Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Ibyo utamenye kuri Ruth wabaye Ms. Geek Africa 2017

Ibyo utamenye kuri Ruth wabaye Ms. Geek Africa 2017

Yanditswe kuwa 19-05-2017 Saa 11 : 12

Ubusanzwe Ms. Geek yatoranywanga ku rwego rw’igihugu gusa akaba ari umukobwa uhiga abandi mu ikoranabuhanga. Uyu mwaka Girls in ICT ku bufatanye na Smart Africa bashyize iri rushanwa ku rwego rwa Africa, Ruth Njeri Waiganjo w’imyaka 22 aba ariwe uryegukana ku nshuro yaryo ya mbere.

Abatabiriye iri rushanwa bagera kuri 17 baturuka mu bihugu bitandukanye byari byitari inama ya Transform Afrika yaberaga muri Kigali Convention Center ari naho habereye aya marushanwa. Umunyakenyakazi Ruth niwe waje guhiga abandi maze yegukana miliyoni eshatu z’amanyarwanda no kuzitabira inama yiga ku ikoranabuhanga izabera Busan muri Korea y’Epfo.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa TNT, Ruth yavuze birambuye iby’umushinga we mu ikoranabuhanga wamuhesheje igihembo gikomeye muri Afrika :
Ruth Waiganji Njeri ni umunyeshuri muri kaminuza ya Nairobi akaba ari mu mwaka wa kane aho yiga computer science. Avuga ko akunda ikoranabuhanga cyane kuko ari ikintu kinini kandi gikomeza guhinduka buri munsi ku buryo bisaba ko uhora wiga. Iby bituma Ruth ahora asoma ibitabo bimufasha kwiyungura ubumenyi.

Aho igitekerezo cy’umushinga wa Ruth wahize indi cyavuye
Ruth avuga ko ubusanzwe ku ishuri ryabo iyo umunyeshuri ageze mu mwaka wa kane aba afite umushinga w’ikoranabuhanga agomba kuzakoraho. Ibyo byatumye atangira gushakisha umushinga yazakoraho. Gusa ngo haje kuza umwarimu wabigishaga agenda abaha ibitekerezo by’imishinga bashobora gukoraho. Nibwo yaje kuvuga umushinga wa Matatus ( imodoka zitwara abagenzi muri Kenya). Yaje gutekereza uburyo iyo izo modoka zikoze impanuka bigora ibigo by’ubwishingizi kumenya neza uko byagenze kuko bifashisha ibitangwa na polisi rimwe na rimwe bishobora kuba atari ukuri. Ibyo byatumye Tuth atekereza gukora application yo muri telephone yitwa “Safe Drive” izifashishwa mu gukemura ibibazo by’impanuka ndets eijye ihaan’umushoferi amakuru.

Uyu mukobwa ukiri muto ateganya ko umushinga we wazifashishwa muri Africa hose ariko ko azabanza akawukoresha muri Kenya akareba ko ugera ku ntego neza.

Ruth yatangajwe n’uburyo abakobwa bo mu Rwanda bitabira ikoranabuhanga
Ruth yagize ati : “ Naratunguwe cyane kubona abakobw abato nabo bitabira amarushanwa nk’ariya. Mu marushanwa nari ndi kumwe n’umukobwa muto Chrystal w’imyaka 16. Mfite umuvandimwe wo muri icyo kigero ariko mbona atazi iby’ikoranabuhanga ku rwego rumwe na Chrystal.”

Uburyo Ruth ateganya gufasha abakobwa kwitabira ikoranabuhanga
Ruth avuga ko azifashishwa gutanga ubuhamya bw’uburyo yinjiye mu marusha ya Ms Geek Africa. Gusa ngo n’ubundi asanzwe afite gahund ayatangije yo kwigisha abanyeshuri b’abakobwa bo ku ishuri rye bakiri mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri akabakangurira kurushaho gukunda ikoranabuhanga.

Ibanga Ruth yakoresheje ngo umushinga we utsinde
Ruth asobanura ko yashakaga intsinzi uko byagenda kose. Ngo nubwo indi mishinga nayo yari myiza yari yizeye ko agom,ba gukora uko ashoboye kugirango atsinde.
Ikindi ngo nuko yari yasubiyemo neza ibibazo bari babajijwe mbere kugirango biramutse bigarutse cyangwa se hakaza ibisa nabyo byamufasha gusubiza neza asobanura umushinga we.

Muri iri rushanwa ubundi ryatangiriye mu Rwanda ubu rikaba rigeze ku rwego rwa Afurika, abakobwa umunani baturuka mu bihugu bitatu (Rwanda, Kenya, Niger) ni bo bageze ku munsi wa nyuma. Muri abo harimo Leah Akimana w’imyaka 22 wiga muri Kaminuza y’u
Rwanda wahize abandi bose bo mu Rwanda ndetse aba uwa kabiri muri Afurika, wahimbye porogaramu ateganya gushyira muri bisi zitwara abagenzi ngo ntizijye zikererwa ku byapa. Yahembwe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itike yo gusura ibiro bya ITU muri Guinea Bissau

Uwabaye uwa gatatu muri Afurika ni Delphine Micomyiza wahimbye porogaramu yise
Water Track izafasha mu kugenzura abiba amazi, aho yahembwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda , ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itike yo kujya gurua ibiro bya ITU muri Guinea Bissau.

Abandi Banyarwandakazi bageze ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa barimo Chrystal Omany, Daniella Uwase Gatare, Alice Mukashyaka na Redempta Inema.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe