Ahabanza » Umuryango » Urugo » Uko wareka kubangamira uwo mwashakanye

Uko wareka kubangamira uwo mwashakanye

Yanditswe kuwa 17-05-2017 Saa 03 : 16

Iyo mukirambagizanya usanga hari ibintu runaka n’iyo byaba bito uba waragize akamenyero ndetse ukabona ko ntacyo bigutwaye. Icyo gihe hari ubwo mugera ku rwego rwo kubana uwo mukandana atarabikubonaho cyangwa se yanabibona akibwira ko uzabihindura mumaze kubana. Iyo mumaze kubana birakura ukajya ubona hari ibintu uwo mwashakanye yagize akamenyero yanze kureka nawe ukaba ubifite mwese mwaranze kubireka kuko buri wese abitekerea akumva ibyo akora ntacyo bitwaye.

Uwo mwashakanye afite ibintu yari yaragize akamenyero nawe ukagira ibyo wagize akamenyero. Ntibiba byoroshye ko mwese mwahuza ngo mubashe kwihanganira. Ushobora na gusanga atari ibintu biremereye ariko bikakuremerera cyangwa se bikaremerera uwo mwashakanye.

Urugero ushobora gusanga abantu bakimara kubana umwe aremerewe nuko uwo bashakanye amenyereye kunyura mu kabari agataha atinze. Akiri wenyine nibyo bintu yari yarimenyereje ku buryo iyo utangiye kumubwira ko bikubangamira ahubwo yumva ko ari wowe waje kumubangamira.

Hakorwa iki ngo utwo tuntu umuntu aba yaramenyereye akiri umusore cyangwa se inkumi tutabangamira uwo mwashakanye ?

Abashakanye cyane cyane abashakanye vuba, bagirwa inama yo kugerageza kugendera umujyo umwe n’uwo mwashakanye niba koko wumva ko ushaka urugo rwiza. Icyo gihe bizatuma buri wese anyurwa buri umwe aharanira kunezeza undi. Ntukagonde ijosi ngo wange guhindura ibintu wari waragize akamenyero bibangamira uwo mwashakanye.

Gusa ku ruhande rwawe nubwo ufite ubushakae bwo kuba wahinduka, wirinda guhatira uwo mwashakanye guhinduka. Guhinduka ni icyemezo buri wese afata ku giti cye mu gihe yumva ko ari ngombwa yamaze gusobanukirwa neza umumaro w’ibyo akora.

Niba rero mwese mufite umwete wo guhara ibyo mwari mwaragize akamenyero mugahinduka kubwo gushaka kubana neza n’uwo mwashakanye, icyo gihe bizaba ari amahire ku rugo rwanyu. Uko iminsi ishira muzisanga mugeze ku rwego rumwe mugendera umujyo umwe.

Gusa ibyo na none ntibikuraho ibihe byihariye bya buri wese yisanzuyemo nubwo bidakwiye kuba aribyo biba byinshi kurusha ibihe muhuriyeho nk’umugore n’umugabo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe