Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Abagore 4 mu badepite 9 batorewe guhagarira u Rwanda muri EALA

Abagore 4 mu badepite 9 batorewe guhagarira u Rwanda muri EALA

Yanditswe kuwa 19-05-2017 Saa 07 : 32

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2017, Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yatoye abadepite bazahagararira u Rwanda mu Nteko Inshingamategeko y’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, EALA bazamara manda y’imyaka itanu. Mu icyenda batowe hakaba harimo abagore 4.

Abagore batowe ni Fatuma Ndangiza , Oda Gasinzigwa, Francine Rutazana na Uwumukiza Francoise.

Fatuma Ndangiza na Oda Gasinzigwa bari mu bahagarariye FPR Inkotanyi, Francine Rutazana ahagarariye PL naho Uwumukiza Francoise akaba ahagarariye Inama y’abagore.

Mu badepite icyenda batowe kandi abashya batari basanzwe muri EALA ni Fatuma Ndangiza, Francine Rutazana, Uwumukiza Francoise, Barimuyabo Jean Claude uhagarariye inama y’urubyiruko na Bahati Alex uhagarariye inama y’abafite ubumuga . Mu gihe abatowe bari basanzwemo ari Oda Gasinzigwa, Rwigema Pierre Celestin, Martin Ngoga bo muri FPR na Kalinda Francois Xavier wo muri PSD .

Abadepite bahagararira igihugu muri EALA bagomba kuba 9, itegeko rikagena ko Umuryango FPR Inkotanyi n’Imitwe ya politiki yishyize hamwe nawo, igira abadepite bane muri EALA naho PL, PSD, icyiciro cy’urubyiruko, Abagore n’Abafite ubumuga bakagiramo umudepite umwe umwe.

Abadepite bari bahagarariye u Rwanda batari bemerewe kwiyamamaza kuko manda zabo ebyiri bari bazirangije ni James Ndahiro wari uhagarariye abafite ubumuga, Patricia Hajabakiga wo muri FPR, Straton Ndikuryayo wari uhagarariye urubyiruko, Valerie Nyirahabineza wari uhagarariye abagore na Odette Nyiramilimo wo mu ishyaka PL.

Mu rutonde rw’abakandida 18 Komisiyo y’Amatora yashyikirije Inteko Ishinga amategeko harimo 8 bahagarariye FPR Inkotanyi, 2 bahagarariye PL, 2 bahagarariye PSD, 2 bahagarariye urubyiruko, 2 bahagarariye abagore na 2 bahagarariye abafite ubumuga.

Uko gutorerwa guhagararira u Rwanda muri EALA bikorwa

Itegeko rigena ko itora ry’Abadepite b’u Rwanda muri EALA ritegurwa kandi rikorwa n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko iteraniye mu nama imwe, iyobowe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yaba adahari ikayoborwa na Perezida w’Umutwe wa Sena.

Itora rikorwa mu ruhame ku buryo butaziguye mu nama rusange y’Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi yateranye ari nayo igize inteko itora. Buri cyiciro gitorerwa ku rupapuro rwihariye. Itora rikorwa mu ibanga kandi amajwi y’abahari akabarurirwa hamwe.
Abadepite b’u Rwanda muri EALA batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe. Nibura 30% byabo bagomba kuba ari abagore.

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.