Ahabanza » Umuryango » Urugo » Ibyo kwitwararika mbere yo gukoresha umuhungu n’umukobwa mu rugo

Ibyo kwitwararika mbere yo gukoresha umuhungu n’umukobwa mu rugo

Yanditswe kuwa 24-05-2017 Saa 11 : 59

Mu ngo zimwe na zimwe usanga bakoresha abakozi babiri umwe ari umukobwa undi akaba ari umuhungu. Kuri bamwe usanga bakora akazi neza ku bandi ugasanga byabaye nko kubashyingirana umwe yarabaye umugore undi akaba umugabo we.

Tegura neza aho bazajya barara : Niba utekereza gukoresha umukozi w’umuhungu n’umukobwa kandi ugateganya ko uzajya ubaraza mu cyumba kimwe icyo gihe uba uri kubahemukira kandi nawe wihemukira. Nubwo bashobora kuba bakora ibyo bashaka igihe udahari ariko byibura uba wabarinze kugwa mu mutego wo kuryamana igihe bararana.

Kumenya neza imyitwarire yabo : Niba usanzwe ufite umukobwa ukunda abasore wajya kuzan aumukozi wa kabiri ukazana umuhungu icyo gihe uba umumuteje. Ukwiye kwita ku myitwarire yabo ndetse ukajya unagenzura uburyo babanyemo ariko bitari ukwivanga cyane mu buzima bwabo kuko bafite uburenganzira bwo gukundana.

Kubaha amabwiriza asobanute neza : usibye ikibazo cy’ubusambanyi bashobora gukora hagati yabo. Bashobora no kujya basuzugurana nubwo nabyo bishobora kugirana isano n’ubusambanyi. Umukozi w’umukobwa twaganiriye witwa Odette yavuze ku byamubayeho ubwo yakoraga mu rugo rurimo undi mukozi w’umuhungu. Yagize ati : “ Twakoraga turi babiri maze umuhungu twakoranaga ansaba ko turyamana ndabyanga ahubwo mubwira ko ndi bumurege. Nubwo ntamureze ariko yaranyijunditse tukajya twirirwa dutongana mu rugo, we akirirwa yicaye baza akambeshyera ngo nijye utakoze”

Dukurikije ibyo uyu mukozi yatumbwiye, iyo baza kuba bafite amabwiriza bagenderaho kandi buri wese afite akazi ke azi nez ako agomba gukora, nta gasigane kari kuba hagati yabo ngo imirimo imwe n’imwe ipfe.

Ibi ni ibintu bitatu ugomba kubanza gutekerezho neza mber eyo gufata umwanzuro wo gukoresha umukozi w’umuhungu n’uw’umukobwa. No ku babafite kandi byabafasha kwibaza ku byo babona bakaba babivugurura.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe