Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo wanjye yasezeranye n’undi mugore rwihishwa

Umugabo wanjye yasezeranye n’undi mugore rwihishwa

Yanditswe kuwa 18-05-2017 Saa 02 : 31

Muraho neza basomyi b’uru rubuga. Nagirango mumfashe mungire inama kuko njya mbona mufasha benshi.

Mu 2002 nakundanye n’umusore tuza kubura ubushobozi bwo gukora ubukwe twiyemeza kubana tudakoze ubukwe no mu mategeko turabireka kuko nabonga twese dukundanye twari twarahanye isezerano ko tuzabukoresha tumaze kubona amafaranga.

Twarabanye tabana neza nta kibazo ndetse n’amafaranga dutangira kuyabona ariko nakoza umugabo ibyo gusezerana akambwira ngo mbe nitonze tuzakore ubukwe bwiza.
Hagati aho twaje kugira ikibazo nyuma yo kubyara umwana wa mbere inda zindi zagiye zivamo. Aho rero niho hatangiye guturuka amakimbirane mu rugo haza umwuka mubi ariko dukomeza gukorera urugo twese tubona imitungo myinshi twubaka inzu tugura n’imodoka.

Mu mwaka ushize nibwo naje kumenya ko umugabo wanjye afite undi mukobwa bacuditse ndetse nawe ageza aho aranyerurira ambwira ko atakinshaka. Nakomeje kwihangana nkumva ko wenda azahinduka ariko nza gutungurwa no kumva ko bamaze no gusezerana mu murenge.

Ubu rero inama nshaka s’iyo kujya kumurega ku mitungo kuko umwana aramwemera yanamwihanditseho, ahubwo ikibazo kindemereye kurusha iyo mitungo yose twaruhanye akaba yarayishyizemo undi mugore, nuko ubu numva ndushaho kumukunda birenze uko namukundaga nubwo yamaze kunyereka burundu ko we atanshaka.

Mungire inama. Nkore iki ngo numve ko umugabo wanjye yanyanze burundu ntangire ubuzima bushya? Buri gihe numva ngira ikizere muri jye ko tuzasubirana kandi na none ntibyashoboka. Mporana umutima umbwira ko azangarukira. Ese ubwo birashoboka? Kuki se mporana icyo cyizere kandi mbibona neza ko yanyanze?

Agasaro.com
Ukeneye kugisha inama watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Forum posts

  • ubwose umukunzemo ik urumva udakunda umugabo wabandi? nubwo mwabanye mbere ariko ubu afite umugore uzwi ibyo wavuga byose uri ihabara ye. gusa yaraguhemukiye ariko azicuza,ubwo yagizengo agiye aho inda zitavamo wenda aho yagiye ntanizo basama. mwikuremo sha umugabo ni umwana wundi

  • Nukabe umwana nonese kuruzi yakuzaniyeho undi akamutereka mubyo waruhiye ubwo urumva harurukundo akigufitiye?ntaho mugihuriye ubona iyagushyira mumasezerano yenda akaguharika nyuma icyokizere sinzaho ugikura uzambaze wenda nazakuganiriza nyuma tukareba icyakorwa 0788216877/0725678902.

  • Ugenda urushaho kumukunda? Umukundira iki?

    - ibizakurikiraho uzabyibareho: umugabo utakiri uwawe yakubwiye ko atagushaka. iyubahe nkumugore ukuze kandi ushobora kugira imbere ye heza. Wumve ko uwo mugabo atari umusazi ko yakubwiye ukuri kw’ibintu. ndakwanze ntivamo ndagukunze. uzabona undi ugukunda by’ukuri uwo ntiyari uwawe. kandi natangira kugirana ibibazo niryo shyano (abasomyi bambabarire) yashyize mu nzu azashaka kukugira agatebo akugarukeho kandi afite umugore w’isezerano. uziyubahe umuhakanire ijambo ni irya mbere. yakubwiye ko atagushaka: byemere.

    - uko biri kose gana ubuyobozi nubwo umugabo atakigushaka azaguhe imperekeza ubone uko utangira ubundi buzima kandi azaguhe n’indezo y’umwana imbere y’amategeko.

    - icyo utabona nuko nyuma y’iminsi mike umwana wawe bazashaka kumugutwara wowe ukiri muri ndamukunda, ndamukunda.jya mu buyobozi inzira zikigendwa mwandikirane ibijyanye n’umwana n’indezo ye.
    iyo umugabo yafatanye nabakobwa nkabo akarinda ubwo azeserana nabo ibyanyu biba byararangiye kandi ntaba akitekerereza. ikizakurikiraho nuko uwo mugore we azamubwira ko arimo gupfusha umuntungo ubusa bagashaka uko bakwambura umwana ubundi ugasigara wumiwe.

    - va mu mikino ijyanye n’amarangamutima ushake imbere yawe hazaza nah’umwana wawe. se ubwo uwo mugabo apfuye uyu munsi ibyo bibazo mutarabikemura uzi ibibazo wajyamo n’uwo mwana? wibuke ko mukase we basezeranye wowe mwarabyaranye gusa.

    imitungo yo ntuzayibona yose ariko uracyariho kandi uzi gukora. ishyiremo ko uzakora ukaronka ibirenzeho.

  • Senga azakugarukira, uriya bazashwana, akugarukire. Kuko ibyabo byubatse ku buhemu. Injira mu Mana niyo ihindura amateka. Ntukizere umwana w’umuntu, wabuze ubwenge kare wemera ko mu bana mudasezeranye. Gusa Imana yo igufitiye imbabazi, na nyuma ya zero irakora.

    AL.

  • Njyewe Mbona Uwo Mugabo Yarahubutse Kuguta Mwarababaranye,
    Gusa Kuba Umukunda Si Ikibazo Kuko Ni Umugabo Wawe Mwabanye Nubwo Yagiye Gushaka Undi Mugore.
    Gana Mu Buyobozi Ubanye Uhabwe Ibyo Waruhiye,ubundi Ukomeze Utegereze Umugabo Wawe Ntazatinda Kukugarukira Kuko Aho Azajya Nta Mahoro Azakurayo.
    Senga Imana Kugirango Ibe Mu Byawe!

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.