Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Capati y’ingano

Capati y’ingano

Yanditswe kuwa 24-05-2017 Saa 11 : 55

Ibikoresho

 • Ifu y’ingano nziza y’umwimerere ( itari ifarini) 1kg
 • Umunyu akayiko ½ y’akayiko
 • Ibiyiko 5 by’amavuta akomoka ku bimera
 • Amazi

Uko bikorwa

 1. Fata ikilo1 cy’ifu y’ingano y’umwimerere
 2. Ongeraho akayiko umunyu uvange
 3. Shyiram na none ibiyiko 5 by’amavuta ya elayo cg andi meza .
 4. Vangisha amazi usukamo buhoro buhoro , kugeza ubwo byivanga neza (hagati y’iminota 5 ni 10)
 5. Vanga neza kugez aigihe bidafata ku ntoki ahubwo biveho mu buryo bworoshye
 6. Bumba utubumbe duto, nyuma buri kamwe ugakandishe icupa usa n’urambura cyangwa ukoreshe agate agati kabigenewe ku meza asukuye kugeza ubwo kaba uruziga .
 7. Genda ushyira ku ipanu wasizeho amavuta make hose ubundi ujye uhindura kugeza zose zihiye

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

 • Andika hano igitekerezo cyawe