Impamvu ababyeyi b’abagabo bagamba gusabana n’abana babo

Yanditswe: 18-05-2017

Akenshi na kenshi usanga ababyeyi b’abagabo batiyumvisha ko kwita ku bana babaha hafi biri mu nshingano zabo. Bamwe bumva ko ibyo bireba abagore babo ugasanga ibyo kubakinisha, kubasomera inkuru no ku bita mu tundi tuntu duto batabikozwa. Nyamara nkuko ubashakashatsi butandukanye bubyerekana, ababyeyi b’abagabo nabo byaba byiza bitaye babaye hafi abana babo.

Ubushashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwerekana ko umwana witaweho n’umubyeyi w’umugabo akamuba hafi aba afite amahirwe yo kugira ubwonko bukangutse cyane.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bana babona ababyeyi babo b’abagabo ku buryo buhagije ndetse bakaba bababa hafi bakabaganiriza bakanakina kuva bakiri bato byibura ku mwezi atatu.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko umwana wabayeyho gutyo ajya kugeza imyaka 2 ari ku rugero rwiza rw’igikuriro mu bwenge. Izo ngaruka nziza ziba ziba ku bana b’abahungu ndetse n’a’ababakobwa.

Abo bashakashatsi kandi babonye ko umubyeyi w’umugabo usabana n’abana, abana be babashaka gukura vuba mu bushobozi bwo kubana n’abandi, gukemura ibibazo, kuvuga neza bakiri bato.

Abakoze ubwo bushakashatsi bakangurira ababyeyi b’abagabo kumenyera gusabana n’abana babo kahiri kare, bagakina n’ibindi bikorwa bishimisha umwana nko kumubwira udukuru dusekeje, imigani n’ibindi.

Source : naitreetgrandir.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe