Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Byinshi ku mukobwa wa Mugabe uherutse guhabwa umwanya ukomeye

Byinshi ku mukobwa wa Mugabe uherutse guhabwa umwanya ukomeye

Yanditswe kuwa 26-05-2017 Saa 08 : 39

Bona Mugabe-Chikore umukobwa wa Perezida wa Zimbambwe Robert Mugabemuri iki cyumweru yashyizwe mu Nteko y’abagenzuzi barebera Leta ndetse biteza impagarara kuko bamwe bavuga ko ari ukugirango ajye agenzura amakuru adashyigikiye ubuyobozi bwa Mugabe.

Menya byinshi kuri uyu mukobwa byaranze amateka ye n’amashuri yize.
Bona Mugabe ni umwana wa kabiri wa Robert Mugabe na Grace Mugabe akaba yaravutse mu 1988.

JPEG - 123.1 ko

Yize amashuri abanza n’ay’isumbuye mu mujyi wa Harere muri Zimbawe muri kigo cy’aba Dominican. Amashuri ya kaminuz ayayize muri Hong Kong mu bijyanye n’icungamari. Yanize icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Singapore mu bijyanye n’amabanki n’imari.

Aho arangirije kwiga yakoze mu ikusanyirizo ry’amata ryitwa Alpha and Omega. Mu mwaka wa 2014 ashyingiranywa na Simba Chikore umuyobozi mukuru muri Air Zimbabwe. Mu mwaka wa 2016 baje kubyara umwana w’umuhungu.

Tariki ya 23 Gicurasi , 2017 nibwo Bona Mugabe yahawe umwana ukomeye mu kigo gishinzwe kugenzura amakuru avuga nabi Leta, ibintu bitakiriwe neza n’abaturage aho bamwe baketse ko ari uburyo bwo kwikiza abazaba badashigikiye leta ya Mugabe.

Ikinyamakuru Newzimbabwe gikorera muri Zimbabwe kivugako kuba Bona Mugabe hawe uyu mwanya w’ubugenzuzi ugamije kujya akumira amakuru ava mu bitangazamakuru no kumbuga nkoranyambaga avuga nabi umuryango we na se.

JPEG - 51.4 ko

Ku rundi ruhande ariko Ikigo cya Zimbabwe gishinzwe itangazamakuru cyatangaje ko kiriya kigo gishya kizibanda ku gukumira ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko muri iki gihe bitegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe