Ibyiza n’ibibi byo kuba abana bakina imikino y’amashusho

Yanditswe: 25-05-2017

Kuba abana bakina imikino y’amashusho ( jeux video) bigira ingaruka nziza ndetse n’ingaruka mbi ku mwana. Gusa ushobora kurinda umwana kugerwaho n’ingaruka mbi zo gukina iyo mikino mu gihe ukurikije inama turi butange muri iyi nkuru.

Kuru ubu aho ikoranabuhanga rikomeje gukataza usanga hari ahantu henshi abana bakuru imikino y’amashusho. Hari ku dukinisho twabo twabugenewe, ku matelefoni, kuri mudasobwa, tablettes n’ahandi. Hahitawe ku gikoresha umwana akoresha akina imikino y’amashusho, buri cyose gishobora kumugiraho ingaruka nziza n’ingaruka mbi.

Reka duhere ku byiza umwana yungukira mu minkino y’amashusho

  1. • Imikino y’amashusho ifasha umwana gukanguka mu bwenge ndetse hakaba harimo n’iyigisha aho amenyera ibintu bishya atari asanzwe azi.
  2. • Kumenya kubana n’abandi bana kuko hari ubwo baba bari gukina barenze umwe bakajya batsindana ibitego
  3. • Kwiyumvamo icyizere n’akanyamuneza igihe yatsinze imikino y’amashusho akiyumvamo ko nawe ashoboye
  4. • Kutarambirwa mu gihe ushaka kugera ku ntego runaka. Ibyo biterwa nuko imikino myinshi iba isaba kunyura mu nzira zifite intambwe ugom,ba gukurikiza kugez augeze ku ntsinzi.

Ingaruka mbi umwana akura mu mikino y’amashusho nuko wazimurinda

Ubunebwe : Umwana umara igihe kinini akina imikino y’amashusho usanga aba adashaka guhaguruka ngo agire ibindi akora ugasanga adasha gukoresha umubiri we n’iyo haba mu gukina indi mikino. Ni byiza gushishikariza umwana gukoresha umubiri we kurusha igihe amara ari gukina imikino y’amashusho

Ibibazo mu bitotsi : umwana umara igihe kinini kandi kuri iyo minkino ashobora kugira ibibazo bitandukanye mu gusinzira kuko urumuri rwo muri yo mikino rwangiza umusemburo utera kugira ibitotsi byiza. Ni byiza kurind aumwana imikino y’amashusho mbere yo kuryama cyanwg ase mu masaha yose y’umugoroba ukamubuza gukina imikino y’amashusho.

Kuwigisha ingeso mbi no kumutinyura ibyo atagombaga gutinyuka : Imikino imwe n’imwe y’amashusho usanga iba arimo kurusana, kurwana, n’ibindi bikorwa bibi bituma umwana atinyuka kugirira nabi abandi kuko aba abibona cyane. Ni byiza rero ko umubyeyi agenzura ubwoko bw’imikino umwana we aba akina.

Rero imikino y’amashusho ishobora kugira ibyiza yungura umwana ariko umubyeyi atagenzuye neza ishobora no kumwangiriza umwana. Ni ingenzi rero kumenya ubwoko bw’imikino umwana akina no kumubuza kuyikina amasaha menshi ngo umutware umutima cyane cyane mbere yo kuryama.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe