Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Ibintu bitangaje mu rukundo rwa Brigitte na perezida Macron

Ibintu bitangaje mu rukundo rwa Brigitte na perezida Macron

Yanditswe kuwa 12-05-2017 Saa 10 : 58

Nyuma yaho Emmanuel Macron umugabo wa Brigitte Macron atsindiye amatora akaba perezida w’Ubufaransa, umugore we Brigitte Macron yagarutsweho cyane mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga usanga n’ubu akivugwaho cyane. Muri iyi nkuri turabagezaho ibintu bimwe bitangaje byaranze urukundo rwa Brigitte Macron na Emmanuel Macron.

Arusha umugabo we imyaka 25 : Brigitte Macron w’imyaka 64 arusha umugabo we Emmanul Macron imyaka 25 kuko Macron we afite imyaka 39 gusa.

Yigishije EmmanueL Macron : Ahura bwa mbere na Emanuel Macron bahuriye ku ishuri ariko atari bimwe b’abasore n’inkumi bahura bigana ahubwo bo umwe yari umunyeshuri undi ari umwarimu. Icyo gihe Emmanuel Macon yari afite imyaka 15 gusa.

Abana ba Brigitte biganaga na Macron : Ubwo Macron yahuraga bwa mbere na Brigitte yari afite abana batatu bakuru umwe muri bo akaba yariganaga na Emmanuel Macron.

Emmanuel Macron yasezeranije Brigitte ko azamushaka agifite imyaka 15 : Emmanuel Macron yakunze Brigitte agifite imyaka 15 ku buryo ababyeyi be byabateye impungege bakumujyana ku kindi kigo ariko nabwo ngo asiga asezeranyije Brigitte ko azamurongora.
Brigitte yashakanye na Macron umwe afite imyaka 29 undi afite 54 : Urukundo rwabo rwarakomeje kugeza

Brigitte afite abuzukuru 7 : Kuri ubu Brigitte afite abuzukuru 7 ariko ngo bita Emmanuel Macron papa wabo aho kumwita Sekuru.

Umukobwa wa Brigitte ari mu bateguraga kwamamaza Macron : umukobwa wa Brigitte Macron witwa Tiphaine ari mu bakoranaga bya hafi na Emamnuel Macron mu myitegura
yo kumwamamaza ndetse n’igihe yiyamamarizaga kuba umukuru w’Ubufaransa.

Mu rukundo rwabo ntibita ku babaca intege : Brigitte na Macron ntibita ku babavugaho kuba barutana cyane mu myaka ahubwo bakomeza kugaragza urukundo rwabo mu ruhame. Ubwo Macron yabazwaga ku myaka arushwa n’umugore we yagize ati : “ Buriya kuba umugore wanjye andusha imyaka iri muri za 20 byagizwe ikibazo ariko kidafite ishingiro. Nk’ubu arijye nyimurusha ntacyo bavuga bakumva ari ibisanzwe.

Ni ibi rero birasanzwe” Ibyo byatumye koko abantu batangira kwibaza impamvu iyo umugiore ariwe uruta umugabo bivugwa cyane byaba ku mugabo bigafatwa nk’ibisanzwe. Urugero ni nko ku rukundo rwa Trump n’umugore we Melania Trump aho Trump arusha imyaka myinshi Melania ariko bikab bitaravuzwe cyane nka Macron na Brigitte.

Ibi ni bimwe mu bintu byagiye bigarukwaho cyane mu rukundo rwa Brigitte Macron na perezida w’Ubufaransa mushya Emmanuel Macron

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe