Ahabanza » Umuryango » Urugo » Ibyo uzirinda mu gihe wirirwana n’umukozi mu rugo

Ibyo uzirinda mu gihe wirirwana n’umukozi mu rugo

Yanditswe kuwa 10-05-2017 Saa 10 : 17

Ushobora kuba nta kazi ufite gatuma uva mu rugo ariko ugakenera umukozi wo kugufasha imirimo yo mu rugo. Abakozi bamwe barabyinubira ahanini bitewe n’uburyo bafatwa nabi n’umukoresha wabo baba birirwanye mu rugo. Ibyo rero bituma bamwe bafata umwanzuro wo kugenda ugasanga uhora mu mvune zo gushaka umukozi mushya.

Dore rero ibintu uzirinda igihe wirirwana n’umukozi kuko bituma arambirwa vuba cyangwa se ukaba wanatuma agusuzugura :
Kumuharira imirimo yose : mu gihe uri muzima utarwaye kandi ukaba uri mu rugo si byiza ko byose bikorwa n’umukozi wo mu rugo. Gira imirimo imwe n’imwe wikorera bizafasha n’abo mu muryango wawe kubona ko ubitaho. Urugero nko gutegura abana kujya ku ishuri byaba byiza ubyikoreye, gutegura amafunguro no gutegura ameza n’indi mirimo yo kwita ku bagize umuryango wawe aho kuba warekera bgo byose bikorwe n’umukozi

Kumugenzura cyane : Ababantu benshi ntabwo bakunda gukora bagenzurwa cyane kuko bibabangamira. Ntibivuze ko uterera iyo ariko ni byiza guha umwanya umukozi agakora imirimo yisanzuye. Ibyo ahanini bikorwa na wa muntu urebera ibyo umukozi akora we adakora. Ukumva niba ari kumesa ugomba kureba ko imyenda ayeza neza umwicaye iruhande uri kumubwiriza gusa. Byaba byiza umuretse ukaba wikorera indi mirimo yaba agiye kunyuguza ukaza ukareba ko yeze aho kuba umwicaye iruhande. No mu yindi mirimo ni byiza kureka umuntu agakora yisanzuye utamuhagaze hejuru.

Kumuhoza ku nkeke : abakozi bamwe banga kwirirwana n’abakoresha babo mu rugo kuko usanga banura umutekano bagahozwa ku nkeke. Bamwe bavuga ko bahora babwirwa nabi batukwa ndetse bakaba nta burenganzira na buke bagira nko kwitaba telefoni, gusurwa n’inshuto zabo cyangwa se ngo bazisure n’ibindi.

Kumugira inshuti yawe : n’ubwo abakozi bagomba guhabwa agaciro si byiza ko ubafata nk’inshuto yawe ubitsa amabanga ngo umuganyire ibitagenda mu rugo rwawe n’ibindi bibazo uhura nabyo mu buzima. Nubwo wenda ibi bitatuma umukozi arambwirwa aho akora ariko bituma agusuzugura nabyo bikab abyaba intandaro yo kugenda kuko wisanga asigaye agusuzura birenze urugero.

Niba wirirwa mu rugo ukaba ufite umukozi muba muri kumwe, ni ingenzi ko witwararika ukirinda ibyo tomaze kubona haruguru kuko bishobora gutuma umukozi arambirwa vuba cyangwa se akaba yagusuzugura.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe