Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Pilawu yoroshye guteka

Pilawu yoroshye guteka

Yanditswe kuwa 22-05-2017 Saa 10 : 03

Ibikoresho

  • Umuceri wa basmati cg undi muremure garama 500
  • Inyama z’iroti yoroshye ( filet) garama 300
  • Sauce-tomates 1
  • Soya sauce ½ y’akayiko
  • Pilawu masara ¼ y’akayiko
  • Teyi akababi 1
  • Celeri utubabi 3
  • ibitunguru 3
  • Amazi 2L
  • cube magi 2 duto
  • Poivre agace k’akayiko
  • Tangawizi iseye agace k’akayiko
  • Tungurusumu udusate 4

Uko bitegurwa

  1. • Ubanza gutogosa inyama mu mazi 2litiro zikase duto kandi tungana zamara gushya umufa ukawushyira ukwawo
  2. • Kata ibitunguru ukabikaranga, ugashyiramo sereri, tungurusumu, inyanya, saucetomate, teyi,n’inyama ukavanga ,
  3. • Hanyuma ugashyiramo soy sauce
  4. • Ugashyiramo umuceri
  5. • Hanyuma ushyiramo pilawu masara utarashyiramo amazi,
  6. • Nyuma shyiramo wa umufa ukavanga, ugapfundikira ugashyira ku muriro,
  7. • Shyiramo poivre,tangawize na maggi kugira ngo urusheho gusa neza no guhumura
  8. • Iyo utetse pilawu ukoresha umuriro muke kugirango umuceri wumuke neza

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe