Ahabanza » Umuryango » Urugo » Impamvu zitera umukozi wo mu rugo guhinduka akitwara nabi

Impamvu zitera umukozi wo mu rugo guhinduka akitwara nabi

Yanditswe kuwa 17-05-2017 Saa 12 : 14

Abakozi bo mu rugo akenshi iyo bagitangira akazi usanga bitwararika akazi kabo bakitwara neza ku buryo n’uwaba afite ingeso runaka utapfa kuyimenya. Nyamara iyo hashize igihe bamwe batangira guhinduka mu myitwarire akazi kagapfa, akagusuzugura n’inidi mico atari yarigeze agaragaza mbere. Uko guhinduka gushobora guturuka ku mpamvu z’umukozi ndetse no ku bakoresha be.

Dore zimwe mu moamvu zitera abakozi bo mu rugo guhinduka babi kandi baraje bitwara neza :

Kurengwa vuba : Si abakozi bo mu rugo bibaho gusa ahubwo usanga muri kamere y’umuntu habamo kurengwa vuba. Uzasanga no mu buzima busanzwe umuntu atangira akazi afite umwete yamara kumenyera akajya agakora nabi. Nubwo bitaba kuri biose ariko umurengwe nawo utera bamwe guhinduka babi barahoze bakora neza.

Inama mbi akura ku nshuti ze : Ikindi kintu gihindura abakozi cyane ni inama agirwa n’inshuti ze bakora akazi kamwe. Bamwe bamubwir ako avunika, ko ahembwa make, hari nabashukana bagakora urugomo gusa, gupanga gahunda zo kwiba no kugavura n’indi mico myinshi itari myiza.

Gufatwa nabi n’abakoresha : Abakoresha nabo natungwa agatoki kuko hari ubwo usanga umukozi azi imirimo anagwa neza, ariko umukoresha we akaba ari nta munoza cyanwga ari wa wundi udaha agaciro abakozi.

Niba udahemba umukozi, ukaba umuhoza ku nkeke umubwira nabi, nta kirihuko umuha, musuzuguza abana, agaburirwa ibyasigaye n’ibindi bibi abakoresha bakorera abakozi maze bakabatera umutima mubi, icyo gihe uzabibwira nuko atangira guhinduka.

Kugirana amabanga yihariye n’umwe mu bashakanye : Mu ngo zimwe bijya bibaho ko umwe mu bashakaney agirana ubushuti bukomeye n’umukozi wo mu rugo. Si ngombwa ko biba ari ibyo kuryamana gusa kuko byo ari ikosa rikomeye, hari nubwo usanga umukozi afitanye ubucuti n’umwe mu bakoresha be, ngaho niwe uganiriza amabanga y’urugo, ukamuganyira iby’urugo rwawe n’ibindi.

Ibyo bituma umukozi akureba mu bwonko akaba yahinduka akajya agusuzugura kuko uba waramwimenyereje cyane. Yego abakozi ni abantu nk’abandi ariko bafite aho batagomba kurenga mu buzima bw’abashakanye.

Kuba mu ngo zihoramo amakimbirane : Indi mpamvu yatuma umukozi ahinduka umuntu mubi kandi yarahoze ari mwiza no kuba mu rugo ruhoramo amakimbirane nabyo bibigiramo uruhare. Niba mu rugo hahoramo umujinya buri wese agahora avuga nabi, usanga umujinya urenga umugore n’umabo ingaruka zikagera no ku bandi bagize umuryango harimo abana n’abakozi.

Umukozi umwe twaganiriye witwa Claudine yagize ati ; “ Nakoze mu rugo umugore n’umugabo bagahora barwana, umugabo yataha yasinze twese akadusohora mu nzu tukarara hanze. Byatumye mpita mpava ndigendera nya gukora aho nzabona amahoro”

Izi ni zimwe mu mpamvu zishobora gutera umukozi wo mu rugo guhinduka agatangira kugira imyitwarire mibi ituma adakora akazi ke neza kandi mber eyarajyaga akora neza nta kibazo mufitanye.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Ni amakosa ku bakoresha, gufata aumukozi wo mu rugo nabi. Abasha kukwihimuraho wowe cyangwa abana bawe. Ni umuntu nk’abandi, iyo umufashe neza, ageraho ugasanga yabaye umwana mu rugo. Abakoresha mwikosore namwe !

    ALPHA

  • yewe mubihorere baba baranyuze henshi,gusa barengwa vuba cyane njye hari uwo nashyize mu ishuri ry’imyuga ansezera atarirangije

  • nonese ntihari uwo ufata neza ariko akanga agahinduka undi wundi, nkigihe musangira kumeza, ukamuhembera igihe, ndetse rimwe narimwe ukanamuguriza ngo ajye iwabo afite amafrw atubutse, ukamurekera uburenganzira bwo gusenga, ukaba wamuha imyenda igihe ubona iye yamushizeho kandi ntuyimwishyuze, ark akarenga agakora amakosa udashobora kwihanganira, nko gusesagura, kumena ibiryo, no kukuvugiramo wamukorera iki koko ?

    • N’ubundi twavuze ko impamvu zishobora kuba zaturuka no ku mukozi ubwe kandi ntacyo wowe utakoze. Iyo akunaniye ukaba utabasha gukomeza kwihangana uramuhindura.

  • BITERWANUKO BAKUBONYE IYONTAGACIROWIHAYE BARAGUSUZUGURA NANJYE DUMUKOZI

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe