Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Ibyiza byinshi amavuta ya avoka afitiye uruhu

Ibyiza byinshi amavuta ya avoka afitiye uruhu

Yanditswe kuwa 17-05-2017 Saa 12 : 08

Avoka ni urubuto rwiza cyane rufite umumaro uwaruriye ku buryo ingaruka nziza zigera n’inyuma ku ruhu no ku misatsi. Ibyo bituma rero n’amavuta ya avoka meza atanvangiye iyo akoreshejwe mu kwita ku ruhu no ku misatsi agira umusaruro mwiza cyane, uruhu rukamera neza ndetse n’imisatsi.

Ibyiza amavuta ya avoka meza afitiye uruhu
Amavuta ya avoka yakamuwe muri voka atavangiyemo ibindi bintu afite ubushobozi bwo kurinda uruhu gusaza imburagihe, kuvura inkovu z’ibiheri n’ibindi bibazo by’uruhu n’imisatsi yanze gukura n’ipfukagurika.

Abantu bagirwa inama zo gukoresha amavuta ya avoka

  • • Abantu bafite uruhu rwumye cyane bagirwa inama yo gukoresha amavuta y’avoka kuko agaburira uruhu mu buryo bwinjiyemo imbere cyane. Impamvu nuko yinjira mu ruhu mo imbere akarugaburira bikarurinda kumaraga no kuzana iminkanyari. Ku bafite uruhu rwumye bashobora kurya bakora mask igizwe n’amavuta ya avoka n’ubuki ubundi nyuma y’iminota 15 ukabikaraba.
  • • Abafite amaribori yabazengereje n’abafite inkovu nabo bagirwa inama yo gukoresha aya mavuta.
  • • Amavuta ya avoka kandi ni meza ku bantu bakunda kujya ku zuba cyane, mu muyaga mwinshi no mu mbeho nyinshi kuko nabyo byangiza uruhu. Iyo wisiga amavuta ya avoka rero bituma utagerwaho n’izo ngaruka kuko yifitemo phytostérols e na acide lutéique.

Aya mavuta kandi akize kuri antioydants akaba anatuma habaho ikorwa rya collagene.

Iyi ni imwe mu mimaro itandukanye amavuta ya avoka afitiye uruhu ndetse n’umusatsi.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe