Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Uko wakoresha igi mu gukuza imisatsi

Uko wakoresha igi mu gukuza imisatsi

Yanditswe kuwa 19-05-2017 Saa 10 : 55

Igi ryagufasha gukuza imisatsi yawe yananiranye yaba iy naturel cyangwa se idefirije kandi ukabikora mu buryo bworoshye wibereye iwawe utiriwe ujya muri salon nubwo nabyo ubishatse wabikora ukabijyana bakabigushyiriramo.

Ibikoresho uzakenera :

  • Amavuta ya elayo ( olive oil) ibiyiko 2
  • Umuhondo w’amagi 2 cg se 1 bitewe nuko umusatsi wawe ungana

Uko bikorwa

  1. Koroga umuhondo w’igi unoge neza
  2. Ongeramo amavuta ukomezaukoroge
  3. Bisige ku mutwe ugende wigizayo imisatsi ubisiye aho umusatsi utereye uhamase buhoro buhoro
  4. Geza no mu masatsi nawo uwumase buhoro buhoro kugeza wose ukwiriye.
  5. Sigamo ibisigaye uhomemo hose
  6. Fungamo igitambaro ubirarane ijoro ryose
  7. Bikarabe mu gitondo na shampoo cg se ukoreshe isabune gusa
  8. Jy aubikora kabiri mu cyumweru umusatsi wawe uzakura kandi use nez akuko igi rifasha umusatsi gukura naho amavuta ya elayo agatuma usa neza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe