igihe cyose azagaruka.ngaho guma gusenga ushyizeho umwete .

  • Jye ndumva wareba cyane cyane inyungu z’umwana ku bw’uburangare wagize ugatuma avuka, bityo ugenze gacye bishoboka uwo musore ajye aguhera care umwana atazakurana utubazo, hanyuma wowe ibyawe ni ugusanasana, agaciro wagataye umunsi wemera kuryamana n’umuntu mutasezeranye. izo ni ingagura z’icyaha POA

  • sha mwihorere Imana izamukuza nubwo bibabaza uzabyikuremo wigire nkaho ise atariho maze wirerere umwana. kuko s’ urwawe wenyine uwanjye agize imyaka 4 ise we yanze no kumureba byibura inshuro 1ariko abayeho . gusa uzirinde kujya umutekerezaho cyane wirengagize ubundi ushakishe ubuzima bw’ umwana wawe.

  • Mugenzi Nturinde Kuvunika ,umwana Nuwawe Kuko Baca Umugani Mukirundi Ngo Nyenimbugita Nuwuyifashe Ikiririndi Rero Uwo Mwana Ni Wewe Umufiseko Uruhare Runini Cane Ko Aruwakwiriye Murura Murere Akure Umwiteho Se Umureke ,ndabikubariye Ndi Iburdi Kandi Ndabivuze Nshimitse <>,niyaba Amaze Gukura Azokurondera Ndabisubiyemwo Niho Rero MUzoce MWica ra Umubaze Ibibazo Kuko Niho Uzoba Umuboneye Sasa, Gusa Jwe Ico Ndagushimiyeko Nukuntu Witwaye Kuri Iyonda Ntuyikureyo Ukayivyara Ico Ni Iciza Kitaboneka Hose Kwisi Nzima Rero Wew Powa Muko Umwana Uzomurera Kandazokura Kurera Naho Bigoye Sicane Kuburyo Wocaunanirwa Kurerera Uwo Wivyarye Nacanecane Ko Wavyiyemereye Ko Wonabishobora, Gus Ufise Umutima Mwiza Ndakwemeye Pe !

  • Mbonye Uruwigikundiro Nyina Wa , Wewe Rera Umwba Gus Ntabind Se Wiwe Nawe Azo Kurondera Umwana Niyakura.

  • sha ihangane nanjye byambayeho ubu umwana wanjye afite imyaka 5 wowe irerere umwana umwihorere azabaho kdi imana niyo ishobora byose kora akazi kdi ntiwite kubyo bazavuga

  • Umva nakugira Inama yo kumwihorera,ugatuza ,ugasenga Imana ,ikakurinda wowe n,umwana wawe,ukiyubaha nahubundi nanjye byarabaye ngitangira akazi arabihakana ngo siwe wenyine utera inda,narabyakiriye ndihangana ndamubyara neza,Imana ikomeza kumpa ubushobozi bwo kumurera ,ubu afite 9ans ariga muri 4eme primaire ahantu heza ntakibazo,muri iyi myaka yose nta kintu yigeze ampa kuva avutse njye namubyaye mfite 24ans ,nagusabaga kwirinda ukifata cyane,biba bitoroshye uzahura nabakubeshya, ariko uzajye ugira amakenga usenge Imana ibakurinde.izaguha uwawe agukundire Umwana nanjye nditegura gukora ubukwe n’undi utari uwanteye inda ,kwihangana, ukitonda,ukiyubaha nibyiza kuko iyo wahuye n,ikibazo nkiki bigomba kukwigisha gufata ibyemezo ntupfe kubona ibije byose ubyakire,naho ibyo kumwirukaho n,imiryango ye bivemo,nabishaka azaze ,kdi uziyandikisheho Umwana wawe biremewe ,nta mpamvu yo guhatiriza umuntu ibitamurimo.mfite Inama nyinshi ariko wowe tuza usenge Imana.murakoze

  • Je Nanj Ndipfuza Umufasha Twobna Nanj Mbona Imyaka Ya Njanye.

  • Ube Maso Harimwo Urukiza Nurupfu.

  • yewe si urwumwe ihorere ,nibe nawe ufite akazi

  • ihangane cyane
    har benshi bibaho
    bakirengagza ibyabayeho
    bakikanga basubiye witnde
    sawa poa.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe