Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Ibintu bifasha abagore kugera ku ntego bihaye

Ibintu bifasha abagore kugera ku ntego bihaye

Yanditswe kuwa 10-05-2017 Saa 10 : 24

Kwiha intego mu buzima biroroshye ariko kuzigeraho byo ni ikindi. Muri iyi minsi rero aho umugore yahawe ijambo usanga hari ibikimugora bituma atagera ku ntego ze ahanini biturutse kuri we. Nyamara mu gihe wihaye intego ntibiba bihagije gusa ugomba no guharanira ko wayigera.

Niba rero ushaka kugera ku ntego wihaye, dore ibazagufasha :

Gukora urutonde rw’ibyo uri bukore buri munsi : Akazi kose waba uri bukore ni byiza ko wiha gahunda ugakora urutonde rw’ibyo uri bukore buri munsi. Nubwo utabyandika kuri mudasobwa cyangwa se ku rupapuro, ushobora no gukora gahunda mu mutwe y’ibyo uri bukore nuko uri buze kubikurikiranya.

Ubahiriza igihe : Kubahiriza igihe ni ikindi kintu cyiza gifasha kugera ku ntsinzi runaka umuntu ashaka kugeraho. Haba mu kazi, mu bikorwa ukorana n’inshuti zawe, mu muryango n’ahandi gerageza kujya wubahiriza igihe.

Kuba umugwaneza : Abantu bamwe bibwira ko kugera ku ntego zabo bibasaba kuba nk’inyamaswa, ntuvugisha abantu kuko ufite akazi kenshi, ugasanga ashaka ko abantu bamutinya. Nyamara burya inzira nziza yo kugera ku ntsinzi si aho inyura ahubwo iyo ubaye umugwaneza bikaba ari ikintu kikuranga mu buzima bwawe bwa buri munsi biragufasha.

Kubona inshuti nshya : Kugira inshuti nshya bigendana no kuba wabaye umugwaneza. Niba wagiye mu nama runaka uba ugomba kuhakura inshuti kandi nshya. Ntawamenya icyo izo nshuto ziba zizagufasha mu buzima bwawe.

Fata umwanya wo kuruhuka : Mu masaha yawe y’umunsi jya ukora gahunda ku buryo usigaza umwanya wo kuruhuka. Niba ufite akazi kenshi ushobora gushyira umwanya wo kuruhuka mu gihe ugiye kunywa icyayi saa yine muri uwo mwanya ukaganira nabo mukorana mujyanye gufata icyayi, kandi mukavuga ibitandukanye n’akazi kugirango bigufashe kuruhuka.

Kwiyitaho : Kwiyitaho ntibivuga guhora uri mu ndorerwamo wisiga ariko nabyo ugomba kwibuka ko ari ngombwa, ukiyitaho haba ku mubiri imbere mu bijyanye n’imirire yawe n’iminywere, imyitozo ngororamuburi ndetse n’inyuma naho ukahitaho uko ubishoboye ukamabara neza wiyubashye kandi ufite isuku. Kwiyitaho inyuma byongera icyizere muri wowe.

Kugira akantu gashya wiga : Kongera ubumenyi ufite ntibivuga kujya mu ishuri gusa kuko no mu buzima bwa buri munsi hari ibintu byinshi wahigira. Aho iterambere ryaziye ntukumve ibintu bivugwa gusa ngo wicecekere baza, cyangwa se ushakishe kuri internet ariko wihe intego ko buri munsi hari ikintu gishya utari uzi kiyongera kubyo wari usanzwe uzi.aho uba uri mu kazi ntagtinye kubaza akantu ubona ko byoroshye kukamenya ngo kiyongere ku byo wari usanzwe uzi. Guhorana amatsiko yo kwiga ibishya bizagufasha kugera ku ntego.

Iha intego zishoboka kugerwaho : Mu ntego za buri munsi wiha n’imirimo ushaka gukora jya wiha ibishoboka kuko na none iyo wihaye intego udashobora kugera ho si byiza. Gusa nanone wirinde kwiha utuntu tworoshye turi hasi buri munsi. Tinyuka wihe intego zisumbyeho ariko uzi neza ko uzishobora.

Ibyo ni bimwe mu bintu utagomba kubura mu buzima bwawe bwa buri munsi niba wifuza kugera ku ntsinzi no ku ntego wihaye.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe