Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Amashu arimo intoryi

Amashu arimo intoryi

Yanditswe kuwa 23-05-2017 Saa 10 : 16

Ibikoresho

  • Ishu 1 rito
  • Intoryi 6 ziri mu rugero
  • Inyanya 3
  • Igitunguru 1
  • Tungurusmu udusate 3
  • Amavuta ibiyiko 2
  • Umunyu

Uko bikorwa

  1. Tegura imboga neza uzikatemo
  2. Shyira amavuta ku isafuriya ashyuhe
  3. Shyiramo amashu uvange amavuta akwiremo hose
  4. Pfundikiraho gato wongere uvange
  5. Amashu amaze guhwama mo gake yafashe amavuta ushyiremo intoryi wakasemo kabiri
  6. Vanga umwanya muto ubundi ufundikire umaze gushyiramo igitunguru na tungurusmu
  7. Komeza uvange ariko unyuzamo ugapfundikira
  8. Shyiramo shyiramo inyanya warapye n’umunyu bitogote gake
  9. Biterureho imboga zidahiye cyane kuko kuzicanira cyane bituma zitakaz aintungamubiri ndets eintoryi zo zanashwanyukiramo ukomeje kuvanga

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe