Isosi ikonje irishwa ifi cyangwa inyama

Ubusanzwe habaho ubwoko bw’amasosi ashyushye n’amasosi akonje. Amasosi ashyushye niyo abantu benshi bakunze gukoresha ariko n’akonje nayo aba meza.
Dore uburyo bumwe wakorama isosi ikonje knadi bworoshye ukayigaburana n’ifi cyangwa se inyama zumutse
Ibikoresho
- Mayonnaise garama 100
- Ibiyiko 3 by’amavuta ya elayo
- Ibiyiko 3 bya vinaigre
- Ibiyiko 2 bya soy sauce
- Tangawizi ½ y‘akayiko gaseye
- Ubuki ikiyiko 1
- Tungurusumu udusate 3 dusekuye
- Igitunguru 1 gikasemo duto cyane
- Umunyu na Poivre
Uko bikorwa
- Ushyira ibikoresho byose mu kintu kimwe ukavanga cyane wihuta kugeza bivuyemo isosi
- Iyo ushaka isosi inoze cyane ubishyira muri mixeur
- Yishyire muri frigo mbere yo kuyitegura
- Yigaburane n’inyama z’inkoko cyangwa se ifi byumutse
Gracieuse Uwadata