Ahabanza » Guteka » Deseri » Salade y’ibirayi birimo amagi

Salade y’ibirayi birimo amagi

Yanditswe kuwa 18-05-2017 Saa 08 : 32

Ibikoresho

  • Ibirayi 1kg
  • Amagi 4 n’umeru w’igi 1 ukwawo
  • Igitunguru gitukura 1
  • ½ cy’indimu
  • Cl 15 z’amavuta y’ibihwagari cyangwa y’ubunyobwa
  • Moutarde ikiyiko 1

Uko bikorwa

  1. Hata ibirayi ubironge neza ubukatemo ibisate binini
  2. Bishyiremo amazi n’umyu muke utereke ku ziko ureke bibire mu minota 30 ku buryo bidashay cyane ngo bishwanyuke
  3. Bikureho ureke bihore
  4. Igihe ibirayi biri ku ziko ku ruhande watogosa amagi yawe agashya neza
  5. Shyira umweru w’igi 1 wasigajye mu gisorori uvangemo moutarde ukoroge cyane wihuta
  6. Sukoamo amavuta ukomeza ukoroge cyane wihuta
  7. Ongeramo umutobe w’indimu ukomeze ukoroge
  8. Tonora amagi uyakatemo udusate duto
  9. Shyira ibirayi mu gisorori ushyireho amagi
  10. vangamo ya mayonnaise ifatemo hose
  11. Hejuru ukatireho igitunguru gitukura

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe