Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Nabaye iciro ry’imigani kuko nkunda umusore unduta cyane

Nabaye iciro ry’imigani kuko nkunda umusore unduta cyane

Yanditswe kuwa 23-05-2017 Saa 10 : 27

Umukobwa wiga muri kaminuza ufite imyaka 21 aragisha inama abasomyi b’uru rubuga kuko abantu bakomeje kumwangisha umusore bakundana umurusha imyaka 20.
Ndabasanye mungire inama kuko ndaremerewe cyane.

Niga muri kaminuza mu mwaka wa kabiri nkaba mfite umusore tumaze igihe dukundana. Mu minsi ishize yagiye kunyereka ababyeyi baranyishimira cyane mu bigaragara maze nanjye musab ako yazaza nkajya kumwereka ababyeyi banjye. Namugejeje mu rugo ntibamwereka ko batamwishimiye ariko amaze kugenda bahise batangira kumpata ibibazo no kumunyangisha.

Ari ababyeyi banjye ndetse n’abo tuvukana bose bambwira ko umugabo ukuruta cyane aba agufata nk’umwana we. Mu by’ukuru ndamukunda cyane kandi nawe mbona ankunda ndetse twari dufite hagunda yo kuzabana umwaka utaha.

Ibibazo mfite rero ni uko ababyeyi banjye bakomeje kumyunyangisha bakava bambwira ko ntagomba kubana nawe. Kuba akuze byo biragaragara ku buryo n’inshuti zanjye zijya zinserereza ngo angana na papa. Ariko ibyo ntibimbuza kumukunda.

Nagirango mumfashe koko menye ukuri. Ni byo koko umugabo ukurusha imyaka 20 ntashobora gukomeza kugunda na nyuma yuko mubanye ? Cyangwa ni uko gusa iwacu batamushaka ?

Agasaro.com
Ukeneye kugisha inama watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Uraho nshuti,
    Nukuri igikuru n’urukundo niba mukundana rwose ndumva imyaka ntacyo ivuze ntucike intege, rwose muraberanye umugabo ukuruta niwe mwiza kuko burya iyo ushatse uwo mungana umutanga gusaza.

  • umvankubwire Cherie wange wowe kunda umusore
    kuko icyambere nurukundo nonese urashaka uwo
    mungana ajye agutera hejuru mbona ahubwo uwo ariwe mwiza ababyeyi sibo bagukundira wowe ubaha umu Cheri wawe

  • URAMUKUNDA KOMEZA UMUKUNDE NIBA NAWE AGUKUNDA MUZABANA WIKUMVA AMABWIRE

  • kunda ugukunda naho ibyo kuba akuze ntacyo bivuze wowese ntuza kura !

  • Kunda ugukunda ,imugabo ukuze niwe mwiza kuko aba azi icyo agiye gukora Atari nka babandi b’abana bamara gushaka ugasanga birirwa barwana no munduru ejo rukaba rurasenyutse nimba umukunda kd ukabona nawe agukunda nta kibazo kirimo ababyeyi sibo bakubakira ushobora kumwanga ugashaka wawundi mungana akazakwahagiza kd abo bavandimwe base nababyeyi ninshuti ntacyo bakumarira wazahora wicuza mubuzima bwawe rwose amahitamo ni ayawe

  • Sivyiza Kuko Azotakaza Ubushobozi Bwo Kugushimisha Muburiri Afise 50ans Nawe Ufise 30,ntuzovyihanganira Kuko Uzoba Ugishushe Kand Uzomurya Umutima Ugiye Kwimara Inyota Hanza.Iyo Difference Ninini Cane.

  • kunda ugukunda naho ibyo kuba akuze ntacyo bivuze wowese ntuza kura !

  • kunda ugukunda kdi mubane imyaka siyo yubaka nawe urimukuru ufite ibitekerezo urugo ntiruzakunanira humura ahubwo azagutetesha cyane

  • Kunda ugukunda kandi uwo ukunda. Nanjye uwanjye aranduta. Twashakanye bambwira nkuko bakubwira. Ariko nakomeje kumukunda nawe arankunda turashakana. Ubu tumaranye imyaka 15. Nashakanye nawe mfite imyaka 20. Arankunda kandi aranyubaha. Akamfata neza nk’umugore akunda. Ntibagushuke. Kurikiza icyo umutimanama wawe ukubwira. Imana niyo iba izi uwo muzubakana. Niba ubona akubaha kandi agukunda, akaguha agaciro mubuzima bwe, umugabo ukuze niwe mwiza kandi ntuzagire ubwoba ko azagufata nk’umwana. Uzabimuganirizeho mbere. Uti ubwo dukundana unduta, ndakwinginze nitubana uzajye umfata nk’umugore ntuzamfate nk’umwana. Humura nta kibi kibirimo gushaka umugabo ukuruta. Cyakora niba yarigeze undi mugore cyangwa afite abana hanze, bisaba ngo ubanze ushishoze kuko ukiri umwana muto wo gu supporta abana bo hanze cyangwa rwaserera z’umugore wundi yaba yarigeze. Ikirura ibindi ni ugusenga cyane ukagisha Yezu inama. Kandi ibiganiro by’ukubwizanya ukuri hagati y’abakundana ni iby’agaciro.

    Courage,

    Que Dieu soit avec toi ma soeur.

  • Amahoro bavandimwe,mu Rukundo nta formule ibamo, buri wese afite amahitamo ye, ajyanye nibimunyura nibyo yemera muri we, nibyo akunda,naho kuvuga ngo imyaka, uburyo bwo kukunezezamo(ntabwo turemetse kimwe),Imyaka 40,si myinshi cyane ko ushobora kugera ku witwa ko ariwo musore wa 25(ugasanga akamashini ari wapi),nuwo wakwita ko ari muto(ntibiguhesha amahirwe yo kuzagushimisha uri iwe, nugira n’amahirwe yo ku mubona cyane ko nabo bato, baba bagishaka kubishya(kuryoshya)).
    Urukundo ni kamere, n’umico myiza, ni ndero nziza watojwe,ni ukitikaniza(gutanga neza, ukanakira neza),bijyana na mahitamo ya ba nyirarwo.

  • umva sha nukomeza kugisha inama aragucika kandi kuzabona undi bizakugora. niba ushaka abana bato byo uzababona uko bakora,kora vuba uve mu bwana watomboye barakubaza none uri gukina ngo uragisha inama.niba ntanzu mufite ndabatiza imyakaitatu3 ariko mushakane muraberanye.reba uko yakubashye ku foto iyaba ari abo bana munga aba yakwambitse ubusa fatiraho urugo ruhire

  • Baragushuka ibyo ntaho bihuriye. Icya mbere ni urukundo, niba agukunda nawe ukamukunda uzabisengere Imana ibahe umugisha mubane. Ntihubaka imyaka hubaka imitima iri hamwe. Njye ndamufite andusha 18ans urumva ko ntaho bataniye. Nanjye bancaga intege ariko mbima amatwi cyane ko twakundanaga pe ! Twakoze ubukwe banseka, tugira ubukwe bwiza, twubaka urugo rwiza none tumaranye imyaka 7, dufite abana 2, ariko ubu turakundana kurushaho. Abansekaga ubu basigaye bifuza gushaka nkanjye.
    Courage ahubwo uzantumire nze ngushyigikire.

  • Muraho bavandimwe
    umva nshuti umugabo ukuruta ntako asa pe ! aragukunda akagutetesha akamenya kukumanaginga akakwishimira kdi mubandi aba yumva ari fier yawe kuko abagabo burya ntibakunda ko abantu bababwira ngo washatse umugore ukuze. ibyo kugufata nkumwana rero sinzi icyo baba bashaka kuvuga byaterwa n’uko nawe witwara cyangwa ibitekerezo byawe uko bingana. kuko aramutse akubona nk’umwana nawe ntiyagukunda.
    umugabo w’umwana ikibi cye usanga aba acyebaguzwa areba kuruhande utundi dukobwa kuko iyo mungana aba akubona nk’umuntu umuruta akararikira udukobwa duto. naho uwo wawe ntarari ry’utwana duto yaba afite kuko nawe aba abona uri muto kdi biramushimisha.
    abo baguca intege rero sibo bazaguha uwo mukwiranye wowe umvira umutimanama wawe.ahubwo ndumva waratoye ingoma mugiteme pe.

  • umva sha ugufata nk’umwana we niwe mwiza umugabo ukuruta cyane aragutetesha kuko uba uri nk’umwana we nyine kandi ntimushwana nk’abana amenya uko aku ,managinga kuko aba akuruta nyine

  • kucyi muteta ubwos umusore mwiza nkuwo wamukurahe arahoze azi icyogukora,yego ntimunganya ubwenge,kd nawe uzamenyeko akuruta,umwubahe,numugabo,ihere umwana care chr

  • courage ahubwo uwo niwe mugabo nshuti !!!!

  • waratomboye ahubwo ababyeyi sibo bazakubakira kbsa

  • Umva nshuti yanjye ntihubaka imyaka ahubwo n imitima n ibitekerezo biri hamwe. naho ababyeyi n abavandimwe nubumvira uzisanga warashatse uwo muto bo bifuza kdi wowe utaranamukunze ahubwo ar igitsure cy ababyeyi. kunda umusore kdi mushyingiranwe azakubaha kdi akubahishe aguteteshe. kuko nanjye uwanjye andusha 20 ariko pe tumaranye igihe kdi niko urukundo rurushako kwiyongera. kdi ujye ubiragiza Imana kuko akenshi iyo abantu baguca intege niho satani ahera akagufatirana mur icyo gihirahiro.courage ma fille kdi bonne chance

  • Umvamuvandi Woe Urinkanjyeturanangana Ark Uwanjye Andusha 14 Njyentinyanokubivuga Ark Ndamukunda Kd Duteganyakubanavuba Ark Mugenziwanjye Jya Utekerezako Tuzasiga Ababyey

  • umva umugabo ukuze niwe mwiza ntago aba akigendera muri utwo twana duto nawe aba abona uri muto kandi ahora yumva afite ishema ko afite umugore muto .kugufata nkumwana sibibi kuko iyo ukosheje arakwihanganira .ahubwo gira vuba atarisubira kuko nawe wasanga harabarimo kumubwira ko agiye gushakana nu mwana .ese ko utatubwiye nugutinda gushaka cg yigeze gushaka .? niba yarigeze gushaka akaba afite na bana nikibazo

  • Mana,wee !sha,nanjye murankomehe,cher wanjye,andusha’15ns turateganya,kurushinga tuzabatumiramwese saa,murako,kunamazanyu

  • Ahubwo,se,mutegereje
    icyi,urukundo,rurutabyose niba,ntawundimugore yigeze,ntanabana,tatiraho,ariko,ushishoze,sawa urugoruhire

  • dore abo baramushaka niwirangaraho batamitwara kinda ugukunda kuko uwo bakibwira gukunda akunda abandi

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe