Ahabanza » Umuryango » Urugo » Ingaruka zo kugira ibintu uhisha uwo mwashakanye

Ingaruka zo kugira ibintu uhisha uwo mwashakanye

Yanditswe kuwa 23-05-2017 Saa 10 : 20

Kugira ibintu runaka uhisha uwo mwashakanye bifatwa bk’uburyo bwo kumuca inyuma kuko abashakanye baba bakwiye kubwirana byose nta na kimwe mukinganye. Nyamara abantu ntibajya babyitaho ahubwo usanga bafite utuntu bahisha abo bashakanye nyuma bakazisanga byarabagizeho ingaruka zikomeye.

Bamwe batangira kujya babeshya abo bashakanye mu tuntu duto ugasanga ariko uko waba ubyita byose ko ari ibintu bito biba bizakugiraho ingaruka mu rugo rwawe.

Usasanga abantu bamwe bahisha imitungo minini abo bashakanye barahereye ku tuntu duto. Urugero umugore ashobora gutangira kujya akoresha amafaranga yari agenewe guhaha akayaguramo utuntu runaka yumvaga ashaka. Iyo umugabo we atabimenye ubutaha yongeraho, ubundi akigira inama yo kugir akonti ye azajya ashyiraho amafaranga yo gukemuza utwo tubazo, ubundi agahisha umushahara uwo bashakanye bikazagera aho uzasanga afite imitungo myinshi atazi cyangwa se yanditse ku bandi bantu.

Usibye kuba umutima w’umuntu uhisha uwo bashakanye uhora umucira urubanza, uwo muntu ahora afite n’ubwoba ko uwo bashakanye azamuvumbura. Iyo amuvumbuye rero biba bibi cyane kuko bakaba banatandukana cyangwa bikaba intandaro yo kubana nabi.

Ingaruka zo guhisha ntiziba gusa ku guhishana imitungo kuko no guhishanya amateka buri wese aba yaranyuzemo nabyo usanga bigira ingaruka ku bashakanye. Urugero ni nko kuba wabeshya umusore cyagwa se umusore akabeshya inkumi ko nta mwana afite kandi yarigeze kubyara. Hari aho biger aku rwego rwo kubana uwabeshywe ataramenya amakuru yazabimenya nyuma bamaze kubana bikaba bibi kuruta uko yari kubimenya mbere.

Akenshi kandi guhisha ukuri bijyana no kubeshya kuko iyo umuntu afite ukuri yahishe usanga ahora atanga impamvu zo kubeshya zidashira asgirango arebe ko ikinyoma cye cyamara kabiri kitaramenyekana.

Inama nziza rero ni uko abashakanye bareka kujya bagira ibyo bahishanya cyangwa ngo babeshye kuko uko byagend akose nubwo waba ubyita bito biba bizagir aingaruka ku rugo rwanyu. Uzasanga akenshi ikinyoma kibabaza kurusha ukuri kw’ibyo umuntu yabeshye.

Urugero nko kumva umusore akubwir ako yabyaye umwana biroroshye kubyumva kurusha kuba yarakubwiye ko ntawe yabyaye nyuma ukazabyumva mumaze kubana.

Ibyiza rero ni uko abashakanye cyangwa abateganya kurushinga bagirana ikizer ehagati yabo bakirinda guhishanya no kubeshya niyo byaba mu bintu bita ko ari bito.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe