Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Ubuhamya bw’abahuye n’ingaruka zo gushaka kuko batwite

Ubuhamya bw’abahuye n’ingaruka zo gushaka kuko batwite

Yanditswe kuwa 15-05-2017 Saa 11 : 19

Muri iyi minsi usanga ubukwe butandukanye bukorwa butateguwe kuko buba buteguwe gusa mu minsi umukobwa amenyeyeho ko atwite ndetse hari n’abatirirwa bakora ubukwe bagahitamo kubana batanyuze mu rusgengero cyangwa se imbere y’amategeko. Ibyo byose bikorwa huti huti kuko umusore n’inkumi baba batinya igisebo cyo kuba byagaragara ko bateranye inda bataremererwa kubana.

Bamwe mu bo twaganiriye bakoze ubukwe huti huti babitewe nuko bamenye ko batwite, bavuga ko bagiye bahura n’ingaruka zitandukanye nyuma yo kurushinga ndetse bakaba batifuza ko hari undi waga mu mutegko nk’uwo baguyemo.

Uwitwa Umutoni amaze imyaka irindwi akoze ubukwe atateguye neza kuko yari atwite. Yagize ati : “ Nkimara kumenya ko ntwite nabwiye umusore wari wanteye inda duhita dupanga kubana kandi icyo gihe twese twari tukiri abanyeshuri. Numvaga gutwita ari igisebo ariko ko ubwo ngiye kubana n’umugabo wayinteye aribwo ngiye kuruhuka nyamara siko byagenze.

Tumaze kubana urugo rwacu rwahoraga mu nduru ahanini ugasanga biterwa nuko tutigeze tubona umwanya wo kwitegura ngo buri wese aze mu rugo azi ikimuzanye. Sinavuga ngo umugabo niwe mubi cyangwa se njyewe nijye mubi.

Nasanze biterwa nuko twese tutigeze tugira imyeteguro. Akenshi mpora numva ko umugabo wanjye ariwe untera ibibazo nawe kandi yumva ko arijye kibazo kuri we . nkubwije ukuri maze imyaka irindwi nshatse mfite n’abana babiri ariko buri gihe mporana umutima wo kwicuza hakaba nubwo mba numva ntazi niba koko arijye washatse cyangwa. Ingaruka zo ni nyinshi cyane, n’iyo mwaba mwarakundnaye gute iyo ibintu bitateguwe bigira ingaruka zihoraho”

Uwitwa Doreen nawe ni umubyeyi washatse abitewe nuko yari atwite. Agira ati : “ Bajya bavuga ngo ibintu ubisobanukirwa neza ariko uko bikubayeho. Nanjye namenye neza ingaruka zo wkuhutira gushaka ari uko bimbayeho. Nyuma y’gihe gito tubanye umugabo wanjye yarahindutse nkibaza niba ariwe narinzi bikanyobera. Twari tutarakundnaye igihe kinini ku buryo imico ye myinshi ntayo narinzi.

Yaje kunyiyereka ndetse akajya anantyurira ngo nari ngiye guseba none yaranyanduruye ngo ngomba kubimwubahira. Iryo jambo ryarambabazaga cyane. Twaje no guhita dutandukana ibyo nahuganga byo guseba ngo ntabyarira iwacu noneho byikuba kabiri. Sinzi wenda hari abo bihira ariko njye mbona ingo zubatse bitateguwe neza ngo nuko umukobwa yatwise ziba zifite ibyago byo gusenyuka. Umutima wanjye warababaye bikabije ku buryo ntifuza ko hari undi muntu byabaho.

Icya mbere nasaba abasore ni inkumi ni ukwirinda ikintu cyose cyatuma bagera ku rwego rwo guterana inda batateguye. Icya kabiri ni ukwitonda cyane mu gihe umenye ko watwite ukumva ko umuti waba gushaka umugabo. Ubu mbona abemeye kurera abana babo bamerewe neza kurusha njyewe wishoye ku mugabo nawe tukaba twararaniranywe rugikubita”

Niyonkuru ni umugabo wabanye n’umugore we batabiteguye nawe avuga ingaruka yagiye ahura nazo.

Yagize ati : “ Njyewe na madamu twari dukundanye igihe ndetse n’ibyo kubana twarabivuzeho. Kumutera inda numvaga nta ngaruka byagira ku mibanire yacu kuko n’ubundi nari naramaze kumuhitamo. Bimaze kuba rero twakoresheje imbaraga nyinshi ngo tubane ku buryo twasigaranye ubukene bukabije.

Njye numvaga ngomba kwirengera ingaruka zose ariko umugore we byaramunaniye ubuzima buhindutse , ubukene bumaze kutwumvisha yahoranaga kwicuza akavuga ko ubu aba abayeho neza iyo ntamutera inda, ikibaye cyose ntabashe kucyakira birangira agiye iwabo cyakora nyuma yaje kugaruka ubu turabana”

Izi ni zimwe mu ngaruka abashakanye batabiteguye neza babitewe no gutwita bashobora guhura nazo.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Buriya rero niba kunanira Imana kuri mubantu gukomeje kwiyongera, niba tutihannye ngo twicare dutekereze ngo ubundi impamvu yibi byose ni iyihe, ibibazo biracyahari kandi birakomeje, ngirango murabona ko noneho icyitwaga ukwezi kwa buki ubu bisigaye ari icyumweru cya buki, kuko imiryango myinshi irimo gushingwa muri iyi minsi imyinshi ipfuye rumwe. Igihe cyose haticawe ngo harebwe impamvu yabyose ko ari ukunanira Imana, Impinduka dushobora gutekereza turayirita

  • Abantu nibihane ubusambanyi naho gutinya ingaruka zo gushaka utwite ibyo ntabusobanuro bifite,ahubwo nurupfu barwitege kuko burya ahaciye inda na HIV/SIDA yahanyura

  • Mwigishe abantu bareke ubusambanyi bavandi, kandi nubwo umuntu yagira uko abigenza ntasame, burya ibihembo byibyaha ni urupfu kandi inyuma hari urubanza

  • Tubakurikira turi benshi, kuri njye, igihe cyose mbonye uburyo uru rubuga nirwo nsura mbere yizindi, so Courage !!

  • Sha nibibi cyane nange byambayeho ubu narashenye mujye mwitonda

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe