Ibintu ababyeyi bakora bikanezeza abana bato

Yanditswe: 15-05-2017

Umwana uri munsi y’imyaka ibiri nawe aba ashobora kunezerwa cyanwga se akababara. Akenshi iyo umubyeyi akora ibimunezeza bimugirira umumaro nawe ukazakura ari wa mwana uzi kunezerwa mu gihe iyo umukorera umumurakza akurana umujinya n’umushiha.

Dore rero ibyo wakorera uwmana muto nawe akanezerwa :
Kumwereka isura yishimye :
akenshi abana bato barebera ku bimenyetso kurusha amagambo. Niba uwmana abona ko umurebana n’indoro inezerewe nawe azanezerwa ariko niba muri gihe umurebana indoor y’umujinya nawe arabimenya agahorana uburakari. Ni byiza kwerek auwmana isura yuzuye umunezero, kumubyinisha mugaska nabyo bigakangura ibyiyumviro by’umunezero.

Kuba hafi y’umwana igihe agukeneye : Rimwe na rimwe ababyeyi usanga batererana abana umwana yaragaza ikibazo cye ntumwereke ko umwitayeho. Iyo umwana arize aba akeneye ko umwereka ko wamwumvise kandi ukaza kumuhoza. Si ibyo gusa kuko abana bakeneye kubona ababyeyi babo babitaho mu tuntu tworoshye.

Niyo waba usigira umwana umukoze ujye ugerageza mu gihe ugeze mu rugo ugire uturimo two kumwitaho umukorera. Mwonse umuganiriza, mukarabye umuganiriza, mwambike museka, n’ibindi wakora bikamwereka ko umwitayeho. Ibi ababyeyi bombi birabareba si iby’umugore gusa.

Kugira imikino n’abana : ushobora kuvuga ngo umwana muto nta mikino akeneye ariko nurya nawe aba ayikeneye. Utangira kuva akiri mu nda akaumuririrmbira, ukamubwir ainkuru zinezeza n’ukuntu mwishimiye kuzamwakira ku isi. Ayo magambo amuremamo ibyishimo bidasanzwe. Na nyuma yo kuvuka rero mujye mukina umusekeje n’indi mikino mwakora bitewe n’ikigero cye.

Kumukorera ikintu kimwereka ko yitaweho by’umwihariko : gutegurira umwana iminsi mikuru y’amavuko, kumugurira imyenda n’utundi tuntu duto ukorera umwana mu buryo bw’umwihariko nabyo birushaho kumunezeza.

Kuzana umwana mugasangiria hamwe : nubwo mwaba mutajya bimwe ariko iyo umwana baonye mwese muri kumeza muri gukor aikintu kimwe biramushimisha. Si byiza ko igihe cyo kurya umwana aba ari hanze n’abakozi cyanwga se ngo abe mu cyumba cye. Iyo uri wa mwana utangiye kwirisha muramurea nawe akabyiga birushaho kumunezezakandi bikagira ubumenyi bimwungura.

Ibi ni bimwe mu bintu wakorera umwana muto utari wamenya kuvuga nawe akarushaho kwishima n’ubuzima bwe bukagira intangiriro y’ibyishimo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe