Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Uko wateka injugu ku ipanu

Uko wateka injugu ku ipanu

Yanditswe kuwa 18-05-2017 Saa 02 : 50

Injugu ( popcorn ) ni utwo kurya tworoshye ( snacks) dukundwa na benshi baba abana ndetse n’abakuru. Akenshi injugu zitekwa ahantu henshi ku nzira aho bakoresha utumashini twabugenewe ariko nawe uri iwawe mu rugo wazikorera atarindiriye iriya mashini.

Ibyo uzakenera

  • Ibigori bito bakoramo injugu garama 80
  • Amavuta y’igihwagari ibiyiko 2
  • Umunyu (ushobora kuwusimbuza isukari utuyiko 2 iyo ushaka injugu ziryohereye)
  • Ipanu nini ifite umufuniko cyangwa se za safuriya ziba ziremereye cyane zidakunda gushiririza

Uko bikorwa

  1. Tunyanya ibigori byawe ubikuremo imyanda niba irimo
  2. Shyira isafuriya ku muriro utari mwinshi cyane
  3. Shyiramo amavuta ashyuhe
  4. Amavuta amaze gushyuha ushyiramo bya bigori byawe ukavanga ho gato
  5. Iyo ubonye ibigori bimwe bitangiye kwishanyuza biturika urapfundikira kugez aigihe byose bimaze guturika
  6. Shyiramo umunyu ukomeza uvange zikiri ku ziko
  7. Iyo umunyu umaze gufatamo neza uzikuraho injugu zawe ziba zibonetse.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe